RFL
Kigali

Rob Shuter yagizwe umuyobozi wa MTN ku isi

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:21/06/2016 11:31
0


Mu rwego rwo gukomeza kugeza serivisi zinoze ku bakiliya bayo bose, MTN Group yakoze amavugurura mu buyobozi bwayo maze Rob Shuter agirwa umuyobozi mukuru wayo mu bihugu byose ikoreramo.



Ku mwanya w’umuyobozi mukuru (CEO) ndetse na Perezida, hatowe Rob Shuter ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba ari umugabo ufite ubunararibonye mu by’amabanki ndetse n’itumanaho dore ko yagiye agira imyanya yo hejuru mu buyobozi muri Vodacom Group, Standard Bank na Nedbank mbere yo kujya muri Vodacom Group.

Rob Shuter akaba azatangira imirimo ye guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2016 nyuma yo gusoza imirimo yari ashinzwe. MTN kandi iritegura gushyiraho Visi Perezida mushya ushinzwe imenyenyekanishabikorwa biteganyjwe ko azatangira akazi ke ku itariki ya 1 Kanama 2016, bikaba byitezwe ko azafasha MTN kunoza serivisi z’itumanaho n’ubukungu. Izina rye rizatangazwa bitarenze  tariki ya 30 Kamena 2016.

Visi Perezida wa MTN Group ushinzwe Afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepfo yagizwe Godfrey Motsa. Uyu akazaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri munsi muri Afurika y’u Burasirazuba ndetse mu majyepfo ya Afurika uretse Afurika y’Epfo. Uyu akaba afite ubunararibonye bw’imyaka 10 mu by’itumanaho ndetse no mu bucuruzi, bikaba biteganyijwe ko azatangira imirimo ye ku itariki ya 1 Nyakanga 2016.

Hatowe kandi abagize inama y’ubutegetsi ya MTN Group barimo Paul Hanratty, Stan Miller, Nkululeko Sowazi mu gihe inama y’ubutegetsi ya MTN Group muri Afurika y’Epfo igizwe na Mike Harper, Lerato Phalatse, Mike Bosman ndetse na Trudy Makhaya. MTN Group yashyizeho Phuthuma Nhleko ku mwanya w’umuyobozi nshingwabikorwa akaba azakora akazi ke mu myaka ibiri n’igice iri imbere mbere y’uko ava kuri iyo mirimo.

MTN yashinzwe mu mwaka wa 1994 ikaba ikorera mu bihugu birenga 22 byo muri Afurika, Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati ikaba ifite abafatabuguzi barenga kuri 230.300.000 muri ibyo bihugu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND