RFL
Kigali

Ni gute Kayiranga Baptiste yakiriye gutoza abana b’umukuru w’igihugu?

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:20/06/2016 13:20
4


Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Kayiranga Baptiste , yatangaje ko yashimishijwe cyane no kwibona atoza abana b’umukuru w’igihugu ndetse avuga ko ari ibitangaza mu bindi.



Ku wa gatandatu tariki ya 18 ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yakinaga n’iya Maroc mu mukino wo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Amavubi yagaragayemo abahungu babiri ba nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Ian Kigenza Kagame ndetse na Bryan Cyizere Kagame.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe nyuma y’igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Itangishaka Blaise ku munota wa mbere w’umukino kikaza kwishyurwa na Bouffiisiane Hicham ku munota wa 43 w’umukino.

Abajijwe n’itangazamakuru uko yakiriye kuba abana b’umukuru w’igihugu bakinnye umupira w’amaguru bwa mbere bagatozwa na Kayiranga nk’umutoza,Kayiranga Baptiste yavuze ko ari ibitangaza mu bindi. Yagize ati

“Ni bya bitangaza nakubwiye, ni nko kumva ejo ngo Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yabonye umukino wa gicuti n’iy’abatarengeje imyaka 20 y’u Budage mu Budage, ni nkibyo ngibyo na byo , biriya byantunguye  ariko nishimye cyane, nabashimiye abana, kuba bemeye kuza gukina n’abangaba na bo ubwabo kandi ubundi badasanzwe bakina n’umupira cyane; bo igihe kinini ngo bakina basketball cyane, umupira [w’amaguru] ariko ntibawukina cyane ariko kuba batagiye gukina basketball kandi na ho hari habaye imikino yo kwibuka ni ibintu byanshimishije cyane''.

Abana ba Perezida Kagame bifuje gukinana n’abakinnyi batsindiye Misiri iwayo

Nkuko Kayiranga Baptiste yakomeje abivuga, ngo abana b’umukuru w’igihugu bahisemo kuza gukina umupira w’amaguru mu gihe basanzwe bakina Basketball kandi hari habaye n’amarushanwa yo kwibuka muri basketball kuko ngo bifuzaga gukinana n’abakinnyi batsinze Misiri iwayo. Kayiranga Baptiste yagize ati

"Urumva aba bana baje basanga hari aho twari tugeze, baravuga bati `Tujye gukinana  na bariya bantu bajya gutsindira Misiri iwayo, ni ukuvuga ko rero kuba twihesha agaciro bituma hari abantu bifuza ko dukina na bo. Bashakaga ko dukina na bo ariko natwe twashimishijwe n’uko twakinanye na bo. Byantunguye kandi n’abakinnyi byabatunguye''.

Kayiranga yakomeje avuga ati "Ntababeshye kubera kumva abana ba perezida, hari abakinnyi basize `equipement’  zabo kuri `local’ tugeze kuri `vestiaire’ [urwambariro] tugasanga `mallot’ yose yagombaga kwambara yayisize kuri local’, urumva icyo ni igitangaza, umuntu kiramucanga,  hari abakinnyi rero byacanze mu ntangiriro z’umupira barahuzagurika kubera icyo kintu rimwe na rimwe kinafite n’ibitekerezo bitandukanye, avuga ati `ese ko ntahaye [umupira] umwana wa perezida, ese ko ntaramuha?  Nyine urumva gukinira kuri icyo kintu mu mupira usanganywe hari igihe byicanga ariko iyo ni yo ‘realite’ y’umupira icyiza ni uko bakinanye na bo, bifotozanyije, baganiriye, bagiye babiyegereza, babonye ko ari bagenzi  babo b’Abanyarwanda, ibyo rero nabishimye kandi nashimiye n’abafana kubera ukuntu badushyigikiye bakatuba hafi, Imana ibahe umugisha’’.

Ian Kigenza Kagame yabanje mu mukino akina iminota 27 asimburwa na Udahemuka Park mu gihe murumuna we akaba n’umuhererezi mu muryango w’umukuru w’igihugu Paul Kagame, Bryan Cyizere Kagame we yinjiye mu kibuga ku munota wa 73 asimbuye Manishimwe Djabel.

 Ian Kagame amaze gusiimburwa yasanze murumuna we Brian Kagame ku ntebe y'abasimbura (Ifoto/Ngendahimana S.)

Ian Kagame yakinnye iminota 27 arasimburwa asanga murumuna we Bryan Kagame (iburyo) ku ntebe y'abasimbura. Uyu akaba yaraje kwinjira mu kibuga ku munota wa 77






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Uyu mutoza akwiye gushimwa,ngo abakinnyi be bakina neza cyane
  • Rugira chalres7 years ago
    Nukuli ni byiza nikigaragaza ko president wacu yicisha bugufi kuba yemerera abana be gusanga abandi bagakina this is too beautiful!
  • Iratwumva safi7 years ago
    so good!!!
  • K7 years ago
    JYEWE NKINANYE NABO UMUPIRA NAWUREKA NKABAREBA GUSA. BRAVO!





Inyarwanda BACKGROUND