RFL
Kigali

NBA: LeBron James afashije Cleveland Cavaliers gutwara igikombe nyuma y’imyaka 52

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:20/06/2016 10:05
0


Cleveland Cavaliers itwaye igikombe cya shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) nyuma yo gutsinda Golden State Warriors amanota 93 kuri 89 ndetse LeBron James wayifashije muri uyu mwaka ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.



Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2016 ukaba wari umukino wa 7 mu ruhererekane rw’imikino ya nyuma ya NBA yahuje Cleveland Cavaliers na Golden State Warriors.

Cleveland yatwaye igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 52 itabasha kugira irushanwa rikomeye ikozaho imitwe y’intoki ndetse ikora amateka yo kuba ikipe ya mbere itwaye igikombe nyuma yo gutsindwa imikino 3-1 mu mikino ya nyuma ya NBA.

Ni nyuma y’aho Kyrie Irving atsindiye amanota atatu ubwo hari hasigaye amasegonda atatu ngo umukino urangire.

LeBron James bakunze kwita King (umwami) James yafashije Cleveland Cavaliers gutwara NBA nyuma y’imyaka ibiri agarutse muri Cleveland y’iwabo agatanga isezerano ryo kuyihesha igikombe cya shampiyona nyuma yo gutwarana na Miami Heat ibikombe bibiri.

LeBron James holds the Larry O'Brien Championship Trophy as the Cleveland Cavaliers win their first NBA championship

LeBron James ateruye igikombe cya NBA yatwaranye na Cleveland Cavaliers

Stephen Curry na Golden State Warriors ntibashoboye gutwara igikombe cya NBA bikurikiranya nyuma yo kugitwara umwaka ushize nyuma y’aho batsindiwe ku mukino wa karindwi  mu mikino ya nyuma ya NBA na Cleveland Cavaliers.

Golden State Warriors star Stephen Curry holds his head in has hands at the end of the game after his side are beaten

Kari agahinda gakomeye kuri Stephen Curry nyuma yo kutabasha gutsinda umukino ngo batware NBA

Perezida Barack Obama, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuzeko umukino wa Cleveland Cavliers wari umukino ukomeye maze ashimira  LeBron James   kuba abashije gufasha ikipe y’iwabo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 52.

King James (centre) celebrates at Golden State Warriors' Oracle Arena in Oakland with his team-mates including Smith (right)

President Obama tweeted this message to congratulate LeBron James and the Cavaliers after their impressive victory

Perezida Obama yashimiye LeBron James ndetse na Cleveland Cavaliers ku gikombe batwaye

LeBron James yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ubudashyikirwa muri uyu mwaka w’imikino muri NBA (MVP: Most Valuable Player) ndetse bikaba ari inshuro ya gatatu LeBron James agizwe MVP muri NBA nyuma yo guhabwa iki gihembo mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013.

Not content with one trophy, James was also presented with the Bill Russell NBA Finals Most Valuable Player Award

LeBron James yahawe igihembo cya MVP w'umwaka wa 2016

N’amarangamutima menshi, LeBron James yavuze ko yishimiye cyane kuba afashije ikipe ye gutwara igikombe cya NBA cy’uyu mwaka. Yagize ati “ Nakoresheje ingufu zose nari mfite, natanze umutima wanjye, amaraso yanjye, icyuya cyanjye ndetse n’amarira yanjye muri uyu mukino’’.

King James (centre) celebrates at Golden State Warriors' Oracle Arena in Oakland with his team-mates including Smith (right)

Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Cleveland Cavaliers nyuma yo gutwara NBA

Music artist Usher (centre) was at Oracle Arena to celebrate alongside Cleveland Cavaliers head coach Tyronn Lue (left) and Irving (right)

Umuhanzi Usher (hagati) yari ku kibuga cya Oracle Arena  yishimira intsinzi ya Cleveland Cavaliers hamwe n'umutoza wa Tyronn Lue (hagati) ndetse na Irving (iburyo)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND