RFL
Kigali

Ujya wibaza aho za Miliyoni ubona filime za Hollywood zikoreshwa zijya? Dore igisubizo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/06/2016 14:00
1


Akenshi tujya tubona filime zikomeye, zo muri Amerika zitwara amafaranga menshi cyane abarirwa muri za miliyoni z’amadolari amagana.



Kugeza ubu filime Pirates of Caribbean igice cya 4 cyiswe ‘Pirates of the Caribbean: On Stranger Tides’ niyo, mu mateka ya sinema yatwaye amafaranga menshi mu kuyikora, aho ingengo y’imari yayo ibarirwa muri miliyoni 378.5 z’amadolari ya Amerika; amafaranga aruta kure ayubatse Convention Center; inyubako y’I Kigali iri mu zihenze muri Afurika. Dore ko yatwaye miliyoni 300 z’amadolari.

Ariko se aya ma miliyoni ajya he?

Imyaka myinshi uruganda rwa sinema rwa Amerika ruzwi nka Hollywood rwabayeho, ntibyigeze byoroha kumenya uko aya mafaranga akoreshwa; aho byagirwaga ubwiru cyane.

Ariko, kuri ubu iri banga benshi bita iry’akazi, ntirikiri ibanga nyuma y’aho ububiko bw’ubutumwa (email) bwa Sony Pictures bwinjiriwe, amabanga menshi agashyirwa ahagaragara. Iri naryo ryari rimwe mu mabanga benshi bibazaga yashyizwe hanze!

Jack Sparrow (Johnny Depp) ashobora kuba ariwe wariye menshi muri filime Pirates of Caribbean 4

Iri banga kandi ryateje impagarara zikomeye cyane aho ryatumye abantu babona ko bahendwa, by’umwihariko iyo bigeze ku gasumbane hagati y’imishahara abakinnyi b’abagabo n’abagore bakina ibice bingana bahembwa. Jennifer Lawrence niwe rugero, ubwo yasangaga abakinnyi bakinanye muri ‘American Hustle’ baramurushije umushahara kandi bataramurushije gukina.

Vanity Fair yatugereye mu kabati k’impapuro, maze itumenyera, inatumenyesha uko za miliyoni zitangazwa ko zashowe mu ikorwa rya filime zikoreshwa.

Si ibanga ribi; ahubwo nibaza impamvu byakomeje kugirwa ubwiru ikinyejana kigashira.

Filime ni uruganda, filime ni ikigo, filime ni akazi umugabo abyuka ajya guhahiraho maze agatahana amahaho; abana n’umugore (niba nabo atabajyanye) bagaseka; nk’akazi ako ariko kose. Ni uruganda kuko filime nk’izi zikoresha abakozi barenga 1000; kuri ubu ifite agahigo ko gukoresha benshi ikaba ari Iron Man 3 ifite amazina arenga ibihumbi bitatu (3000), filime The Hobbit: The Desolation of Smaug ($225 million) yatanze akazi ku bantu 1,153… Ujye ureba amazina azamuka iyo filime irangiye; bariya bose bariye kuri aya madolari.

Mu mashusho yasamiwe hejuru n’abanyamatsiko b’isi yose Vanity Fair yashyize hanze kuwa 8 Kamena, agaragaza uburyo aya mamiliyoni asangirwa n’abakozi b’aya mafilime yerekana uko umuyobozi wa filime, abayishakiye amafaranga (producers na executive producers), abanditsi b’imena (main writers) ndetse n’abakinnyi b’imena aribo bafatamo agatubutse. Iyi mibare ni iyo muri filime nibura ifite ingengo y'imari yo kuva kuri miliyoni 200 z'amadolari kuzamura.

Abakinnyi 3 b’imena, bamwe ubona bagaragara cyane muri filime bonyine bafata 9% by’ingango y’imari ya filime yose. Uwa mbere afata miliyoni zigera kuri 12 z’amadolari, akaba ari nawe mu bantu bose bakora muri filime ufata menshi.

Umuyobozi wayo (director) afata agera kuri miliyoni 4. Producers na executive producers bakama mo agera kuri miliyoni 1, abanditsi b’imena (bamwe mubona ngo written by…) nibura uwa mbere afata agera kuri miliyoni 3.25, uyobora ifatwa ry'amashusho (Director of Photography) afata agera ku bihumbi 900 by'amadolari. Uwanyuma ufata make, ahembwa agera ku madolari 150, aba bakaba ari bamwe bakora uturimo duto tutajya tunandikwa kuri filime (uncredited minor roles).

Reba amashusho y’uburyo iyi mishahara itangwa mu bantu ibihumbi bakora muri izi filime; mu mashusho y'iminota 4 azamuka mu mazina usanzwe ubona muri filime. Ariko kuri iyi nshuro, harazamuka amazina n'amafaranga izina rihembwa:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nijimbere Eric7 years ago
    Birarenz Too!





Inyarwanda BACKGROUND