RFL
Kigali

Imikino y’igikombe cy’amahoro yigijwe inyuma

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:15/06/2016 16:39
0

Imikino ya 1/16 y’igikombe yagombaga kuba ku wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016 yigijwe inyuma ishyirwa ku cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje, ribinyujije ku rubuga rwa interineti rwaryo, ko ryasubitse iyi mikino kuko ku wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016, ikipe y’igihugu y’u Rwanda  y’abatarengeje imyaka 20 izakina n’iya Maroc mu mukino wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyuma y’umunsi umwe uwo mukino ubaye ni bwo hazakomeza imikino ya 1/16 y’igikombe cy’amahoro aho ikipe izagitwara izahagararira u Rwanda mu gikombe cya CAF Orange Confederations Cup cy’umwaka utaha nkuko bisanzwe.

Mu mikino 16 yose  iteganyijwe kuri uwo munsi, Police FC ifite igikombe cy’amahoro giheruka, izakina na Rugende Traning Center ku Mumena mu gihe Rayo Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Police FC  mu mwaka ushize yo izakina na Miroplast ku kibuga cyo ku Kicukiro.

APR FC imaze gutwara ibikombe byinshi by’amahoro yo izakina na United Stars kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe AS Kigali izerekeza mu karere ka Musanze aho izakinira na Vision Jeunesse Nouvelle ku kibuga cya Nyakinama na ho Mukura VS ikazakina na Vision FC ku kibuga cya Muhanga.

Amakipe azakomeza azakina imikino yayo ya 1/8 ku itariki ya 22 Kamena mu gihe iya ¼ izakinwa ku itariki ya 25 Kamena 2016 na ho imikino ya ½ ikaba izakinwa ku itariki ya 1 Nyakanga 2016 mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma ku itariki ya 4 Nyakanga 2016.

Police FC ni yo yatwaye igikombe cy’amahoro cy’umwaka usize wa 2015 ubwo yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa; cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Police FC ni yo yatwaye igikombe cy'amahoro giheruka

Uko imikino yose ya 1/16 y’igikombe cy’amahoro iteganyijwe ku cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016

1. Police vs Rugende (Mumena, 15h30)
2. Rayon Sports vs Miroplast (Kicukiro, 15h30)
3. Isonga vs Etoile del’est (Rwamagana, 13h00)
4. APR Fc vs United Stars (Stade de Kigali, 15h30)
5. SC Kiyovu vs Intare Fc (Stade Muhanga, 13h00)
6. Espoir vs Gasabo United (Stade Huye, 15h30)
7. Gicumbi vs Pepiniere (Stade Kicukiro, 13h00)
8. Etincelles vs Hope Fc (Ferwafa, 15h30)
9. AS Kigali vs Vision JN (Nyakinama, 15h30)
10. Mukura VS vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15h30)
11. Musanze Fc vs La Jeunesse (Ferwafa, 13h00)
12. Sunrise Fc vs SEC Academy (Mumena, 13h00)
13. Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana, 15h30)
14. AS Muhanga vs Esperance SK (Stade de Kigali, 13h00)
15. Marines Fc vs Interforce Fc (Nyakinama, 13h00)
16. Amagaju Fc vs Rwamagana City Fc (Stade Huye, 13h00)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND