Pastor Kayiranga Innocent, umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, mu buhamya bwe avuga ko umuziki umaze kumugira umukungu by’umwihariko indirimbo ye imwe gusa ikaba iri kumwinjiriza cyane aho kugeza ubu amaze kuyibonamo inyuma y’asaga miliyoni 20 z’amanyarwanda.
Pastor Kayiranga Innocent abarizwa mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2008 kugeza uyu munsi aracyabishikamyemo. Kuririmba abifatanya no kubwiriza ijambo ry’Imana dore ko ari umupasiteri mu itorero Good Foundation rikorera mu karere Nyagatare.
Kugeza ubu Pastor Kayiranga Innocent amaze gukora alubumu 3 arizo; Izuba ryawe ntirizarenga, Ukwiye guhimbazwa n’indi ya gatatu yitwa Ngarutse imbere yawe. Ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo ze ni amashimwe y’ibyo Imana yakoze. Afite kandi indirimbo 10 zigaragaza amashusho, gusa akaba ashaka kuzisubiramo.
Bamwe bati Gospel ntiyatunga uyikora, Pastor Kayiranga ati njye yangize umukungu;
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Kayiranga Innocent yadutangarije byinshi ku rugendo rwe muri Muzika uko yatangiye uko yaje kwamamara agatumirwa mu bihugu bitandukanye kubera indirimbo ye ihimbaza Imana, yaje gukora ku mitima ya benshi bigatuma benshi bifuza ko yajya ayibaririmbira imbonankubone.
UMVA HANO WUMVE 'NGARUTSE IMBERE YAWE' YUNGUKIYE PASTOR KAYIRANGA MILIYONI 20
Mu gihe hari abavuga ko umuziki wa Gospel udashobora gutunga uwukora, Pastor Kayiranga Innocent umugabo w’umugore umwe bafitanye abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri, yadutangarije ko indirimbo ye ‘Ngarutse imbere yawe’ yanditswe mu 2012, kugeza ubu imaze kumwinjiriza agera kuri miliyoni zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu mutungo afite ugera hafi muri Miliyoni 30 z'amanyarwanda,Pastor Kayiranga avuga ko agera kuri miliyoni 20 yavuye mu ndirimbo ye imwe yitwa 'Ngarutse imbere yawe' akaba yaraguzemo imodoka, ubutaka buhagaze miliyoni 6, abasha kubaka inzu igezweho ifite agaciro ka miliyoni 12 ndetse ngo yaguzemo n’inka z’inzungu 3, imwe ikaba ikamwa litiro 10 ku munsi. Ibyo byose avuga ko abikesha umuziki kuko mbere yo gutangira umuziki ngo nta kintu yari afite ariko ubu akaba yariteje imbere kubera ibikorwa by’umuziki birimo ubukwe, ibitaramo n’ibiterane yitabiriye mu gihugu no hanze yarwo.
Indirimbo ‘Ngarutse imbere yawe urebye niyo yakunzwe cyane kurusha izindi. Nayanditse muri 2012, kugeza ubu maze gutumirwa mu bihugu nka Burundi, Tanzaniya na Uganda cyane cyane. Ayavuye mu bikorwa by’umuziki cyane mu ndirimbo ‘Ngarutse imbere yawe’, Miliyoni 20 zirahari usuye n’ibikorwa wabibona. Mfite imodoka yanjye bwite,inzu ya miliyoni 12,ubutaka bwa miliyoni 6 n’inka z’inzugu 4 imwe ikaba ikamwa litiro 10 ku munsi.Ndashima Imana yankoreye ibyo byose kandi ikaba ikomeje kunyiyereka. Pastor Kayiranga
Pastor Kayiranga arashima Imana yahaye umugisha ubuhanzi bwe bukamubyarira inyungu
Pastor Kayiranga yubatse inzu igezweho mu mafaranga yavanye mu muziki
Ku bijyanye n'uko umuziki wamwinjirije, Pastor Kayiranga yadutangarije ko amafaranga yo gukora ibyo yadutangarije byose yayakuye mu bitaramo yitabira dore ko ngo ari gacye wamubona nta hantu bamutumiye. Abajijwe niba afite igiciro ahagurukiraho kugira ngo yemerere abantu kuzajya kubaririmbira, yavuze ko nta giciro agenderaho kuko ibyi akora byose aba ashyize imbere kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ahubwo abantu bafashwa bakaba bamushimira mu buryo butandukanye.
Pastor Kayiranga Innocent abajijwe umuhanzi mu Rwanda yigiraho byinshi, yavuze ko abamufasha ari benshi kuko ngo buri butumwa bw’umwe mubufasha, gusa atangaza ko ari gukora cyane kugira ngo abe uhamye haboneke benshi bamwigireho. Ati “Ubu ndi kugira ngo mbe njyewe nyawe, niyo mpamvu ndi gukora cyane”.
Ku bijyanye no kuba afatanya umuziki no kuba pasiteri, abajijwe niba kimwe kidapfukirana ikindi, yavuze ko n’ubwo byabanje kumutera ubwoba, yaje gusanga byose byuzuzanya. Ati ‘Byose bikorwe neza ariko muri gahunda ndabiringaniza kandi mbona byose mbikora neza gusa binsaba gukora cyane birenze. Byabanje kuntera ubwoba nyuma nsanga ntacyo nareka ahubwo birandinda cyane nkakora.’
Muri gahunda ze z’umuziki, Pastor Kayiranga yavuze ko ateganya gukora igitaramo mu kwezi kwa 7 kikazabera Nyagatare kuri Good Foundation church. Ikindi yimirije imbere ni ugukora neza kuruta ibyo yakoze mbere. Mu kwezi kwa 8 ateganya gutangira gukora alubumu ye ya 2 y’amashusho.
UMVA HANO WUMVE 'NGARUTSE IMBERE YAWE' YUNGUKIYE PASTOR KAYIRANGA MILIYONI 20
Pastor Kayiranga wamamaye mu ndirimbo 'Ngarutse imbere yawe'
Pastor Kayiranga hamwe n'umugore we
Indirimbo ye yakunzwe cyane yamubyariye imodoka
TANGA IGITECYEREZO