RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/06/2016 10:02
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 23 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 Kamena, ukaba ari umunsi w’158 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 208 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1833: Perezida Andrew Jackson yabaye umuperezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika ugendeye muri gari ya moshi.

1844: Umuryango wa gikirisitu uhuza urubyiruko rw’abasore (YMCA) warashinzwe, mu mujyi wa Londres.

1882: Abantu basaga ibihumbi 100 batuye umujyi wa Bombay mu Buhinde bahitanywe n’inkubi y’umuyaga yateye mu Nyanja ya Arabiya.

1912: Ikirunga cya Novarupta cyatangiye kuruka, kikaba ari ikirunga cya 2 cyarutse mu buryo bukomeye mu kinyejana cya 20.

1946: Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball rizwi ku mpine ya NBA ryarashinzwe, ritangirana amakipe 11.

1984: Umukino wo mu bwoko bwa Videwo (video game) witwa Tetris, umwe mu mikino yakunzwe cyane ukanagurwa cyane, washyizwe hanze.

2002: Ikibuye cyo mu kirere cyari gifite umurambararo wa metero 10 cyaguye mu Nyanja ya Mediterranee hagati y’igihugu cy’ubugereki na Libya. Iki kibuye cyari gifite ingufu za kirimbuzi zibarirwa muri Kilotone 26, abahanga bakaba baratangaje ko cyari ku bukana burenze ubw’igisasu cyatewe I Nagasaki mu ntambara y’isi ya 2.

2005: Urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze za Amerika rwashyize hanze itegeko rihagarika icuruzwa n’ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cy’urumogi, kabone no ku mpamvu z’ubuvuzi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1850Karl Ferdinand Braun, umunyabugenge w’umunyamerika ufite inkomoko mu Budage, akaba yarakoze ubuvumbuzi bunyuranye mu ikoranabuhanga ryifashishwa kuri radiyo na televiziyo akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1918.

1916: Hamani Diori, perezida wa mbere w’igihugu cya Niger nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1989.

1929: Sunil Dutt, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo, akaba n’umunyapolitiki w’umuhinde, akaba ari se w’umukinnyi wa filime nawe wabaye igihangange mu Buhinde, Sunjay Dutt nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2005.

1934: Albert wa 2 w’Ububiligi, umwami w’ububiligi yabonye izuba.

1939: Marian Wright Edelman, umunyamerikakazi washinze umuryango urengera uburenganzira bw’abana wa Children's Defense Fund, yabonye izuba.

1966: Tony Yeboah, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1974: Danny Strong, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1941: Louis Chevrolet, unushoramari w’umunyamerika ufite inkomoko mu Busuwisi, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Chevrolet  na  Frontenac Motor Corporation yaratabarutse, ku myaka 63.

1976: J. Paul Getty, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikigo gicuruza ibikomoka kuri Peteroli cya Getty Oil Company yaratabarutse, ku myaka 84.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Manuel Preciado Rebolledo, umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Espagne yitabye Imana, ku myaka 55 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND