RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/06/2016 10:05
3


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Kamena, ukaba ari umunsi w’155 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 211 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1940: Franz Rademacher wari umwe mu bategetsi bakuru mu butegetsi bw’aba-Nazi yatanze igitekerezo cyo kwimurira abayahudi bose b’I Burayi mu birwa bya Madagascar, iki gitekerezo cyari cyarigeze kugirwa nanone n’umunyamakuru Theodor Herzl mu kinyejana cya 19.

1959: Singapore yabaye igihugu cyiyobora, n’ubwo yari ikibarizwa mu bwami bw’abongereza.

2006: Igihugu cya Serbia na Montenegro cyarasenyutse, bituma Montenegro ibona ubwigenge.

2012: Indege ya Dana Air, yakoze impanuka mu mujyi wa Lagos muri Nigeriya abantu 163 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

2013: Urubanza rw’umusirikare Bradley Manning (waje kwiyita Chelsea Manning) aho yashinjwaga na Leta zunze ubumwe za Amerika kwiba amabanga ya gisirikare akayagurisha urubuga rwa Wikileaks rwaratangiye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1840: Michael O'Laughlen, washinjijwe ubugambanyi mu iyicwa rya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Abraham Lincoln nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1867.

1864: Ransom E. Olds, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze ikompanyi zikora imodoka za  Oldsmobile na REO Motor Car Company nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1950.

1904: Charles R. Drew, umuganga w’umunyamerika ufatwa nk’umuntu wa mbere watangije igikorwa cyo kubika amaraso mu ifashishwa ryayo, byanabashije kurokora ubuzima bw’abasirikare benshi mu ntambara y’isi ya 2 nibwo yavutse aza gutbaruka mu 1950.

1931: Raúl Castro, murumuna wa Fidel Castro akaba ari perezida wa Cuba nibwo yavutse.

1951: Jill Biden, umugore wa Joe Biden (visi perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse.

1972: Julie Gayet, umukinnyikazi wa filime w’umufaransa, wakunze kuvugwa mu rukundo na perezida Francois Hollande nibwo yavutse.

1985: Papiss Cissé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Senegal nibwo yavutse.

1986: Rafael Nadal, umukinnyi wa Tennis w’umunya-Espagne yabonye izuba.

1992: Mario Götze, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1963: Papa Yohani wa 23 yaratashye. Akaba yaranditswe mu gitabo cy’abatagatifu muri 2014.

1990: Robert Noyce, umunyabugenge akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Intel yaratabarutse, ku myaka 63 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: Jiah Khan, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umuhinde yitabye Imana, ku myaka 25 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi hibukwa abatagatifu Kalori Lwanga na bagenzi be bahowe Imana I Bugande, na Mutagatifu Clotilde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    izina Edison risobanura iki?
  • 7 years ago
    izina Edison risobanura iki?
  • 7 years ago
    izina Edison risobanura iki?





Inyarwanda BACKGROUND