RFL
Kigali

Urutonde rw’abakinnyi ba Basketball nyarwanda bazize Jenoside

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:30/05/2016 19:27
0


Mu gihe hakinwa irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ryitiriwe Gisembe, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryashyize ahagaragara urutonde rw’abantu bari bafite aho bahuriye na Basketball nyarwanda bazize Jenoside.



Uru rutonde rugaragaraho abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bari bafite ibyo bakora mu mukino wa basketball mu Rwanda bakaba barapfuye bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uretse Espoir BBC, andi makipe agaragara kuri uru rutonde ntakigikina muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Dore urwo rutonde rw'abo muri Basketball bazize Jenoside

1) NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE)/ ESPOIR B.B.C

2) RUGAMBA Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ ESPOIR B.B.C

3) RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR

4) RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC

5) KABEHO Augustin (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C

6) MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C

7) NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C

8)MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C

9) MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C

10) HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C

11) MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C

12)  TWAGIRAMUNGU Felix (bitaga RUKOKOMA)/ ESPOIR B.B.C)

13)  MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C

14)  RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C

15)  KAMANZI (bitaga MAJOR)/ ESPOIR B.B.C

16) MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C

17)  GATERA Yves /ESPOIR B.B.C

18)  KABAYIZA Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)

19) FLORENCE (bitaga KADUBIRI)/ MINITRAPE B.B.C

20) ESPERENCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC

21) GASENGAYIRE Emma /UNR

22)  MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC

23)  RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC

24)  CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC

25)  CHRISTIAN    / INKUBA BBC

26)  RUTARE Pierre (President INKUBA BBC)

27)  NSHIMAYEZU Esdras /UNR

28)  NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC

29)  SIBOYINTORE /MINIJUST BBC

Gisembe Memorial Tournament y’uyu mwaka wa 2016 izakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Kamena 2016 aho Patriots BBC izaba ikina na UGB ku isaha y'i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Petit stade AMAHORO.

Iri rushanwa ryitiriwe Ntarugera Emmanuel `Gisembe’ wahoze akinira ikipe ya Espoir BBC ryatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016, rikaba rikinwa mu byiciro bibiri, bikaba biteganyijwe ko rizarangira ku itariki ya 19 Kamena 2016.

Remembering

Mbere y'umukino, hafatwa umunota wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND