RFL
Kigali

Sergier Aurier ukinira Paris Saint Germain yatawe muri yombi

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:30/05/2016 14:05
0


Umunya-Cote d’Ivoire Sergier Aurier ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Gicurasi 2016 nyuma yo gusagarira abapolisi.



Sergier Aurier w’imyaka 23 y’amavuko arashinjwa kuba yasagariye ndetse agashaka kurwanya igipolisi cy’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ibi byabereye mu gace kegeranye na Champs Elysees ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere  ubwo uyu Serge Aurier yavaga mu kabyiniro.

Abayobozi b’ikipe ya Paris Saint Germain bavuze ko bari butegereze icyo inzego z’ubutabera zivuga mbere yo kugira icyo batangaza kuri aya makuru.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Serge Aurier ukina nka myugariro yahagaritswe mu ikipe ya Paris Saint Germain nyuma y’aho ashyiriye hanze videwo imugaragaza asebya  umutoza wa Paris Saint Germain Laurent Blanc n’abakinnyi bagenzi be barimo Zlatan Ibrahmovic na Angeli Di Maria.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND