RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/05/2016 9:39
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’148 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 218 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu matka y’isi:

1703: Tsar Peter the Great w’u Burusiya yashinze umujyi wa Saint Petersburg, ukaba ari umujyi wa 2 nyuma y’umurwa mukuru Moscow.

1997: Urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rwemeje ko Paula Jones ashobora gukurikirana perezida Bill Clinton ku byaha byo kumusambanya ku ngufu, mu gihe akiri ku butegetsi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1922: Christopher Lee, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umwongereza nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2015.

1970: Joseph Fiennes, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1975: Jadakiss, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981Miloy, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Angola nibwo yavutse.

1983: Khamis Gaddafi, umuhungu w’uwahoze ayobora Libya Muammar Gaddafi, akaba yari umugaba w’ingabo muri Libya nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2011.

1987Gervinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote D’ivoire nibwo yavutse.

1990: Chris Colfer, umukinnyi, umwanditsi akaba n’umushoramari wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1910: Robert Koch, umuganga akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’udukoko dutera indwara, akaba ariwe wavumbuye agakoko gatera indwara y’igituntu, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

1987: John Howard Northrop, umunyabutabire w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye imisemburo yo mu mubiri izwi nka ‘Enzyme’, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 96 y’amavuko.

1988: Ernst Ruska, umunyabugenge w’umudage, akaba ariwe wavumbuye microscope electronique, akaza no kubiherwa igitembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2007: Ed Yost, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe wakoze imitaka iguruka mu kirere izwi nka hot air balloon yaratabarutse, ku myaka 88.

2013: Abdoulaye Sékou Sow, minisitiri w’intebe w’igihugu cya Mali yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Hildebert.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND