RFL
Kigali

Miss CBE Ikirezi nawe yifuza gukina filime mu buryo bw'umwuga

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/05/2016 17:36
0


Ikirezi Sandrine wavutse mu 1996 niwe watorewe kuba nyampinga wa CBE 2016 nyuma yo gusezererwa mu bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.



Sandrine Ikirezi w'imyaka 20 wiga mu mwaka wa mbere ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda aho yaje kuviramo mu majonjora  aho bashakaga abakobwa 15 bagombaga gukomeza gusa we ntiyaje kugira amahirwe yo gukomeza muri abo kuko yahise ataha.

Nyuma yo gutaha ntiyigeze acika intege kuko yiyumvagamo impano n’ubushake bwo guhatana ibyo byatumye akomeza kugerageza amahirwe aho yahise yiyandikisha mu marushanwa yo guhatanira kuba nyampinga wa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’imari (CBE), ndetse bidatinze mu ijoro ryo kuwa 26 Werurwe 2016 ni bwo yaje gutsindira iri kamba.

Aganira na inyarwanda.com yadutangarije ko ari ibintu yakunze kuva kera kandi yagiriraga ikizere n’ubwo atabashije gukomeza mu marushanwa y’igihugu ariko yabashije kugera ku nzozi ze ubwo yabaga nyampinga  wa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’imari (CBE).

Ikirezi Sandrine ubwo yabaga nyampinga wa CBE

Aha akaba yarafite intego nyishi yifuzaga gukorera abanyeshuri b’iki kigo ndetse nkuko abitangaza kuri ubu akaba amaze kwese imwe mu mihigo yari afite, ariyo yo kuvuganira abanyeshuri ngo ntibazajye bahita basibizwa igihe batsinzwe ibizamini inshuro 1 ahubwo akaba yarakoze ubuvugizi bagahabwa amahirwe yo kujya basubiramo ikizamini batsinzwe (second sitting).

Miss Sandrine avuga ko ari no mu rugendo rwo kwesa izindi ntego yihaye harimo kuba ari gutegura igikorwa cyo guhuza abanyeshuri bafite imishinga bakaba batoranyamo umushinga ufatika, bakaba bafasha nyirawo kuwikorera ubwe.

Miss Ikirezi Sandrine wabaye nyampinga yari n’ umukinnyi wa filime. Asanga kuri ubu yifuza gukomeza  uyu mwuga yatangiye kuko awukunda ndetse no gukoresha umwanya ariho, mu gushishikariza bagenzi be b’abanyeshuri kuwukunda ndetse no gukunda ibihangano nyarwanda.

 Sandrine Ikirezi

Miss Sandrine Ikirezi muri filime ya mbere yakinnyemo

Aha yagize ati “Njye nahereye kera nkunda filime ari nabyo byatumye nkiri n’umwana numvaga hari aho nshaka kuzagera mu bijyanye n’uyu mwuga ndetse kubera ubushake nari mfite wasangaga aho nigaga nandika ndetse nkanayobora udukino twakoraga mu mashuri. Ntibyagarukiye aho kuko maze kurangiza, nagize amahirwe yo gutorerwa gukina muri filime, ndetse byanatumye nkomeza kwigirira ikizere nifuza gutera intambwe muri bamwe mu bakobwa bagiye baba ba Miss runaka ndetse bakaba n’abakinnyi ba filime bakomeye. Nguhaye nk’urugero navuga nka Uwitonze Sonia Rolland, Wema Sepetu n’abandi.., kandi nsanga mfite ikizere ko nanjye nzabigeraho.”

Sandrine asoza ikiganiro twagiranye ashimira abantu bose bamufashije kuba ageze kure mu nzozi ze kandi kuri ubu akaba asanga afite umwanya ku buryo uzamukenera wese muri filime azahaba kuko kuba afite izindi nshingano bitazamubuza gukomeza gukina filime.

Tubibutse ko uyu mukobwa yakinnye muri Filime UBUHEMU aho akina agaragara nk’umwana watahanywe mu rugo na nyina ari naho aza kuza kubona murumuna we atari azi.

Reba Incamake za filime "UBUHEMU Igice cya 5" Sandrine akinamo

Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND