RFL
Kigali

Iranzi Jean Claude, Emery Bayisenge, Ndahinduka na Tumaini bahagaritswe muri APR FC

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:24/05/2016 18:52
6


Abakinnyi ba APR FC, Iranzi Jean Claude, Emery Bayisenge, Ndahinduka Michel na Ntamuhanga Tity Tumaine bafatiwe ibihano aho bahagaritswe mu gihe kitamenyekanye.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Kalisa Adolphe umunyamabanga w’ikipe ya APR FC yahamije ko koko abakinnyi barimo Iranzi Jean Claude, Emery Bayisenge, Ndahinduka Michel na Ntamuhanga  Tumaine bahanwe kubera impamvu atasobanuye neza.

Adolphe Kalisa kandi ntiyasobanuye neza ngo abe yatubwira igihe ibihano byafatiwe aba bakinnyi bizamara.

Iranzi Jean Claude (iburyo), ni umwe mu bakinnyi bahanwe, uyu ni visi kapiteni akaba ari na we umaze gutsindira APR FC ibitego byinshi muri shampiyona y'uyu mwaka

Aba bakinnyi bahagaritswe nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsinzwe na Espoir FC ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2016 bigatuma amahirwe APR FC yo gutwara igikombe cya shampiyona agabanyuka dore ko mu gihe Rayon Sports yaba itsinze imikino y’ibirararane isigaje, yahita ica kuri APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58.

APR FC iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 58 isigaje imikino ine muri shampiyona y'uyu mwaka mu gihe Rayon Sports bihanganiye cyane igikombe cya shampiyona ifite amanota 53 isigaranye imikino itandatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier7 years ago
    simfana APR ariko bibaye nkuko bakuye abakinnyi ba mukura bari barahanwe mu Mavubi,twaba dutakaje abakinnyi bakomeye pe!nta Defender twabona wapfa gusimbura Emery! na Iranzi umukinnyi mwiza cyane muri Champion.
  • Nana7 years ago
    none c ko ntacyo babahaniye cyigaragara yavuze.. kuba baratsinzwe gusa??!!
  • Theogene kubwiman7 years ago
    Guys iyi ni sport ntago bya kabaye ubwiru! Niba bakosheje nibatubwire nimpamvu kuko guhomba iranzi,emery nabagezi babo! Come-on tuzagezahe nuguhishahisha ibintubyose!
  • kalisa7 years ago
    APR ifite abakinnyi benshi babahanga muri defense Emery si kamara
  • Muganga7 years ago
    Mwaramutse, Ndashaka kunenga"Umunyamabanga w' APR FC" Ni gute ujya gutanga amakuru ugatanga atuzuye? Niba uhishe inkomoko y'igihano n'igihe kizarangirira ni iki uba wavuze? Pls nta muntu uzahindura umupira wacu professional mwe abahagarariye amakipe n'abanyamakuru nimutabigiramo uruhare.Bigumye bityo twaba turi kwisebya.Murakoze.
  • Gatori kanani6 years ago
    Apr yanguze abakinnyi bagahe? uy'umwaka 2017-2018 amazina yabo nabo ifite ubungubu





Inyarwanda BACKGROUND