RFL
Kigali

Aime Uwimana umaze kwandika indirimbo zirenga 100,ku isabukuru ye arashima Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2016 12:49
1


Aime Uwimana ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabereye benshi umugisha binyuze mu bihangano bye. Tariki ya 20 Gicurasi ni umunsi ukomeye mu buzima bwe kuko aba yizihiza umunsi w’amavuko. Uyu muhanzi ufatwa nk'indorerwamo n'icyitegererezo kuri benshi,yagize byinshi atangaza.



Aime Uwimana wujuje imyaka 39 y’amavuko kuri uyu wa 20 Gicurasi, ni umukristo umaze imyaka 23 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane.Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 100.

Aime Uwimana amaze kwandika indirimbo zirenga 100 uzishyize hamwe zose

Umunsi nk’uyu yizihizaho isabukuru y’amavuko,Inyarwanda.com yamwegereye imubaza uko awufata, adutangariza ko ari umunsi ukomeye ku buzima bwe kuko asubiza amaso inyuma, agashimira Imana kubw’intambwe n’urwego rwiza umurimo wayo ugezeho mu Rwanda. Ashimira Imana kandi  kuba yarashimye ko abaho,ikamushoboza gukora ibiri mu mugambi wayo ndetse akabera benshi umugisha. Yagize ati:

Ndashima Imana ko yashimye ko mbaho kuko nizera ko umuntu wese abaho kuberako aba asanzwe ari mu mugambi w’Imana. Ikindi nshimira Imana ni uko kuvuka kwanjye cyangwa kubaho kwanjye kuri iy’isi Imana yari ibifiteho umugambi kandi ikaba ubuzima bwanjye yarabukoresheje kugira ngo iheshe abantu umugisha. Icyo nishimira cyane ni uko kubaho kwanjye Imana yanshoboje gukora ibiri mu mugambi wayo. Ntabwo nishimira kubaho gusa, nishimira ko Imana yashimye ko mbaho kandi igakoresha ubuzima bwanjye. Nishimira kubaho kubw’icyubahiro cyayo ari nabyo nifuza ubuzima bwanjye bwose.

Aime Uwimana ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu iterambere rya Gospel mu Rwanda

Mu myaka isaga 20 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana wanditse indirimbo zirenga 100, yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bo muri Gospel bagenda barushaho kumenya gukorana bakarushaho kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n’ibindi byiza byinshi bazabigeraho.Yagize ati:

Indirimbo maze kwandika ni nyinshi cyane sinzi niba nazibuka,ngereranyije izageze hanze ni mu 100 ariko izo nakoze n’izo nahaye abandi. Mbere na mbere numva nashima Imana kuko nkanjye mba narabibonye ukuntu Gospel yagiye izamuka,umuntu yiyevaluwa (kwisuzuma) ahereye aho aturutse n’aho ageze. Nabishimira Imana,hari intambwe nini nziza kandi na nubu igenda irushaho kuba nziza kubera ko abantu bagenda barushaho kumenya gukorana,abakora muri Gospel bagenda barushaho kumenya ko bose bakorera Imana bakagenda barushaho kwishyira hamwe no gushyigikirana,nibaza ko nitunabikomeza n’ibindi byiza bizaza.

Umuhanzi Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari naho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora  umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye ndetse afatanya na za Worship teams zitandukanye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Kuririmba ku giti cye yagiye abifatanya no kuririmba mu matsinda aramya akanahimbaza Imana.

Ni umuramyi wafashije imitima ya benshi kwegera Imana

Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire.Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye umwana umwe w’imyaka 4 n’amezi hafi ane ndetse muri uku kwezi kwa Kanama 2016 bari kwitegura kwibaruka undi mwana wa kabiri.

Zimwe mu ndirimbo Aime Uwimana yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo:Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi(Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour ,Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye.

REBA HANO INDIRIMBO 'CYUZUZO' AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    IABUKURU NZIZA





Inyarwanda BACKGROUND