RFL
Kigali

Impamvu u Rwanda rwagiriwe icyizere na World Economic Forum

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/05/2016 9:51
3


U Rwanda ruzakira inama yateguwe na World Economic Forum yiga ku bukungu bwa Afurika, izaba ibaye ku nshuro ya 26. Impamvu yatumye u Rwanda rugirirwa icyo kizere ngo ni umuvuduko rugaragaza mu kwiyubaka nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi.



Abateguye iyi nama bavuga ko u Rwanda rugaragaza umuvuduko mu iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga ari nabyo WEF yifuza guteza imbere muri Afurika yose. Inama zabanje zabereye mu bihugu bikomeye mu by’ubukungu muri Afurika, Nijeriya muri 2014 na Afurika y’Epfo muri 2015.

kigali

Ngo u Rwanda kandi rwateje imbere uburenganzira bw’umugore runamuha ubushbozi bwo kwiteza imbere ngo ndetse uburyo ubukungu buzamuka umunsi ku wundi birashimishije. Tugenekereje mu Kinyarwanda, iyi nama izaba yiga uburyo bwo guhuza ubukungu bwa afurika bukabyazwa umusaruro binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho (Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation)

rwanda uri nziza

Iyi nama izaba ihuriwemo abayobozi batandukanye ku isi yaba abo mu nzego za leta cyangwa mu bucuruzi na sosiyete sivile baganira ku buryo bwo guteza imbere ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga.

Source: The East African






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Burundiano7 years ago
    Kigali,La Ville Belle ou Les Fleurs caches les Chiques!
  • 7 years ago
    Andika igitecyerezo cyawe hano...birshimishije pe!
  • 7 years ago
    Iyo muvuga u Rwanda mwerekana kgli gusa, nicyo kibazo





Inyarwanda BACKGROUND