Manchester City na Real Madrid zaguye miswi mu mukino wa kimwe cya kabiri wa UEFA Champions league nyuma y’aho umunyezamu Joe Hart akoreye ibisa n’ibitangaza agakuramo umupira ukomeye wa Pepe mu minota ya nyuma y’umukino.
Wari umukino wa kimwe cya kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi aho Manchester City yo mu Bwongereza yari yakiriye Real Madrid yo muri Esipanye ku kibuga cya Etihad Stadium giherereye mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.
Amakipe yombi yakinnye uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri adafite bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi dore ko nka Real Madrid itari ifite rutahizamu wayo ukomeye Cristiano Ronaldo utagararagaye muri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune.
Cristiano Ronaldo yarebye umukino nk'abandi bafana nyuma yo gusuzumwa n'abaganga bagasanga adakwiye gukina uyu mukino
Ku rundi ruhande, Manchester City yakinaga idafite Yaya Toure umwe mu nkingi za mwamba zayo ndetse ikaba yagize ibyago byo kuvunikisha undi mukinnyi usanzwe ayifatiye runini, David Silva wavuye mu kibuga ku munota wa 40 agasimburwa na Kelechi Iheanacho.
David Silva yasimbuwe ku munota wa 40 gusa
Nta mahirwe menshi y’ibitego yagaragaye muri uyu mukino dore ko umukino warinze urangira Real Madrid ibonye uburyo bune bukomeye bw’igitego mu gihe Manchetser City yo yabonye bumwe mu minota ya nyuma y’umukino bukaba bwari na bwo bumwe bumwe bw’umupira Manchester City yateye ugana mu izamu.
Kevin De Bryune wagoye Real Madrid yabonye uburyo bw'igitego mu minota ya nyuma kuri coup franc gusa ikurwamo n'umunyezamu Navas
Umunyezamu Joe Hart yarokoye Manchester City akuramo uyu mupira wari utewe na Pepe mu minota ya nyuma y'umukino
Ababanjemo ku mpande zombi:
Manchester City: Hart , Sagna, Kompany , Otamendi , Clichy, Fernandinho , Fernando , Jesus Navas wasimbuwe na Sterling ku munota wa 77 , De Bruyne , Silva wasimbuwe Iheanacho ku munota wa 40 na Sergio Aguero.
Abasimbura batageze mu kibuga: Caballero, Zabaleta, Kolarov, Delph, Mangala
Real Madrid: Navas , Carvajal , Ramos , Pepe , Marcelo , Modric , Casemiro , Kroos wasimuwe na Isco ku munota wa 90, Lucas , na Benzema wasimbuwe na Jese mu gice cya kabiri na Gareth Bale.
Abasimbura batageze mu kibuga: Casilla, Varane, Rodriguez, Kovacic, Danilo
Umukino wo kwishyura uzaba ku itariki 4 Gicurasi 2016 ku kibuga cya Santiago Bernabeu mu gihugu cya Esipanye.
Undi mukino wa 1/2 urahuza Atletico Madrid na Bayern Munich kuri uyu wa gatatu.
TANGA IGITECYEREZO