Kuri uyu wa 4/3/2016 habaye igitaramo cyari kigamije kugaragaza abanyamakuru bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, muri iki gitaramo cyabaye intangarugero mu bitaramo cyari gteguye nabi abanyamakuru batsinze bakaba bamenyekanye n'ubwo batahawe ibikombe, Rutamu na Lucky Nzeyimana bakaba aribo bayoboye abandi mu gutwara ibihembo byinshi.
Kuri uyu wa 4 Werurwe 2016 habaye igitaramo cyari kigamije kugaragaza abanyamakuru bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda binyuze mu irushanwa Rwanda Broadcasters Excellence awards. Iki gitaramo cyabaye intangarugero mu bitaramo biteguye nabi. Abanyamakuru batsinze bamenyekanye muri uwo mugoroba n'ubwo batahawe ibikombe, Rutamu akaba ariwe wayoboye abandi mu gutwara ibihembo byinshi.
Muri iki gitaramo byari biteganyijwe ko umuntu wa mbere agera ku rubyiniro saa moya z’umugoroba gusa iyo saha yageze mu nzu yari kuberamo iki gitaramo hicaye abantu 5 nta n’icyizere ko abandi bari buze, nyuma y’ubukerererwe bw’amasaha 2 igitaramo cyaje gutangira abanyamakuru batangira kubwirwa abatsinze.
Benshi mu banyamakuru bari biteze ko bagiye kujyana ibikombe batsindiye, ariko ibi siko byagenze kuko nta muntu n’umwe mu batsinze wacyuye igikombe dore ko wasangaga bavuga izina ry’umuntu watsinze akamenyeshwa ko hari gutegurwa igitaramo kizaberamo umuhango wo gutanga ibi bihembo.
Rutamu Elie Joe (wa 2 uvuye ibumoso) watsindiye ibihembo byinshi ku giti cye, kimwe n'abandi babitsindiye batashye amaboko masa
Ibi birori byari ibirori biciriritse ku rwego rwo hejuru kuko abafana barimo bari bake bishoboka, hitabiriye bamwe mu banyamakuru ndetse n’abayobozi b’ibitangazamakuru gusa uwitwa umufana we ntawe bari bararitse n’abaje ni abari baherekeje abanyamakuru bakunda.
Kuba bititabiriwe cyane byatumye n’akajagari mu cyumba cyabereyemo ibi birori kikuba kenshi kuko nta bantu bashinzwe kwakira abatumirwa bari bahari, urugero rwa hafi ni aho abafana b’umuntu wasangaga bafashe umwanya w’imbere nk’abatumirwa bakuru.
Mu itangira ry'iki gitaramo, mu cyumba iki gikorwa cyabereyemo abantu bari mbarwa
Ubwo twaganiraga n’uwateguye aya marushanwa Bwana Mugisha Emmanuel, yahamirije inyarwanda.com ko koko habayemo amakosa menshi ndetse yemera ko arimo kwiga kuburyo uko umwaka ushize agenda abona amasomo mashya ajyanye n’uburyo ibi bikorwa byakagenze.
Uyu mugabo yongeye kugaruka ko kuba nta muterankunga iki gikorwa gifite biri mu bitera ikibazo, aha uyu mugabo yagize ati: ”Abantu bamenye ko twirya tukimara ngo abanyamakuru bakunzwe bashimirwe, nitwe tuzi imvune duhura nazo ariko ntakundi buri wese afate ibintu uko abishaka."
Mugisha abajijwe impamvu nta bihembo bahaye abatsinze yavuze ko ari uburyo abateguye irushanwa bagennye, atangaza ko yizeye neza ko ari uburyo bwiza. Yagize ati: ”ubu ni uburyo bwacu twateguyemo irushanwa abazafata ibihembo bazabihabwa mu minsi iri imbere igihe tuzabatumira tukabashimira.”
Mu itangwa ry’ibi bihembo abanyamakuru benshi begukanye ibihembo, gusa umunyamakuru Rutamu Elie Joe niwe wegukanye ibihembo byinshi dore ko yegukanye ibihembo 2 ku giti cye nk’umunyamakuru wakunzwe cyane mu kuvuga urubuga rw’imikino ndetse no kogeza imipira. Gusa umunyamakuru Luckman Nzeyimana ukorera Royal TV yahoze ari Lemigo TV, nawe yegukanye ibihembo bibiri, harimo icyo yahawe nk'umunyamakuru ku giti cye ndetse n'icyahawe ikiganiro cye akora kuri televiziyo.
Abatsinze muri aya marushanwa ya Rwanda Broadcasters Excellence awards ni:
1. Best Radio morning show presenter
Maman Eminante
2. Best Radio mid day presenter
Dashim
3. Best Radio Evening Presenter
Dj Adamz
4. Best Radio night Presenter
Vestine Dusabe
5. Best Radio Sport Presenter
Rutamu Elie Joe
6. Best Football Commentator
Rutamu Elie Joe
7. Best Femele sports caster (radio & Tv)
Uwimana Clarisse
8. Best Comedy Presenter (Radio & Tv)
Rameshi Nkusi (Papa Kibwa)
9. Best Radio Gospel Presenter
Mbabazi Felix
10. Best Showbiz Presenter
LAM G Lambert
11. Best radio news caster
Nelson Kubwimana
12. Best TV sports Presenter
Fatty Kwizera
13. Best TV Gospel Presenter
Ronny
14. Best TV Entertainment Presenter
Lucky Nzeyimana
15. Best TV News Caster
Vincent Niyibizi
16. Best Cultural Presenter
Claude Ngoboka
17. Best Radio Morning Show
Zinduka (radio10)
18. Best Radio Midday show
K Connect (KFm)
19. Best Radio Night show
Zirara zubakwa (Flash FM)
20. Best Radio Showbiz show
TOP Ten (Radio 10)
21. Best radio sports show
Ten Sports (radio 10)
22. Best Political Show (TV/radio)
Uruvugiro (city radio)
23. Best Gospel Radio Show
Himbaza (City Radio)
24. Best radio News Coverage
Radio Rwanda
25. Best TV Entertainment show
Celebrity show (Lemigo Tv)
26. Best TV Gospel show
Power of praise (Lemigo Tv)
27. Best TV sport show
Half time show (Lemigo Tv)
28. Best TV News
TV1
29. Best Radio station of the year
City Radio
30. Best TV station of the year
TVR
31. Best community radio station of the year
Isangano
Andi mafoto yo muri iki gikorwa:
Bake bahageze banyoye ikawa muri iki gikorwa
Faruk wo mu Bakimaze Group na DJ Adams
Umunyamakuru w'imikino ku cyahoze ari Lemigo TV (ubu ni Royal TV) n'umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Jimmy Mulisa
Uyu ni umwe mu bahanzi bakomeye baririmbye muri iki gikorwa
Clarisse Uwimana wa City Radio wegukanye igihembo cya Best Female Sportcaster
Bamwe mu bafana bazwi muri Ruhago nka Rwarutabura bari bitabajwe muri iki gikorwa
Umunyamakuru Lam-G Lambert wa Radio 10 ni umwe mu begukanye ibihembo
Abegukanye intsinzi bayishimiye
INKURU N'AMAFOTO-EMMY NSENGIYUMVA
TANGA IGITECYEREZO