RFL
Kigali

Mu ndege nshya za RwandAir, hazaba harimo intebe z’agatangaza zihindurwamo uburiri cyangwa ibiro

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:11/02/2016 15:35
8


Kompanyi y’indege y’u Rwanda izwi nka RwandAir yaguze indege zizaba zirimo intebe z’agatangaza, zirimo ibiro n’uburiri bigezweho bizaba biri mu byicaro by’abiyubashye, bikaba bizatangira gukoreshwa n’abazagenda muri izi ndege nshya za RwandAir mu mpera z’umwaka.



Kompanyi ya RwandAir, niyo ya mbere muri Afrika y’Uburasirazuba igihe guca agahigo ko gukoresha indege zirimo intebe zo mu bwoko bwa Vantage XL, zikazaba bwa mbere ziri mu ndege ebyiri nshya iyi kompanyi iherutse kugura zo mu bwoko bwa Airbus A330.

Izi ntebe zo mu bwoko bwa Vantage XL zikorwa n’uruganda rwa Thompson, zizashyirwa mu gice cy’abiyubashye muri izi ndege za RwandAir, zikaba ari intebe zifasha uzicayemo kutaruha no kuryoherwa n’ibyicaro, zikaba zishobora guhindurwamo uburiri cyangwa ibiro (office) bitewe n’icyo uzicayemo yifuza. Izi ntebe z’akataraboneka zikaba zimenyerewe mu ndege z’amakompanyi akomeye cyane ku isi nka Qantas nk’uko urubuga rutangaza amakuru y’ibijyanye n’indege airinfo dukesha iyi nkuru rubitangaza.

rwandair

rwandair

Izi ntebe zishobora gukorwamo uburiri, ibiro cyangwa ibyicaro bikiza amavunane

Izi ntebe zishobora gukorwamo uburiri, ibiro cyangwa ibyicaro bikiza amavunane

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2015, RwandAir yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Airbus yo kuzayiha indege za A330-200 na A330-300, zizafasha iyi kompanyi kwagura ingendo zayo i Burayi no muri Asiya, imwe muri izi ndege ikazagera mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka. Buri ndege muri izi, yaguzwe akayabo kari hagati ya miliyoni 250 na 300 z'amadolari, ni ukuvuga hagati ya 190.000.000.000 na 228.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda ariko akazishyirwa mu gihe cy'imyaka 10.

Indege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 izaba ifite imyanya y’abantu 244, irimo imyanya 20 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, imyanya 21 y’abanyacyubahiro bo mu rwego ruciriritse ndetse n’imyaka rusange 203. Hanyuma iyo mu bwoko bwa A330-300 yo ifite imyanya 274, ikaba irimo 30 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, 21 y’abanyacyubahiro baciriritse ndetse n’imyanya 223 ya rusange. Izi ndege zombi zizaba zifite moteri zo mu rwego rwo hejuru za Rolls Royce Trent 772B, kandi zizaba zirimo internet itangwa n’ingufu z’ihuzanzira z’icyogajuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe prince8 years ago
    we are thankful and pleased about wat the government is trying to do providing security we appreciate that #longliverwanda we will let you work alone
  • musabyimanapierre8 years ago
    Eeee yewe urwanda nigihugu cyiyubashye birenze igtekerezo Niki bagure nikibuga
  • dakabra8 years ago
    Jyenda Rwanda uru Rwanda Rwaanda.
  • kany8 years ago
    Mwiriwe neza. Inyarwanda turabashimira amakuru mutugezaho izo ndege nziza zigezweho za Airbus turazitegereje. Ariko haricyo nsaba umunyamakuru wanditse kugira icyo akosora: Aho yanditse ngo Airbus A330 ziri mu ndege ebyeri ndagira ngo yashakaga kwandika ebyiri(wagira ngo yanditse atekereza ka byeri), na none ahanditse ngo hari indege izaba ifite imyaka 244 ndagira ngo yashakaga kwandika imyanya 244. Murakoze
  • koko 8 years ago
    mwiriwe sinzi niba ari amashuri make yanjye ariko ndabaza kandi munsubize ariya mafaranga ni miriyali 190 cg ni 1900 murakoze kandi munsubize
  • Uwimana8 years ago
    iyi niyo ngomba kuza jyendemwo .mu Izina rya Yesu.this is my season my year .Lord God is great all the time .
  • 8 years ago
    250.000.000 amaerican dollar = 192,000,000,000.00 RWF
  • bazisanga jerome8 years ago
    Muzehe His excellent ntacyo adakora pee!!!





Inyarwanda BACKGROUND