RFL
Kigali

John Kwezi yavanze ubusizi na sinema akuramo filime Umutoma ikomeje kwamamara hirya no hino ku isi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/10/2015 14:54
0


“Umutoma” ni filime yanditswe inayoborwa na John Kwezi ikaba ari inkuru y’urukundo ivuga ku mukobwa Bwiza unanirwa guhitamo uwo akunda hagati y’abasore 2 – umwe w’umukire ndetse ufite ahazaza heza, n’undi w’umukene ariko bakuranye udafite ikindi amuha uretse amagambo y’urukundo “imitoma”.



Muri iyi filime, ikinwa na Kate Katabarwa ariwe Bwiza, Depite Edouard Bamporiki ari umusore w’umukene na Yves Nkusi ariwe ukina ari umusore w’umukire, humvikanamo uruhurirane rw’ubuhanzi 2 aribwo ubusizi na sinema. Ibi byayihesheje igihembo cya filime ikozwe gihanga mu iserukiramuco rya sinema nyafurika rya Luxor mu Misiri uyu mwaka, ndetse ikaba ikomeje gutembera hirya no hino mu maserukiramuco ya sinema ku isi.

Mu kiganiro twagiranye na John Kwezi, yatangiye atunyuriramo muri make inzira iyi filime yanyuzemo mu ikorwa ryayo, uko igitekerezo cy’iyi filime cyaje, ndetse n’ibizazane yagiye ahura nabyo mu kuyikora. Kwezi yagize ati, “igitekerezo cyo cyaje giturutse ku bunararibonye nagiye mvana ku bantu mbamo,  ariko kandi biturutse ku buzima bwanjye bwite. Akenshi nkunze kuvuga ko ari inkuru ijyanye n’ubuzima bw’ibyo nabayemo. Ubwo rero naje kwandika igitekerezo cyanjye, negera abandi banditsi barimo Philbert Mbabazi, aramfasha twandika iyi filime.”

John Kwezi i Luxor mu Misiri yakira igihembo cya filime ikoze gihanga

John Kwezi yakomeje agira aiti, “Ndi hagati mu gutegura ikorwa ry’iyi filime (pre-production), naje guhura n’impanuka ubwo nari ndimo gushaka abantu bazankinira, nkoze impanuka mba nyihagaritse. Byatumye abantu twari twarumvikanye kunkinira muri filime amasezerano arangira tudakoranye, nuko nshaka abandi, buriya bariya bayikinamo sibo nari nateganyije kuva mbere. Nagiye mpura n’ingorane zinyuranye mu gukora iyi filime, harimo nk’ahantu bantizaga ho gukinira nahagera nkasanga bisubiyeho nkashaka ahandi, n’ibindi. Ingorane zo nahuye nazo cyane, ariko kuko ariyo filime ya mbere ndende nari nkoze, byaramfashije kuko nanone byagiye bituma nunguka ibindi bitekerezo bishya byayigize nziza nk’uko iri kuri ubu. Ngeze nabwo muri post-production noneho nahinduye byinshi. Nk’ubu hari abantu bazi ko uko igaragara ari nako yari yanditse kuva mbere, ariko hari byinshi cyane byahindutse bitewe n’amashusho nari mfite, nkagenda nunguka ibitekerezo nkongeramo utuntu kugeza filime Umutoma irangiye.”

Iyi filime nk’uko twakomeje tubivuga, ni imvange y’ubuhanzi 2 (sinema n’ubusizi), John Kwezi avuga ko ari impano 2 zose afite, zose yashatse gufatanya agashyira muri filime, ndetse afite n’intego yo kwerekana indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Aha Kwezi agira ati, “ubusanzwe mbere y’uko njya muri sinema nakoraga ubusizi, nkora n’amakinamico. Icyo gihe rero no mu makinamico nakoraga, akenshi yabaga aherekejwe n’ubusizi. Ubusizi ni impano yanjye, najyaga no mu marushanwa ku rwego rw’igihugu. Ubwo rero ngeze no mu gihe cyo gukora filime, icyo kintu cy’ubusizi, numvaga ari ikintu ngombwa gushyira mu buhanzi bwanjye kandi ari n’ikintu ngomba kwitaho cyane kuko ni kimwe mu biranga umuco wacu wa Kinyarwanda. Noneho kandi nabonaga amafilime yo mu bindi bihugu narebaga, bashyiramo ibiranga umuco wabo, kandi tuzi neza ko ubusizi ari kimwe mu biranga umuco wa Kinyarwanda. Nta n’ubwo ari iriya filime gusa, ahubwo filime zanjye zose zizajya ziba zirimo kimwe mu biranga umuco nyarwanda.”

John Kwezi (ibumoso) mu iserukiramuco rya filime Ecrans Noirs muri Cameroon. Photo: Facebook/Samples Studios

Filime Umutoma yatunganyirijwe muri Almond Tree Films Rwanda, ishorwamo imari n’umunyamerika Lee Isaac Chung, amashusho yayo atunganyirizwa mu nzu ya Samples Studios yagiye hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka mu iserukiramuco rya Luxor African Film Festival mu Misiri aho yegukanye igihembo cy’akanama nkemurampaka nka filime ikoranya ubuhanga. Iyi filime yerekanwe mu maserukiramuco anyuranye harimo iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival mu Rwanda, Ecrans Noirs muri Cameroon, ikaba izanerekanwa mu iserukiramuco rya Silicon Valley African Film Festival muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Beijing Independent Film Festival mu Bushinwa, Maisha Film Festival, ikaba kandi yerekanwa kuri interineti kuri Buni.TV (YIREBE HANO)  n’ahandi.

John Kwezi w’imyaka 39, avuga ko nk’umuntu wagiye agira ibibazo binyuranye mu buzima bwe aho yavuye mu ishuri igihe kigera ku myaka 7 akaza kongera kugira amahirwe yo kurisubiramo n’ibindi, avuga ko ari byo bigenda bimuha inganzo akoraho filime, akaba avuga ko ari gukora ku yindi filime ateganya gutangira gukora umwaka utaha.

REBA INCAMAKE ZA FILIME "UMUTOMA"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND