RFL
Kigali

Umunyamakuru Ugeziwe Ernesto yerekeje i Burayi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/08/2015 12:09
3


Mu rukerera rwo kuri uyu wa 01 Kanama 2015 nibwo umunyamakuru Ugeziwe Ernesto yerekeje ku mugabane w’Iburayi aho anafite gahunda yo guhurirayo n’abahanzi nyarwanda babarizwa i Burayi no muri Amerika.



Ku isaha ya saa cyenda n’igice z’ijoro nibwo Ernesto yuriye indege yerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa, akazaca no mu gihugu cy’Ububiligi. Ernesto yatangarije inyarwanda.com ko agiye muri gahunda ze bwite, akaba ajyanye n’umuryango ariko akaba ateganya kuhakorera n’akazi ke k’itangazamakuru aho azahurirayo n’abahanzi nyarwanda bakomeye.

Ernesto

Agiye muri gahunda ze azafatanya n'akazi k'itangazamakuru

Tumubajije abahanzi nyarwanda ateganya guhura nabo bakaganira, Ernesto yirinze kudutangariza urutonde rwabo ,gusa yemeza ko nibishoboka Meddy ari umwe bazahura bakagirana ibiganiro birambuye bizacishwa mu kiganiro cya RTV Mag gica kuri televiziyo y’u Rwanda. Ku birebera n’abandi bahanzi ateganya guhura nabo, Ernesto yatangaje ko ari ibanga ry’akazi, ko abanyarwanda bazabahishurirwa nagaruka nyuma y’ibyumweru 2 azamarayo.

Ernesto

Erenesto mbere y'uko yurira indege 

Ati  «  Hari abo nteganya kuvugana nabo ariko sinahita nkubwira urutonde rwabo aka kanya. Gusa nka Meddy we bikunze yaza i Burayi tukahahurira ndetse n’abandi abanyarwanda bakeneye kumenya amakuru yabo, ibyo bahugiyeho n’igihe bazagarukira mu Rwanda n’utundi n’utundi ibyo byose nibyo bikubiye mu biganiro tuzagirana »

Imyaka 4 amaze mu itangazamakuru ngo asanga nta kazi kariruta

Ernesto yemeza ko mu myaka 4 amaze mu itangazamakuru nta kazi asanga karimurutira . Ati « Itangazamakuru ni ryiza, naryinjiyemo ndikunze. Rigira ibyiza byinshi nko gutuma umenyana n’abantu benshi banyuranye kandi bakaba ahanini bagufasha kugera ku nzozi zawe. Sinavuga ngo ni akazi koroshye ariko iyo ubikora ubikunze, ntibikugora kandi inyungu ntutinda kuyibona, inyungu mvuga si amafaranga menshi uba uhembwa ahubwo abantu mumenyaniramo bakugirira akamaro kanini kuruta uko waba uhembwa umushahara utubutse cyane. »

Ernesto yatangiye itangazamakuru akorera radiyo Isangano, nyuma aza kujya kuri Radiyo Flash FM. Kuri ubu akaba abarizwa muri RBA kuri Televiziyo y’u Rwanda aho akora ikiganiro RTV Mag. Kuri radiyo Magic FM nayo ya RBA ahakora ikiganiro Magic Drive.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dida8 years ago
    ariko nshuti banyamakuru koko ubu iyi ninkuru ? ubu se iyi iri mu buhe bwoko bwinkuru? NGO azabonana nabanyarwanda babayo hhhhhh .uyu se ninde WO kubonana nabanyarwanda baba iburayi koko? nimumbwire named inkuru muba mutangaza?
  • lal8 years ago
    congs muhungu wange. the sky is the limit. determination ugira izatuma ugera kure hashoboka
  • kaka8 years ago
    Hhhhhhh Erega nubwambere babagiye yo bagashaka kubimenyesha abantubose.





Inyarwanda BACKGROUND