RFL
Kigali

Igice cya 2 cya filime Seburikoko kiragera hanze kuri uyu wa mbere

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/06/2015 15:12
3


Nyuma y’igice cya mbere cya filime y’uruhererekane Seburikoko isanzwe inyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda kigeze hanze kikarangira benshi bafite amatsiko yo kumenya uko ibya Seburikoko n’umugore we Siperansiya bizarangira, igice cya 2 nacyo kiri mu nzira dore ko kuri uyu wa mbere tariki 29 z’ukwa 6 kiraba kiri hanze.



Muri iki gice, Seburikoko akomeje kwigira umukire nyamara agakomeza gucucura umugore we Siperansiya wirya akimara kugira ngo urugo rutere imbere nyamara Seburikoko uba wiyita Sebu, ngo ni Fierte nta kindi akora uretse kumwiba utwo aba yikoreye.

N’ubwo Rulinda akomeza kumushuka agasahurira urugo rwe mu kabari ke, ibi Siperansiya ntashobora kwicara ngo abirebere ntacyo akoze. Ese ibya Seburikoko bizarangira gute? Abazabasha gukurikira iki gice nibo bazabasha kubona uburyo ibya Seburikoko bizarangira.

Iyi filime ikorwa na Afrifame Pictures icururizwa muri African Movie Market iherereye mu gikari cyo kwa Rubangura hazwi nko ku isoko rya filime nyarwanda, ikaba izabageraho kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena. Ukeneye kurangura cyangwa ibindi bisobanuro ku micururize y’iyi filime wahamagara kuri telefoni 0788798041.

REBA INCAMAKE ZA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline ineza7 years ago
    dukunda inyigisho muduha,mukomereze aho kuko mudushimish kndi mukatwigisha ibyiza.jesus bless you
  • 7 years ago
    seburiko gabanya gukunda amafaranga ugaragaza ko wishimiye umukwe kandi Atari ko bimeza.
  • 7 years ago
    seburiko gabanya gukunda amafaranga ugaragaza ko wishimiye umukwe kandi Atari ko bimeza.





Inyarwanda BACKGROUND