RFL
Kigali

Irushanwa rya Copa Coca-Cola ku ncuro ya 7 mu kuzamura umupira w'amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:28/04/2015 17:32
0


Ku ncuro ya 7 irushanwa rya Copa Coca-Cola rigamije guteza imbere impano y’umupira w’amaguru mu bana bakiri bato, riterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Coca-Cola rikazatangira ku itariki ya 2 Gicurasi, 2015.



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Bralirwa bagerageje gusobanura uko irushanwa rya Copa Coca-Cola uko rizagenda ndetse n’impamvu ryateguwe.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 7

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 7

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa(Marketing Manager) yagize ati “Turifuza ko abana bacu bakina umupira ari abahungu cyangwa abakobwa kuko kudakora Sipora bitera indwara. Kandi bidufasha kwiga umupira kuko harimo abo bimaze kugirira akamaro. Harimo abagiye bakinira ikipe y’igihungu bavuye mu irushanwa rya copa coca-cola.

Bamwe bagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu

Bamwe bagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu

coca

Copa Coca-Cola izatangizwa n’abakinnyi 800 harimo amakipe ya bahungu 30 n’ay’abakobwa 30

Twaganiriye na  bamwe mu bakinnyi   babashije kwitabira irushanwa rya   copa coca-cola. Imanizabayo Florance yagize ati “Natangiye gukirira copa coca-cola mfite imyaka 13 nyuma yaho banjyana mu ikipe ya  Kamonyi nza kubona  itike yo kujya muri Amerika ngezeyo nitwara neza ntsinda n’igitego cya mbere ndetse nahamagawe no mu ikipe y’igihugu y’abagore kubera ubushobozi nakuye hano. Ubu ababyeyi banjye ntabwo banyishyurira ishuri ni ikipe inyishyurira kuko nitwaye neza nkaba mbikesha copa coca-cola.

Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo mu buryo butandukanye

Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo mu buryo butandukanye

Iri rushanwa rizatwara amafaranga miriyoni 16, rikazatangira tariki ya 2 Gicurasi, 2015 aho umukino wa mbere uzabera i Musanze, rikazamara ukwezi kose kwa gatanu .

Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND