Kavutse Olivier umuyobozi w’itsinda Beauty For Ashes (B4A) rihimbaza Imana mu njyana ya Rock,uyu musore yashyize yemeza ko Amanda Fung ariwe mukobwa akunda cyane mu gihe urukundo rwabo bari bararugize ibanga mu itangazamakuru.
Ubwo Amanda Fung yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Kavutse Olivier yananiwe kwiyumanganya no gukomeza guhishira icyo apfana na Amanda mu rukundo, niko gutangaza byinshi kuri uyu mukobwa ukunze gufatanya n’itsinda Beauty For Ashes mu bitaramo n’ibikorwa bitandukanye.
Amanda (Uwo uri hagati w'uruhu rwihariye)akunze kuboneka mu bikorwa bitandukanye bya Beauty For Ashes
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Kavutse Olivier yifurije Amanda Fung isabukuru nziza y’amavuko, anamuvuga ibigwi mu magambo y’urukundo yagaragaje umubano wihariye bafitanye.
Tugenekereje ibyatangajwe na Olivier Kavutse, yagize ati “Isabukuru nziza mugore w'igikundiro cyane, ugira urukundo, kwita ku bandi, wihangana cyane ,utinya Imana cyane,.Amanda ni wowe mukobwa wa mbere kandi rukumbi kuri njye.Baho, uzazimye izindi buji nyinshi cyane!! Nshobora kugufasha!"
Uyu mukobwa niwe witwa Amanda Fung watwaye umutima wa Olivier Kavutse
Kavutse Olivier hamwe na Amanda Fung
Kavutse na Amanda bakunze gutemberana bakajya ahantu hatandukanye
Nyuma y’amagambo y’urukundo ya Olivier ,Amanda Fung nawe yabyakiriye neza amushimira kubw’iryo jambo ryiza gusa ababazwa no kuba batari kumwe ati “Urakoze cyane!! ndagukumbuye tuburanyeho” ariko nzagaruka vuba cyane.
Amanda hamwe n'umukunzi we Kavutse Olivier hano bari batembereye
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, Kavutse Olivier yabajijwe niba koko akundana na Amanda umwe mu bagize Beauty For Ashes Rwanda, Olivier atwerurira ko Amanda ariwe mukunzi we umwamikazi w’umutima we,gusa yirinda kugira byinshi abivugaho.
Kavutse yemeje ko Amanda ariwe mukobwa akunda cyane ku isi
Kavutse Olivier umaranye imyaka itari mike akundana na Amanda Fung umukobwa wo muri Hong Kong,nyuma yo kwerura akadutangariza ko ariwe mukobwa bari kumwe mu rugendo rw’urukundo,twamubajije igihe bazakorera ubukwe atubwira ko igihe cyabwo kitari cyagera.
Umuhanzi Kavutse Olivier wo mu itsinda Beauty For Ashes
Amanda Fung yarimo kuririmba muri Beauty For Ashes
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO