RFL
Kigali

Olivier Kavutse(B4A) arashyize atangaza ko Amanda ariwe mwamikazi w’umutima we- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2015 10:25
7


Kavutse Olivier umuyobozi w’itsinda Beauty For Ashes (B4A) rihimbaza Imana mu njyana ya Rock,uyu musore yashyize yemeza ko Amanda Fung ariwe mukobwa akunda cyane mu gihe urukundo rwabo bari bararugize ibanga mu itangazamakuru.



Ubwo Amanda Fung yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Kavutse Olivier yananiwe kwiyumanganya no gukomeza guhishira icyo apfana na Amanda mu rukundo, niko gutangaza byinshi kuri uyu mukobwa ukunze gufatanya n’itsinda  Beauty For Ashes mu bitaramo n’ibikorwa bitandukanye.

Kavutse

Amanda (Uwo uri hagati w'uruhu rwihariye)akunze kuboneka mu bikorwa bitandukanye bya Beauty For Ashes

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Kavutse Olivier yifurije Amanda Fung isabukuru nziza y’amavuko, anamuvuga ibigwi mu magambo y’urukundo yagaragaje umubano wihariye bafitanye.

Kavutse

 Tugenekereje ibyatangajwe na Olivier Kavutse, yagize ati “Isabukuru nziza mugore w'igikundiro cyane, ugira urukundo, kwita ku bandi, wihangana cyane ,utinya Imana cyane,.Amanda ni wowe mukobwa wa mbere kandi rukumbi kuri njye.Baho, uzazimye izindi buji nyinshi cyane!! Nshobora kugufasha!"

Kavutse

 Uyu mukobwa niwe witwa Amanda Fung watwaye umutima wa Olivier Kavutse

Kavutse

Kavutse Olivier hamwe na Amanda Fung

 

 

 

Kavutse

Kavutse na Amanda bakunze gutemberana bakajya ahantu hatandukanye

Nyuma y’amagambo y’urukundo ya Olivier ,Amanda Fung nawe yabyakiriye neza amushimira kubw’iryo jambo ryiza gusa ababazwa no kuba batari kumwe ati “Urakoze cyane!! ndagukumbuye tuburanyeho” ariko nzagaruka vuba cyane.

Kavutse

Amanda hamwe n'umukunzi we Kavutse Olivier hano bari batembereye

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, Kavutse Olivier yabajijwe niba koko akundana na Amanda umwe mu bagize Beauty For Ashes Rwanda, Olivier atwerurira ko Amanda ariwe mukunzi we umwamikazi w’umutima we,gusa yirinda kugira byinshi abivugaho.

Kavutse

Kavutse yemeje ko Amanda ariwe mukobwa akunda cyane ku isi

Kavutse Olivier umaranye imyaka itari mike akundana na Amanda Fung umukobwa wo muri Hong Kong,nyuma yo kwerura akadutangariza ko ariwe mukobwa bari kumwe mu rugendo rw’urukundo,twamubajije igihe bazakorera ubukwe atubwira ko igihe cyabwo kitari cyagera.

Kavutse

Umuhanzi Kavutse Olivier wo mu itsinda Beauty For Ashes

Wonder

Amanda Fung yarimo kuririmba muri Beauty For Ashes

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Abanyamitwe
  • 8 years ago
    yashidukiye uruhu ...
  • imitwe8 years ago
    ejo muzandika ngo batandukanye nabi, turabizi
  • walter8 years ago
    ibyo uvuga wizeye ko nyuma y'imyaka ibiri uzaba ukibisubiramo??!! twagiye tureka gushyuhaguza. ubwo iyi nkuru itambutse, Gideon yaba ategura indi y'uko batandukanye, ubwo nayo izatugeraho vuba.
  • Naramiwe8 years ago
    uyu se nuwahe noneho.... ko ari incognito!!!!
  • h8 years ago
    mbonabucya, alpha, k8, n abandi nabonye, licklick, knowless, sha mwagiye mureka kutuzanira inkuru zaba ba star baba batari serious?
  • aura8 years ago
    please ntimugakunde kuvuga nabi,kuvuga ngo yateguye inkuru ejo akazagaruka avuga ko batandukanye ndumva nta kibazo kirimo peee,ese wowe wiyise walter ninde washyuhagujwe hagati yuwanditse inkuru n'uweruye ko akunda na amanda?ntimugakunde gusebanya kdi niyo batandukana ntakizaba gitangaje kdi nabyo azabivuge kuko niko kazi ashinzwe ahubwo mwe muba muvuga gutyo nimwe muba mwivanga,byaruta mukareka kubisoma.............rata turabemera mutugezaho amakuru aryoshye ntimugacike intege kuberaayo magambo





Inyarwanda BACKGROUND