RFL
Kigali

Kaymu ibazaniye ubwoko 7 bwa telefone bushakishwa kurusha ubundi ku isoko

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:31/03/2015 17:09
1


Uko imyaka igenda ishira indi ikaza niko ikoranabuhanga rigenda rifata indi ntambwe, byagera kubijyanye na telephone zigendanwa hakabaho irushanwa ridasanzwe, aho usanga inganda zikomeye nka Samsung, Apple, HTC, Nexus, Sony…n’izindi.



Hagiye hanabaho ibihuha bitandukanye kuzigezweho kandi zisohotse vuba,akaba ariyo mpamvu twabateguriye urutonde rw’ubwoko bwa telephone bugezweho kandi buri ku isoko.

Waba udatunze Smartphone? Iki nicyo gihe

1.Samsung Galaxy S6  Edge:

Uruganda rw’abanya Korean rwitwa Samsung rumaze gufata intambwe idasanzwe mu bijyane n’amatelefone ya Android. Ubu rero abakunzi ba Samsung nyuma yo kwishimira Samsung Galaxy S5 bakaba barajwe inshinga no kubona Samsung Galaxy S6 Edge. Uru ruganda rutangaza ko hari byinshi rwahinduye harimo uburyo bw’imikoresherezwe n’ibindi byinshi.

Bimwe mubyahindutse harimo; 14nm, 64-bit octa-core processor, super sharp 5.1in Quad HD 2560x1440 577ppi screen &high end 16MP, F-1.9 with Real Time HDR and Optical Image Stabilisation rear camera.

Ibi rero byose bigaragaza ko Samsung Galaxy S6 izaba imwe muzizaca agahigo muri uyu mwaka wa 2015.

2.Apple iPhone 6 & 6 Plus:

Uru ruganda rwa Apple rwarashyize ahagaragara iPhone 5C mu kwezi kwa Nzeli 2014 aho yakiriwe neza n’abakunzi b’ikoranabuhanga. Uru ruganda rukaba rwemeza ko rwagurishije milliyoni 9 mu minsi itatu gusa yari isohoye iPhone 5S&5C.

Nyuma y’umwaka umwe gusa iPhone 5 isohotse nibwo uru ruganda rwongeye gusohora indi telephone rwise iPhone 6,nyuma yaho gato iza gusanga ikwiye gutera intambwe mu ya Android ikora iPhone 6 plus, iyi ikaba yaraje ari nini ugereranyije ni izindi telephone zose zakozwe n’uru ruganda.

 Iyi ifite; Speed 25% plus, Size 4.7in na 1334x750, 326ppi Retina HD display

3.HTC One M8:

HTC ni uruganda rw’abanya-Taiwan,rukaba ari rumwe muziha agaciro imiterere ya Telephone ibyo ihuriyeho na Apple.Ibi rero biyigira telephone nziza kandi ishakishwa ku isoko na benshi. HTC One M8 kandi yarazanye agashya ka Camera 2 inyuma igufasha gufata amafoto ntagereranywa ndetse ukabasha kuyahindura uko ubyifuza.

4.Sony Xperia Z3:

 Sony nayo ikomeje kwitwara neza aho muri Nzeli 2014 yasohoye Sony Xperia Z3. Iyi ikaba yarasohotse nyuma y’amezi 6 gusa isohoye Sony Xperia Z2 itarakunzwe cyane hanyuma yigira inama yo kugira ibyo ihindura ubu ikaba ishakishwa na benshi ku isoko ry’ikoranabuhanga. Sony Xperia Z3 ifite ikoranabuhanga rigezweho aho ifite HD full screen display….

5.Nexus 6:

Ubu bwoko bushya bwa Google Nexus bwakozwe n’uruganda rwa Motorola. Kimwe mubyo bahinduye ugereranyije ni iyambere nuko bongereye ubuziranenge bw’ibikoresho byakoreshejwe mukuyubaka.

Ifite; size 6in quad HD display, quad-core Snapdragon 805 processor, Optical Image Stabilisation camera.ibi byose ubishyize hamwe bituma iba imwe muri telephone zigendanwa zishakishwa kurusha izindi.

6.LG G Flex 2:

Ikoranabuhanga niryo riyoboye isi muri iyi minsi uruganda rwa LG narwo ruri muri iri rushanwa rya Android smartphone. LG yibanda cyane mu guhindura uko igaraza application zayo muri Telephone, byitwa Curved Display technology,  ikaba yarabitangije muri 2012 ubwo yasohoraga iyo yise G Flex ndetse na CES 2015 ikora G Flex2.

Iryo koranabuhanga ridasanzwe rero niryo rituma LG ikomeza kugaragara muri telephone zishakishwa ku isoko.

7.Nokia Lumia 930:

Uruganda rwa Microsoft rwakoze windows 8.1, rutuma telefone za Nokia ziza ku mwanya wa mbere muri telefone ashobora gukoreshwa muri business igihe yageraga mu Bwongereza bwa mbere. Ibi byayihaye amahirwe ndetse byongera icyizere kuko ari imwe muri telefoni zizewe mu mutekano bigafasha mu buzima bwa buri munsi bw’abashoramari.

Ibi bituma Nokia nayo ishakishwa cyane cyane n’abashoramarai ndetse n’abayobozi batandukanye mu rweg rwo kurinda amabanga yabo.

Ubu rero, ubifashijwemo na Kaymu ushobora kugura imwe muri izi telephone zigezweho, kandi ku giciro gito.

Kanda hano utangire uhitemo ndetse uhahe http://bit.ly/1HWPL7h

Kaymu.rw ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda,ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva kubikenerwa mungo kugeza kubikenerwa mu bucuruzi butandukanye:amatelephone,mudasobwa,imyenda….kaymu ikaba ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye aho ushobora kwishyura aruko ibyo waguze bikogezeho cg se ugakoresha Tigo cash cg mobile money.

Kaymu ikaba yizeza abanyarwanda ibiciro biri hasi ku isoko ry'ubucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    mukorera ahagana he?





Inyarwanda BACKGROUND