RFL
Kigali

MTN Rwanda yatanze asaga 2,500,000 mu rwego rwo kwifatanya n'abagore bo muri KOTUKA mu kwezi kw'abagore

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:27/03/2015 12:09
1


Mu rwego rwo kwifatanya n'abagore bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu mu kwezi kwahariwe umugore, MTN Rwanda yateye inkunga ya miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atanu (2,500,000) imwe mu makoperative y'abagore ihakorera.



Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango Mary Asiimwe ushinzwe abakozi muri MTN Rwanda yavuze ko gukura kw'iterambere ry'umugore n'iterambere ari ibintu bifatanye.

Yagize ati "Abagore bafite ubushobozi bwo kubonera ibisubizo ibibazo bivuka mu bice batuyemo ndetse no kubirinda. Mu gukorera hamwe, abagore bashobora kuba imbaraga zikomeye z'impinduka nziza. Dukeneye gukora no gufatanya tukazamurana."

Abagize KOTUKA bagaragaje ko banejejwe n'inkunga MTN yabahaye

Abagize KOTUKA bagaragaje ko banejejwe n'inkunga MTN yabahaye

Koperative Tuzamurane Kanama ifasha abagore bafite ubumuga kwinjira mu buzima bw'ubukungu ndetse no kubana n'abandi ngo barusheho kwiteza imbere.

Perezida wa KOTUKA , Nzabanzimana Jean d'Amour yagize ati "Turashimira cyane ubufasha bwa MTN. Bizadufasha kuzamura urwego Koperative yacu igezeho maze tugaragaze impinduka mu buzima bwacu  atari ubw'abagore gusa ahubwo n'abana babo n'imiryango."

Uwavuze mu izina ry'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanama washimiye cyane MTN ku buryo idahwema guteza imbere no kongerera ingufu abanyarwanda

Yagize ati " Kongerera imbaraga abagore si ukubafasha mu mutungo no mu mahugurwa gusa. Ni ukubafasha guhindura uko babayeho nabo bibafasha guhindura aho baba n'abo babana."

Ubuyobozi bw'umurenge nabwo bwashimiye MTN Rwanda kuri iyi nkunga

Ubuyobozi bw'umurenge nabwo bwashimiye MTN Rwanda kuri iyi nkunga

Jeannette Muhire Kagaba umuhuzabikorwa w'abafite ubumuga mu karere ka Rubavi we yagize ati "Turashimira cyane MTN ku mpano n'ubufasha bahaye abafite ubumuga. Ndizera ko iyi mpano izaba nk'isoko y'ibitekerezo byinshi bizabafasha muri byinshi"

Si amafaranga gusa kuko bahawe n'izindi mpano zirimbo n'iyi mipira

Ku isi yose umunsi Mpuzamahanga w'abagore wizihizwa ngo abagore barebere hamwe ibyiza bamaze kugeraho ndetse ngo banarebe uko barushaho gukora neza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Natal8 years ago
    Mbega itekenika? Uyu mugabo Nzambazimana ngo aya mafaranga yahawe koperative y'abagore? KOTUKA ni koperative yatangiye ar'iy'abafite ubumuga ariko ubu ntibacyibonamo. Ese ubwo muje gusura ibyakoreshejwe ayo mafaranga mwasanga hasigaye angahe ko yariwe? Ntibazongere kubabeshya rero.





Inyarwanda BACKGROUND