RFL
Kigali

Wilson Tours Travel Agency Ltd, irafasha ababyifuza kwandika amateka iburiza ikirunga

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:17/03/2015 18:06
1


Ikigo Wilson Tours Travel Agency Ltd, gisanzwe giteza imbere ubukerarugendo gifasha abantu bose bifuza kureba ibyiza bitatse u Rwanda, kuri ubu cyateguye gahunda yo gusura kimwe mu birunga biri mu Rwanda ndetse uzajyana nabo akazagira amahirwe yo kukizamuka akagera ku gasongero kacyo.



Nk’uko Wilson Habimana umuyobozi w’iki kigo abitangaza, iyi gahunda ikazatuma benshi babasha kwirebera ubwiza bw’ibirunga bw’u Rwanda aho bazasura icyitwa Bisoke hanyuma bakabasha kubona ikiyaga kiri ku gasongero kacyo

Yagize ati “Nkuko bizanzwe bizwi ko Wilson Tours Travel Agency Ltd  yaziye gufasha abanyarwanda  gutembera mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Kuri uyu wa 21 Werurwe, 2015 turerekeza mu Majyaruguru kuzamuka ikirunga cya Bisoke kiri muri bimwe mu birunga biboneka mu Rwanda, umwihariko wa Bisoke ifite ni ikiyaga gitangaje ku gasongero kacyo!

Yakomeje ati “Mu nzira twerekeza kuri icyo kirunga uzagenda uhura n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima  ndetse kubw’amahirwe  ushobora no kubona  ingagi , imbogo ndetse n’izindi nyamanswa zitandukanye. Ibiciro ni 30000 by’amafaranga y’u Rwanda ku banyarwanda ndetse n’amadorari 120 ku bandi batari abanyarwanda. Iki giciro gikubiyemo  amafaranga y’imodoka, ayo kwinjira muri pariki, ndetse n’amafunguro.”

Wilson Tours Travel Agency Ltd iributsa, abakozi bo mu bigo bya leta, ibigo byigenga, amashuri, abapateri n’abapadiri ndetse n’abandi bafite amatsinda bahuriyemo ko ibafasha gutoranya ahantu  ho gutemberera ndetse ikabafasha no kubategurira ibisabwa byose mu rugendo mu buryo bworoshye. Batembereza abantu ahantu habumbatiye amateka, umuco, n’ibindi byiza nyaburanga bitandukanye.

Basoza bagira bati “Harakabaho u Rwanda, harakabaho abanyarwanda  ndetse n’ibyiza birutatse, muze twitemberere m’urwatubwaye nyuma tururatire abandi!”

Akarusho kuri uru rugendo ni uzazana abantu 5 ugabanyirizwa 10%, wazana 10 ugabanyirizwa 20%. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero 0788850725/0788704979

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kizungu9 years ago
    Ibi bintu bategura ni byiza ariko twe nk'abakozi bakorera umushahara ntacyo baba badufashije kuko tariki ya 21 abashobora kubona 30000 ni bake. Bityo nkaba nabagira inama yo kujya bategura ingendo nk'izo byibura hagati y'itariki 5 na 10 kuko byibura aribwo agashahara kaba kabonetse.





Inyarwanda BACKGROUND