Ikigo Wilson Tours Travel Agency Ltd, gisanzwe giteza imbere ubukerarugendo gifasha abantu bose bifuza kureba ibyiza bitatse u Rwanda, kuri ubu cyateguye gahunda yo gusura kimwe mu birunga biri mu Rwanda ndetse uzajyana nabo akazagira amahirwe yo kukizamuka akagera ku gasongero kacyo.
Nk’uko Wilson Habimana umuyobozi w’iki kigo abitangaza, iyi gahunda ikazatuma benshi babasha kwirebera ubwiza bw’ibirunga bw’u Rwanda aho bazasura icyitwa Bisoke hanyuma bakabasha kubona ikiyaga kiri ku gasongero kacyo
Yagize ati “Nkuko bizanzwe bizwi ko Wilson Tours Travel Agency Ltd yaziye gufasha abanyarwanda gutembera mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Kuri uyu wa 21 Werurwe, 2015 turerekeza mu Majyaruguru kuzamuka ikirunga cya Bisoke kiri muri bimwe mu birunga biboneka mu Rwanda, umwihariko wa Bisoke ifite ni ikiyaga gitangaje ku gasongero kacyo!”
Yakomeje ati “Mu nzira twerekeza kuri icyo kirunga uzagenda uhura n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima ndetse kubw’amahirwe ushobora no kubona ingagi , imbogo ndetse n’izindi nyamanswa zitandukanye. Ibiciro ni 30000 by’amafaranga y’u Rwanda ku banyarwanda ndetse n’amadorari 120 ku bandi batari abanyarwanda. Iki giciro gikubiyemo amafaranga y’imodoka, ayo kwinjira muri pariki, ndetse n’amafunguro.”
Wilson Tours Travel Agency Ltd iributsa, abakozi bo mu bigo bya leta, ibigo byigenga, amashuri, abapateri n’abapadiri ndetse n’abandi bafite amatsinda bahuriyemo ko ibafasha gutoranya ahantu ho gutemberera ndetse ikabafasha no kubategurira ibisabwa byose mu rugendo mu buryo bworoshye. Batembereza abantu ahantu habumbatiye amateka, umuco, n’ibindi byiza nyaburanga bitandukanye.
Basoza bagira bati “Harakabaho u Rwanda, harakabaho abanyarwanda ndetse n’ibyiza birutatse, muze twitemberere m’urwatubwaye nyuma tururatire abandi!”
Akarusho kuri uru rugendo ni uzazana abantu 5 ugabanyirizwa 10%, wazana 10 ugabanyirizwa 20%. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero 0788850725/0788704979
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO