Mu murenge wa Musanze wo mu karere ka Musanze mu ishuri rikuru INES Ruhengeri, sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yatashye umunara mushya yahubatse kuva muri Mutarama,2015 mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abafatabuguzi bayo
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri aka karere ndetse n’umurenge uyu munara wubatswemo hagaragaye ibiyishimo bikomeye ari ku ruhande rw’abaturage bawegerejwe, ku ruhande rw’abayobozi ndetse no ku buyobozi bwa Tigo
Aha ni ahubatswe uyu munara muri INES Ruhangeri
Abayobozi ba Tigo, INES Ruhengeri n'abo mu nzego zitandukanye z'akarere ka Musanze bafatanyije gufungura amarembo y'uyu munara maze uratahwa
Nk’uko umuyobozi muri Tigo ushinzwe ubucuruzi, Pascal Mugisha yabitangaje uyu munara wubatswe muri gahunda nshya Tigo yashyizeho yo kubahiriza ibyifuzo by’abaturage batahwemaga kubabazwa no kuba batabasha gukoresha iri tumanaho neza bityo babasaba kwegerezwa iyi minara.
Padiri, Dr Fabien Hagenimana yashimiye cyane Tigo yabegereje uyu munara kluko izafasha abanyeshuri biga muri iri shuri ayobora
Yagize ati “Ibi tubikoze nyuma yo kugaragarizwa n’abakoresha umurongo wa Tigo muri aka gace ko batabasha gufatisha neza kubera network nkeya ihari bityo bakifuza ko twagira icyo dukora. Si muri aka gace gusa kuko twagiye n’ahandi henshi ngo dufashe abantu kubona uyu murongo mu buryo bworoshye ndetse tukazanakomereza n’ahandi bagiye baduha ibi byifuzo.”
Umukozi wa Tigo yabasobanuriraga uko umunara ufasha abo wegereye
Nyuma yo gutanga ikaze mu murenge abereye umuyobozi, Justin Mimi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze yashimiye Tigo Rwanda ubufatanye bwabo mu iterambere.
Yagize ati “Turashimira cyane Tigo ku iterambere adahwema kutugezaho. Kuri ubu itwegereje uyu munara ni amahirwe menshi cyane cyane ku banyeshuri biga muri iyi kaminuza ndetse n’abaturage bayituriye.
Mimi Justin, yashimiye Tigo ubufatanye idahwema kugaragaza mu iterambere
Itumanaho ni inkingi ikomeye mu iterambere. Ubu nta muntu ukibanza kurira igiti ngo abashe guhamagara, ntawe ugitonda umurongo muri banki abikuza amafaranga cyangwa yishyura mazi n’amashanyarazi byose bikorerwa kuri telefoni. Turashimira cyane rero Tigo”
Uyu munara wubatswe ukurikira wa Bumbogo, Gisagara, Shyogwe n’indi myinshi ndetse hakaba hanateganyijwe no kubakwa indi muri Rulindo na Rubavu aho abaturage babagejejeo iki cyifuzo
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO