Kuri uyu wa 6 Werurwe, 2015 Airtel Rwanda n’abakozi bayo bose bateye ibiti bisaga 1800 mu murenge wa Gikomero wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyakozwe na Airtel mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yayo yo gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro (CSR) hakaba haratewe ibi biti mu gikorwa cyari gifite intego igira iti “I’m green” cyangwa se “Ndi icyatsi kibisi” kugira ngo bagire uruhare muri gahunda za guverinoma z’ikinyagihumbi, intego ya 7 yita ku kurengera ibidukikije.
Bamwe mu bakozi ba Airtel Rwanda bari kumwe n'umwana w'umwe muri bo bafatanya gutera igiti
Ibi biti byatwe ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi bikaba ari biti byo mu bwoko bwa Grevillea, igiti kigira akamaro kanini mu kurwanya isuri kikaba kandi kizakomeza no gutanga umusaruro w’ubucuruzi ku baturage.
Umuyobozi wa Airtel, Teddy Bhullar(hagati) na we yari yitabiriye iki gikorwa
Bwana Teddy Bhullar umuyobozi wa Airtel Rwanda yagize ati “Dushyira imbaraga mu bucuruzi bwacu ariko kandi tukanafasha abaturiye igihugu dukoreramo kandi twishimiye cyane kuba twagize uruhare mu iterwa ry’ibi biti.”
Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’umurenge wa Gikomero, Shema Jonas yashimiye cyane Airtel yagize ubushake bwo kubafasha gutera ibi biti.
TANGA IGITECYEREZO