Kuri ubu Airtel Rwanda yiyongereye ku mubare w’ibigo byihuta cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyirwa ku mwanya wa mbere mu kuzamuka cyane ku rubuga rwa Twiter ndetse no muri 3 za mbere kuri Facebook mu Rwanda.
Muri rapport yashyizwe ahagaragara na Socialbakers; ikurikiranira hafi uko ibigo bitandukanye bikoresha imbugankoranyambaga zitandukanye nka Facebook, Twitter, Google+, LinkedIn, YouTube, Instagram, na VK, Airtel Rwanda yaje ku mwanya wa mbere mu kuzamuka cyane kuri Twitter ndetse no ku mwanya wa 3 mu kuri Facebook nyuma ya Perezida Paul Kagame na BBC Gahuza
Agira icyo avuga kuri ibi, umuyobozi wa Airtel, Bhullar Teddy yagize ati “Ibi twabigezeho kubera uburyo twita cyane kubyo abakiriya bacu bifuza. Tukaba tuzakomeza kongera uburyo bwo kubegera dukoresheje imbuga nkoranyambaga.”
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO