RFL
Kigali

"Dushishikarize abana bacu kugira umuco wo gusoma"-Karambizi Olivier

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/02/2015 23:48
0


Mu rwego rwo gushishikariza abantu bose kugira umuco wo gusoma no kwandika, Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), ibinyujije mu Ishami ryayo ry’Inkoranyabitabo ry’Igihugu , tariki ya 16 Gashyantare 2015 yatangije icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco kikaba kizasorezwa kuri Petit Stade tariki ya 20 Ga



Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iki cyumweru mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2015 mu karere ka Nyanza,intara y’Amajyepfo ababyeyi hakomereje ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi gutoza abana babo kugira umuco wo gusoma.

Karambizi Oleg

Karambizi Oleg

Karambizi Oleg Olivier, umukozi ushinzwe isakaza n’imenyekanishabikorwa mu isomero ry’Igihugu wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo n’Umuco yabwiye abitabiriye iki gikorwa muri Nyanza ko gusoma ari inkingi y’iterambere ry’umuryango n’Igihugu,  akaba yabasabye urubyiruko gushigikira igihugu mu iterambere baharanira guteza imbere umuco wo gusoma.

Karambizi Oleg yagize ati: “Mureke dushishikarize abana bacu kugira umuco wo gusoma kandi dusome duharanira kwigira kuko aribyo bizadufasha kugera ku iterambere”.

Iki cyumweru gikomoje kurangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo  amarushanwa yo gusoma no kwandika ,imivugo  y’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, gutanga ibitabo, imurikabitabo, gusura amasomero n’ibindi bigamije gushishikariza abantu kugira umuco wo gusoma.

Abanyeshuri basoma ibitabo

Iki gikorwa kigamije gukora ubukangurambaga ku kamaro ko kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika kugira ngo bizafashe leta kugera ku ntego yihaye yo kubaka ubuykungu bushingiye ku bumenyi

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Dusome duharanira kwigira”.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND