RFL
Kigali

Airtel Rwanda yafunguye ishami(Service Center) mu mujyi wa Musanze

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/02/2015 17:42
0


Kuri uyu wa 17 Gashyantare, 2015, ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bafunguye ku mugaragaro ishami ryayo mu mujyi wa Musanze.



Iri shami ryafunguwe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi Airtel itanga, ikaba ari ishami rya gatanu rifunguwe mu gihugu rikaba iray mbere hanze y’umujyi wa Kigali, Airtel ifunguye.

Umunyabanga nshingwabikorwa w'akarere hamwe n'umuyobozi wa polisi mu karere bafungura ku mugaragaro iri shami

Umunyabanga nshingwabikorwa w'akarere hamwe n'umuyobozi wa polisi mu karere bafungura ku mugaragaro iri shami

Uyu muhango wari wiytabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ndetse n’ubwa Airtel ukaba wagaragayemo ibyishimo ku mpande zombi aho ubuyobozi bw’akarere ari ku rwego rw’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’akarere nyirizina bashimiye cyane Airtel ku gikorwa cyiza cyo gukwirakwiza itumanaho mu gihugu kuko bifasha cyane abaturage.

Abakozi b'iri shami bari bishimiye cyane ko ritangiye

Abakozi b'iri shami bari bishimiye cyane ko ritangiye

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Peter Bagirishya yashimiye cyane Airtel ayizeza ko bazanyurwa cyane n’uko abaturage ba Musanze bazayitabira. Yagize ati “Ni amahirwe cyane kuba Airtel itwegereye. Mu gihe cyose maze muri aka karere ni cyo kigo cyonyine gifunguye ishami kigatumira ubuyobozi bw’akarere. Turabibashimiye cyane kuko byagaragaje agaciro baha akarere baje gukoreramo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Musanze, Peter Bagirishya

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Musanze, Peter Bagirishya


Yakomeje agira ati “Twijeje Airtel ko izabona byinshi byiza mu gukorera muri aka karere kuko nta hantu na hamwe izabona isoko nk’iryo muri aka karere. Twizeye ko izanye impinduka muri byinshi bityo tukaba twanashishikariza abanyamusanze kuyigana.”

Abamotari bo muri uyu mugi bakoze umutambagiro bagaragaza umunezero Airtel ibagejejeho

Abamotari bo muri uyu mugi bakoze umutambagiro bagaragaza umunezero Airtel ibagejejeho

Umuyobozi wa polisi mu karere na we witabiriye uyu muhango yagize ati “Itumanaho ni ikintu cy’ingenzi mu mutekano w’igihugu kuko ryoroshya ihererekanyamakuru. Turashimira cyane Airtel yongereye ingufu mu itumanaho i Musanze tunasaba abanyamusanze kuyikoresha bakajya batugezaho amakuru vuba kandi neza.

Umuyobozi wa polisi mu karere yashimiye cyane Airtel ku itumanaho yegereje abaturage

Umuyobozi wa polisi mu karere yashimiye cyane Airtel ku itumanaho yegereje abaturage

Bwana Alex Mugisha ushwinzwe kwita ku bakiriya (Customer Care) muri Airtel na we yashimiye cyane ubuyobozi bw’aka karera anabizeza ko ibyo Airtel izanye muri Musanze bizabagirira akamaro. Yagize ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bw’akarere bwitabiriye ubutumire bwacvu. Ndizeza abanyamusanze ko serivisi zose bakeneye muri Airtel bazajya bagana iri shami ryacu rikabikemura. Mu gihe bitanakenutse nanjye ubwanjye nava ku cyicaro gikuru nkaza kubyikemurira.

Rikimara gufungurwa abaturange bahise batangira kurigana

Rikimara gufungurwa abaturange bahise batangira kurigana

Iri shami rizajya ritanga ubufasha kuri servisi zose za Airtel nka Airtel Money, Sim SWAP n’izindi zose.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND