iTel
Kigali

Lemon Tree yateguriye abakundana umunsi wa St Valentin utazibagirana-UKO BITEYE

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:13/02/2015 12:24
0

Ku itariki 14/02/2015 ariwo munsi abakundana bazizihiza umunsi wabo, Lemon Tree yabateguriye umunsi udasanzwe ndetse n’abandi bazahagana kuri uwo munsi bakazabafasha kuhagirira umunsi wa St Valentin w’urwibutso(Memorable). Uretse servisi nziza basanzwe batanga, Lemon Tree bafite impano nyinshi babateganyirije.



Nkuko ubuyobozi bwa Lemon Tree bubitangaza, kuri  St Valentin bateganyirije abazabagana, by’umwihariko abakundana ifunguro ridasanzwe(Special dinner) kuri 6000 Frw ku bantu babiri. Uretse iri funguro, Lemon Tree yateguye Divayi  y’ikaze ku buntu izajya ihabwa umukobwa cyangwa umugore wasohokanye n'umukunzi we cyane cyane abazaba babikishije imyanya(Booking) ndetse n’indabo z’uwo munsi ku bari n’abategarugori.

Lemon Tree

Kubikisha imyanya (Booking) kubazizizihiriza umunsi mukuru wa St Valentin muri Lemon Tree bahamagara kuri 0788519241 cyangwa 0789675600. Kubashaka amatike baherereye mu mujyi wa Kigali, bagana Ets Verma iherereye ku Muhima.

Ikindi ni uko abazahagera bateganyirijwe impano zinyuranye , ubuyobizi bwa Lemon Tree bwifuje ko zaguma ari ibanga, zikazaba ari siriprize(Surprise).

Lemon iherereye i Remera hafi ya Hotel Chez Lando, ku muhanda w’iburyo ugana Kimironko. Uramutse ushaka ugize ikibazo cyo kutahamenya kuburyo bworoshye wahamagara numero zatanzwe haruguru bakakurangira neza.

Lemon Tree iboneyeho umwanya wo kwifuriza abakundana bose kuzagira umunsi mwiza wa St Valentin.

R.Christophe





Umwanditsi

Christophe Renzaho

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS