RFL
Kigali

Ku nshuro ya 7 INILAK yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 820 harimo 48 barangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:13/02/2015 6:11
1


Kuri uyu wa kane nibwo ishuri rikuru ryigenga ry’ Abadiventisiti b’ Abarayiki (INILAK), ishami rya Kigali ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 772 barangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye ndetse n’ abanyeshuri 48 barangije ikiciro cya gatatu cya kminuza (Masters)



Hari ku nshuro ya mbere INILAK itanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba mbere barangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Business Administration, aba banyeshuri bose uko ari 48 bakaba baratangiranye n’ iki kiciro ubwo cyatangizwaga muri iri shuri mu mwaka wa 2012

abanyeshuri

abanyeshuri

abanyeshuri

Ibirori byatengijwe n' akarasisis k' abanyeshuri bahawe impamyabumenyi

masters

Abanyeshuri barangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza nabo bahacanye umuco mu karasisi

Ubuyobozi bw’ ishuri rya INILAK bwishimira ko mu banyeshuri barangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu mashami atandukanye, umubare munini ari uw’ igitsina gore dore ko mu banyeshuri 772 barangije amasomo yabo muri iki kiciro, muri bo 448 n’ abari n’ abategarugori naho abagabo bakaba 324

masters

Byari ibirori by' akataraboneka ku banyeshuri barangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza

masters

Abarangije ikiciro cya gatatu bari bateguriwe itapi itukura bacagaho

masters

Batambukaga bagaragiwe n' abafasha, abakunzi cyangwa ababyeyi

Abanyeshuri babaye indashyikirwa bagatsinda amasomo yabo neza kurusha abandi mu mashami atandukanye bagiye bahabwa ibihembo aho buri munyeshuri yagenewe mudasobwa igendanwa (laptop) naho uwatsinze neza mu kiciro cya gatatu cya kaminuza we akaba yagenewe amafaranga yo gukomeza kwiga

abahembwe

abahembwe

Abatsinze neza amasomo yabo bakaba aba mbere bahembwe mudasobwa

masters

Uwabaye uwa mbere mu kiciro cya masters yahawe amafaranga azamufasha kwiga andi masomo

Senateri Profeseri Laurent Nkusi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimye umusanzu w’ ishuri rikuru rya INILAK mu kubaka igihugu, aha akaba yibanze cyane ku kuba INILAK yarashyizeho ishami ryigisha imicungire y’ amakoperative bikaba biri gufasha Leta muri gahunda yayo anongeraho ko hari byinshi Leta yiteze ku mashami mashya iri shuri ryemerewe gutangiza kuko azafasha mu iterambere ry' igihugu

Senateri Prof. Laurent Nkusi yaboneyeho umwanya wo gukangurira abanyeshuri barangije kuba umusemburo w' iterambere ry' igihugu bashyira mu ngiro ubumenyi bakuye muri iri shuri

Ishuri rya INILAK ryashinzwe mu mwaka wa 1997,ritangirira mu mujyiwa Kigali. Rifungura amashami i Nyanza muri 2010) , n'i Rwamagana mu mwaka wa 2011. Kugeza ubu mu mashami yose INILAK ikaba ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu(6000).

ifoto y' urwibutso

Ifoto y' urwibutso

natan

Umufasha wa Natan Byukusenge uzwi mu mukino w' amagare nawe yahawe impamyabumenyi

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xxx9 years ago
    cyokoze balikubijambe nicyombonye





Inyarwanda BACKGROUND