RFL
Kigali

Umuraperi Earl Hayes yarashe umugore we nawe arirasa

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:9/12/2014 12:00
4


Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umuraperi witwa Earl Hayes warashe umugore we witwa Stephanie mbere y’uko nawe yirasa.



Ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yishe umugore we Stephanie Moseley usanzwe ari umubyinnyi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime(yamenyekanye cyane muri filime ya Twilight saga) nyuma y’uko bari bamaze iminsi birirwa batongana.

Earl

Earl Hayes yishe umugore we amurashe arangije nawe arirasa

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango wari utuye mu nzu yitwa Palazzo East-Home iri mu mujyi wa Los Angeles isanzwe ari iy’umunyarwenya w’icyamamare Russel Brand  izwiho kubamo ibyamamare byo mu gihugu cy’ubwongereza iyo bije mu mujyi wa Los Angeles yavuze ko Hayes yakoze ibi nyuma y’uko kuri uyu wa mbere yari yumvise intonganya nyinshi muri uru rugo.

Floyd

Biravugwa ko uyu muteramakofe Floyd Mayweather ariwe ntandaro

Hayes

Abaturanyi bavuga ko Hayes na Stephanie bakundaga kurwana

Uyu muturanyi akomeza avuga ko yumvise amasasu agera ku icumi(10) ndetse ibi bikaba byabaye ubwo uyu mukobwa yari ari kuvugana n’icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather ku ikoranabuhanga rya Facetime ndetse ikaba ari nayo mpamvu ikekwa yaba yateye uyu muraperi kurasa umugore we nawe akiyahura.

Chris

Chris Brown yababajwe cyane n'urupfu rwa Stephanie na Hayes

Nyuma y’iyi nkuru abantu benshi baguye mu kantu dore ko batakekaga ko uyu muraperi yakora ibi.

Turakomeza kubakurikiranira byinshi kuri iyi nkuru...

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ingabire mariam9 years ago
    birababaje
  • bahati8 years ago
    ntago yamukundaga
  • 7 years ago
    Yar birababaje we
  • Elexson emmy6 years ago
    Mbeg! birababaj kwer





Inyarwanda BACKGROUND