Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umuraperi witwa Earl Hayes warashe umugore we witwa Stephanie mbere y’uko nawe yirasa.
Ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yishe umugore we Stephanie Moseley usanzwe ari umubyinnyi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime(yamenyekanye cyane muri filime ya Twilight saga) nyuma y’uko bari bamaze iminsi birirwa batongana.
Earl Hayes yishe umugore we amurashe arangije nawe arirasa
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango wari utuye mu nzu yitwa Palazzo East-Home iri mu mujyi wa Los Angeles isanzwe ari iy’umunyarwenya w’icyamamare Russel Brand izwiho kubamo ibyamamare byo mu gihugu cy’ubwongereza iyo bije mu mujyi wa Los Angeles yavuze ko Hayes yakoze ibi nyuma y’uko kuri uyu wa mbere yari yumvise intonganya nyinshi muri uru rugo.
Biravugwa ko uyu muteramakofe Floyd Mayweather ariwe ntandaro
Abaturanyi bavuga ko Hayes na Stephanie bakundaga kurwana
Uyu muturanyi akomeza avuga ko yumvise amasasu agera ku icumi(10) ndetse ibi bikaba byabaye ubwo uyu mukobwa yari ari kuvugana n’icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather ku ikoranabuhanga rya Facetime ndetse ikaba ari nayo mpamvu ikekwa yaba yateye uyu muraperi kurasa umugore we nawe akiyahura.
Chris Brown yababajwe cyane n'urupfu rwa Stephanie na Hayes
Nyuma y’iyi nkuru abantu benshi baguye mu kantu dore ko batakekaga ko uyu muraperi yakora ibi.
Turakomeza kubakurikiranira byinshi kuri iyi nkuru...
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO