Bahujwe na Whatsapp,itsinda ry’abakomoka n’ababaye igihe kinini mu murenge wa Gikonko wo mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo basuye uyu murenge bifatanya n’abawutuye mu muganda rusange ndetse banaremera bamwe mu batishoboye baho.
Nyuma yo kunoza iyi gahunda babikesheje whatsapp,kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2014 ubwo habaga igikorwa cy’umuganda rusange iri tsinda ryahisemo kujya kwifatanya n’abatuye muri uyu murenge ndetse no kuremera bamwe mu batishoboye bawutuyemo.Uyu muganda ukaba waritabiriwe n’abaturage basaga igihumbi(1000) batuye muri uyu murenge.
Abitabiriye iki gikorwa babanje gukora umuganda rusange
Merard Mpabwanamaguru uyoboye iri tsinda rya Gikonko Network yatangaje ko we na bagenzi be bajya gutangiza iri tsinda bari bagamije ibintu bibiri by’ingenzi aribyo:Kureba uko bajya bahura bakaganira ibibateza imbere ndetse no gukora urunana rw’ubufatanye hagamijwe imibereho myiza ya buri wese ndetse no gufasha no kunganira inzego z’ibanze z’aho bakomoka mu kwesa imihigo hagamijwe guhindura imibereho y’abahatuye.
Itsinda rya Gikonko Network ryaremeye abatishoboye riboroza amatungo magufi
Nyuma y’umuganda imiryango irenga mirongo itatu yorojwe amatungo magufi (ingurube: itungo ryororoka cyane mu karere ka Gisagara) iyi miryango nayo ikaba izoroza indi nyuma igihe aya matungo azaba yororotse. Iki gikorwa kikaba cyakurikiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje iri tsinda ryari ryaturutse mu mujyi wa Kigali ndetse n’abatuye mu mujyi wa Kigali.
Abaturage bo mu murenge wa Gikonko bashimiye bagenzi babo ku bw'iki gikorwa
Nyuma y’uyu mukino habayeho igikorwa cyo kungurana ibitekerezo no gusabana aho abaturage batuye umurenge wa Gikonko bashimiye cyane bagenzi babo kubw’iki gikorwa.Umusaza Rwimo w’imyaka iyinga mirongo icyenda yaragize ati “ Bana bacu mudutsinze igitego cy’urukundo, igitego cyo kwibuka igicumbi ndetse mukaba mutaje imbokoboko”
Nyuma y'umuganda habaye umukino w'umupira w'amaguru ndetse haba n'ubusabane
Ntivuruzwa Augustin bakunze kwita Kagina mu izina ry’abakiriye iri tsinda yagize ati “ uyu ni umwenda mutubitsemo natwe muzatubwire aho duhurira muri Kigali, tubasure ndetse twagure itsinda”
Iki gikorwa cyasojwe n’umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko Kayumba Ignace ashimira iri itsinda ryabasuye rikanifatanya nabo mu bikorwa by’umuganda no gufasha abatishoboye.
TANGA IGITECYEREZO