RFL
Kigali

Whatsapp yababereye imbarutso yo kwibuka aho bakomoka ndetse banaremera abatishoboye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:1/12/2014 18:05
7


Bahujwe na Whatsapp,itsinda ry’abakomoka n’ababaye igihe kinini mu murenge wa Gikonko wo mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo basuye uyu murenge bifatanya n’abawutuye mu muganda rusange ndetse banaremera bamwe mu batishoboye baho.



Nyuma yo kunoza iyi gahunda babikesheje whatsapp,kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2014 ubwo habaga igikorwa cy’umuganda rusange iri tsinda ryahisemo kujya kwifatanya n’abatuye muri uyu murenge ndetse no kuremera bamwe mu batishoboye bawutuyemo.Uyu muganda ukaba waritabiriwe n’abaturage basaga igihumbi(1000) batuye muri uyu murenge.

Itsinda

gikonko

Abitabiriye iki gikorwa babanje gukora umuganda rusange

Merard Mpabwanamaguru uyoboye iri tsinda rya Gikonko Network yatangaje ko we na bagenzi be bajya gutangiza iri tsinda bari bagamije ibintu bibiri by’ingenzi aribyo:Kureba uko bajya bahura bakaganira ibibateza imbere ndetse no gukora urunana rw’ubufatanye hagamijwe imibereho myiza ya buri wese ndetse no gufasha no kunganira inzego z’ibanze z’aho bakomoka mu kwesa imihigo hagamijwe guhindura imibereho y’abahatuye.

Gikonko Network

Umuganda

Itsinda rya Gikonko Network ryaremeye abatishoboye riboroza amatungo magufi

Nyuma y’umuganda imiryango irenga mirongo itatu yorojwe amatungo magufi (ingurube: itungo ryororoka cyane mu karere ka Gisagara) iyi miryango nayo ikaba izoroza indi nyuma igihe aya matungo azaba yororotse. Iki gikorwa kikaba cyakurikiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje iri tsinda ryari ryaturutse mu mujyi wa Kigali ndetse n’abatuye mu mujyi wa Kigali.

Abaturage

Abaturage bo mu murenge wa Gikonko bashimiye bagenzi babo ku bw'iki gikorwa

Nyuma y’uyu mukino habayeho igikorwa cyo kungurana ibitekerezo no gusabana aho abaturage batuye umurenge wa Gikonko bashimiye cyane bagenzi babo kubw’iki gikorwa.Umusaza Rwimo w’imyaka iyinga mirongo icyenda yaragize ati “ Bana bacu mudutsinze igitego cy’urukundo, igitego cyo kwibuka igicumbi ndetse mukaba mutaje imbokoboko

gikonko

 

gikonko Network

Nyuma y'umuganda habaye umukino w'umupira w'amaguru ndetse haba n'ubusabane

Ntivuruzwa Augustin bakunze kwita Kagina mu izina ry’abakiriye iri tsinda yagize ati “ uyu ni umwenda mutubitsemo natwe muzatubwire aho duhurira muri Kigali, tubasure ndetse twagure itsinda”

Iki gikorwa cyasojwe n’umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko  Kayumba Ignace ashimira iri itsinda ryabasuye rikanifatanya nabo mu bikorwa by’umuganda no gufasha abatishoboye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Augustin9 years ago
    Tubashimiye icyo gikorwa Bravo ku bana baGikonko mukomerezaho Bavandimwe
  • jabo6be9 years ago
    ibi nibyiza bikwiye gushimwa ni ukwihesha agaciro!nabandi barebereho
  • 9 years ago
    byari byiza cyane kd byari bishimishije pe
  • sylvie9 years ago
    ibyobintu ni byiza nabandi twese tubigireho
  • sylvie9 years ago
    ibyobintu ni byiza nabandi twese tubigireho
  • mutabazi 8 years ago
    nukuri nigikorwa cyiza cyane nabandi bareberaho
  • solange8 years ago
    Dukomeza kwihesha agaciro dukora ibikorwa byiza byurukundo





Inyarwanda BACKGROUND