RFL
Kigali

Kenya: Habereye imyigaragambyo yamagana abahohotera abakobwa bitwaje ko bambaye ntibikwize-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/11/2014 15:56
3


Kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Kenya, abagore babyukiye mu myigaragambyo yamagana ihohoterwa ribakorerwa cyane cyane iyo bamabye imyenda igaragaza umubiri wabo.



Televiziyo ya KTN dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi myigaragambyo ituje ikubiye mu cyo abagore bo muri iki gihugu bise #mydressmychoice bishatse kuvuga ngo:”Imyambarire yanjye guhitamo kwanjye”

Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa mbere guhera ku isaha ya saa tanu aho urugendo rwatangiriye ahitwa Freedom Corner mu gace ka Uhuru park bagenda berekeza mu bindi bice by’umujyi wa Nairobi nka Tom Mboya street barusoreza ku nyubako ya Harambe House.

mydressmychoice

Abagore bari benshi mu mihanda ya Nairobi

mydressmychoice

kenya

Abagore bo muri Kenya bavuga ko bagomba kwambara uko bifuza

kenya

Abagore bavuga ko imyambarire yabo ari amahitamo yabo

kenya

kenya

Bamwe mu bagabo bari baje kwifatanya n'aba bagore

kenya

Abagore babarirwa mu bihumbi bari babucyereye

kenya

kenya

Abagore bakoze imyereko itandukanye mu rwego rwo kwerekana ko imyabarire yabo ari amahitamo yabo

Muri uru rugendo abagore bari bitwaje ibyapa byamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa hitwaje imyambaro igaragaza umubiri wabo baba bambaye ndetse n’ibindi byanditseho ko bafite uburenganzira bwo kwambara uko bashaka.

Robert N Musafiri

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • musa9 years ago
    nibagende sha badutera ibibazo kubera ko batwereka uko bateye bage bambara bikwize nubundi abenshi baba arindaya baba berekana iki se ubwo
  • 9 years ago
    biremewe
  • why beat tht womanwoman it not problem8 years ago
    Why beat that woman it not problem





Inyarwanda BACKGROUND