Kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Kenya, abagore babyukiye mu myigaragambyo yamagana ihohoterwa ribakorerwa cyane cyane iyo bamabye imyenda igaragaza umubiri wabo.
Televiziyo ya KTN dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi myigaragambyo ituje ikubiye mu cyo abagore bo muri iki gihugu bise #mydressmychoice bishatse kuvuga ngo:”Imyambarire yanjye guhitamo kwanjye”
Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa mbere guhera ku isaha ya saa tanu aho urugendo rwatangiriye ahitwa Freedom Corner mu gace ka Uhuru park bagenda berekeza mu bindi bice by’umujyi wa Nairobi nka Tom Mboya street barusoreza ku nyubako ya Harambe House.
Abagore bari benshi mu mihanda ya Nairobi
Abagore bo muri Kenya bavuga ko bagomba kwambara uko bifuza
Abagore bavuga ko imyambarire yabo ari amahitamo yabo
Bamwe mu bagabo bari baje kwifatanya n'aba bagore
Abagore babarirwa mu bihumbi bari babucyereye
Abagore bakoze imyereko itandukanye mu rwego rwo kwerekana ko imyabarire yabo ari amahitamo yabo
Muri uru rugendo abagore bari bitwaje ibyapa byamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa hitwaje imyambaro igaragaza umubiri wabo baba bambaye ndetse n’ibindi byanditseho ko bafite uburenganzira bwo kwambara uko bashaka.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO