Bitewe n’imyanya bariho mu buyobozi, ibyo bagezeho,umutungo ndetse n’ibindi bituma bamwe mu bagore bo ku mugabane baba indashyikirwa ndetse bakaba n’ibihangange ku mugabane ndetse no ku isi yose.
Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’abagore 10 b’ibihangange kurusha abandi ku mugabane wa Afurika,urutonde rwakozwe na radio mpuzamahanga y’abafaransa ya RFI. Kuri uru rutonde ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madam Louise Mushikiwabo aza ku mwanya wa gatatu.
1.Nkosazana Dlamini-Zuma
Usibye kuba kuva mu mwaka w’2012 uyu mugore ayobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe,Nkosazana w’imyaka 65 yanabaye umufasha wa perezida wa Afurika y’epfo ndetse akaba ari no mu ishyaka rir ku butegetsi rya ANC.
2.Ellen Johnson Sirleaf
Ku myaka 76, yahawe igihembo cya Nobel cy’amahoro mu mwaka w’2011, ndetse nyuma yo gutorerwa kuyobora igihugu cya Liberia yahise aba umugore wa mbere ubaye perezida muri Afurika.Uyu mugore yagiye akora akazi kenshi ko ku rwego rwo hejuru aho yayoboye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere(PNUD) ndetse anaba ministre w’ubukungu wa Liberia.
3.Louise Mushikiwabo
Ku myaka 57 y’amavuko, Louise Mushikiwabo ni Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda kuva mu mwaka w’2009.Azwiho kuvuganira igihugu cye ku ruhando mpuzamahanga.Mushikiwabo kandi yabaye umukozi wa banki nyafurika itsura amajyambere(BAD) ndetse akaba yarabaye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka 22 aho afite umufasha w’umunyamerika.
4.Ngozi Okonjo-Iweala
Ku myaka 60 y’amavuko, Ngozi ni ministiri w’ubukungu w’igihugu cya Nigeria.Yabaye kandi umuyobozi mukuru wa banki y’isi hagati y’umwaka ‘2007 ndetse n’2011.Uyu mugore kandi yize muri kaminuza ifatwa nk’iya mbere ku isi ya Havard University.
5.Isabel dos Santos
Ku myaka 41 y’amavuko, Isabel ni umukobwa wa perezida w’igihugu cya Angola José Eduardo dos Santos akaba azwiho kuba ariwe muherwe w’umugore kurusha abandi ku mugabane wa Afurika dore ko afite akayabo ka miliyari 3,7 z’amadorali.
6.Folorunsho Alakija
Ku myaka 63 y’amavuko, uyu mugore usanzwe ukora imideli akuriye sosiyete icukura peteroli ya Famfa Oil.Uyu mugore nawe abarirwa mu baherwe ba mbere b’abagore ku isi dore ko abarirwa umutungo wa miliyari 3,2 z’amadolari.
7.Bridgette Radebe
Ku myaka 54 y’amavuko Radebe ni umwe mu bagore ba mbere bakize muri Afurika y’epfo.Akuriye ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Mmakau Mining.Uyu mugore kandi ni umugore wa ministiri w’ubutabera wa Afurika y’epfo ndetse akaba na mushiki w’umuherwe Patrice Motsepe.
8.Dambisa Moyo
Ku myaka 46 y’amavuko, Dambisa ni impuguke mu by’ubukungu yo mu gihugu cya Zambia akaba yaraminuje muri kaminuza ya Oxford ndetse na Harvard.Mu mwaka w’2013 ikimyamakuru Time cyamushyize ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku isi.Uyu mugore kandi azwiho kwandika ibitabo bitandukanye.
9.Ory Okolloh
Ku myaka 37 y’amavuko, Ory niwe uhagarariye Google ku mugabane wa Afurika kuva mu mwaka w’2010.Uyu mugore waminuje mu mategeko muri kaminuza ya Harvard.Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Kenya yafashije mu gutanga amakuru nyayo y’ubwicanyi bwahabereye mu mwaka w’2007.
10.Adama « Paris » Ndiaye
Ku myaka 36 y’amavuko, Ndiaye ni umunyamideli wo mu gihugu cya Senegal ndetse akaba yaranaminuje mu bijyanye n’ubukungu.Kuva mu mwaka w’2002 ategura imurika mideli ryitwa Black Fashion Weeks ribera mu mijyi itandukanye nka Dakar, Paris, Bahia, Montréal ndetse na Prague.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO