Hirya no hino mu binyamakuru bitandukanye hari gucicikana inkuru yabaye kimomo ivuga uburyo umuyobozi mukuru w’uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple yatangaje ko atwe ishema no kuba umutinganyi.
Ibi, Tim Cook usanzwe ari umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Apple yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Business Week aho yatangaje ko nyuma y’igihe kinini abantu benshi batabizi adatewe ipfunwe no kuba ari umutinganyi kandi ko amaze igihe kini ariwe ndetse ko ari nako yavutse.
Mu byo abantu benshi bise kuvuga ibimurimo, Tim Cook yagize ati:”Kubera akazi nkora nagerageje kutavuga byinshi ku buzima bwanjye bwite.Sinshaka kwibonekeza.Apple ni ikigo gikurikiranwa n’abantu benshi ku isi kubera ibyiza dukora.Nk’uko Dr.Martin Luther King yabivuze ikintu cya mbere mu buzima ni icyo umarira abandi.Bityo rero nasanze ukuri nari maze igihe kinini mbitse hari byinshi kwambuzaga gukorera abandi ari nayo mpamvu uyu munsi niyemeje kuvuga ukuri kwanjye.”
Tim Cook avuga ko kuba ari umutinganyi abishimira Imana
Tim Cook yavuze ko atigeze ahisha na rimwe abantu be ba hafi ko ari umutinganyi ndetse ko n’abantu benshi bakorana mu ruganda rwa Apple babizi kandi babifata nk’ibisanzwe dore ko abyishimira ndetse bikamutera ishema ku buryo abifata nk’impano Imana yamuhaye.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba atangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi abizi neza ko biri buteze impaka mu bantu benshi ariko akishimira ko igihugu cye cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyabyoroheje kuko gitanga uburenganzira ku bantu baryamana bafite ibitsina bisa.
Tim Cook, umuyobozi mukuru w'uruganda rwa Apple
Tim Cook yavuze ko kuba ari umutinganyi bitazamubuza kuba umuyobozi mwiza w’uruganda rukomeye rwa Apple ndetse no guharanira icyateza imbere uru ruganda ndetse n’abakozi barwo nk’uko yabiharaniye kuva cyera.
Twabibitsa ko uruganda rwa Apple ruzwi cyane ku bikoresho by'ikoranabuhanga rihanitse nka telefone zo mu bwoko bwa iphone,ipad,ipod,Macbook,ndetse n'ibindi akaba yarasimbuye kuri uyu mwanya nyakwigendera Steve Jobs.
Ese ibi ntibizatuma hari abantu banga kugura ibikoresho by'uru ruganda?
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO