RFL
Kigali

Tom Close na Riderman barahuriza kuri Jay Polly, King James arifata. Ese ni inde uzatera ikirenge mu cyaba bahanzi kuri uyu wa Gatandatu?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/08/2014 11:27
7


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/08/2014, ni umunsi w’amateka uhishiye byinshi abakunzi b’umuziki nyarwanda, ahategerejwe kureba umuhanzi uzegukana ku nshuro ya kane irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, nyuma ya Tom Close, King James na Riderman begukanye amarushanwa yabanje.



Nk’uko benshi bakomeje kubikurikirana kugeza ubu, igihembo gikuru kiri hagati y’abahanzi batatu aribo Jay Polly, Dream Boys na Bruce Melody nyuma y’uko aribo batoranyijwe nk’abahize abandi 10 bari bahanganye muri iri rushanwa. Muri iyi nkuru tukaba twifuje kuganiriza abahanzi batatu baheruka kwegukana iri rushanwa badutangariza uko babora Primus Guma Guma Super Star y’uyu mwaka hamwe n’uwo baha amahirwe.

abhsjx

Aha ni mu mwaka wa 2012 ubwo Tom Close wari wegukanye Guma Guma ya mbere yashyikirizaga King James igihembo wari wegukanye Guma Guma ya 2

Uhise ukurikiza uko aba bahanzi twakwita inararibonye muri aya marushanwa babivuga nta kabuza ko umuhanzi uza bwa mbere mu guhabwa amahirwe ari Jay Polly agakurikirwa na Dream boys naho Bruce Melody akaza ari uwa gatatu.

Mu kiganiro na Tom Close, tumubaza kuri iri rushanwa ari nawe wabashije kuryegukana ku nshuro ya mbere ryari rihataniwe mu mwaka wa 2011, ubwo yageraga ku munsi wa nyuma ari kumwe na Jay Polly, King James na Dream boys.

Tom Close kuri we avuga ko aho kugeza ubu iri rushanwa rigeze bimeze neza gusa agashimangira ko agereranyije n’amarushanwa ya Primus Guma Guma abiri ya mbere bitagishyushye nka kera ahubwo bigenda bicika intege, ndetse ibi uyu muhanzi akaba abibona kimwe na benshi mubakurikiranira hafi iby’iri rushanwa gusa akavuga ko asanga iki gihembo nta kabuza kigomba kwegukanwa n’umwe hagati ya Jay Polly na Dream boys.

egje

Tom Close niwe muhanzi wabimburiye abandi mu kwegukana iri rushanwa

Tom Close ati “ Ibintu bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve, icyo umuhanzi atakoze ubu ntacyo yarenzaho. Gusa iyi Guma Guma ntabwo ishyushye cyane mu mitwe y’abanyarwanda nk'uko iya mbere niya kabiri byari bimeze.”

Akomeza agira ati “ Igikombe yaba Dream boys cyangwa Jay Polly mbona ntacyo byaba bitwaye bagihaye umwe muri bo, nkurikije ibyabaye hagati yabo mu bitaramo bya roadshow bagiye bakora bari garagaje, Dream boys cyane cyane ku bijyanye na live perfomance na Jay Polly mu kugira imbaga y’abafana.”

absj

Jay Polly arahabwa amahirwe na Tom Close na Riderman kubera uburyo yigaragaje

ansh

Dream boys nayo Tom Close asanga ikwiye iki gikombe kubera uburyo nabo bigaragaje

Ki bijyanye no kumenya niba uyu muhanzi azajya gukurikirana iri rushanwa avuga ko kugeza ubu ataratumirwa bityo akaba atahita yemeza ko azajyayo atizeye umutekano we, ko ariko naramuka atumiwe nta kabuza azajyayo ndetse akaba akangurira n’abandi bakunzi b’umuziki kuza gushyigikira abahanzi babo. Ati “ Njye nintumirwa nzajyayo! Ubutumwa naha abakunzi b’umuziki ni uko bakwiriye kwitabira kugirango bagaragaze ko umuziki nyarwanda ufite ubushobozi bwo kwihaza kurusha uko tuba twatumiye abahanzi bo hanze.”

Ku ruhande rwa King James wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri ubwo yageraga ku munsi wa nyuma ahanganye na Jay Polly, we avuga ko iri rushanwa nta bintu byinshi yarivugaho gusa akifuriza amahirwe abahanzi bose bahatanira igihembo gikuru. Ati “ Njyewe nta kintu kinini nabivugaho gusa amahirwe masa kubasigaye.”

Ku ruhande rw’umuraperi Riderman ari nawe uheruka kwegukana iri rushanwa, we ahamya adashidikanya ko iki gihembo kigomba kongere kwegukanwa n’umuraperi mugenzi we Jay Polly ashingiye ku buryo yagiye yanikira bagenzi be mu kwigwizaho imbaga y’abafana mu bitaramo bya roadshow.

absj

Riderman umwaka ushize wa 2013, nyuma yo guhabwa igikombe yarapfukamye ashimira Imana

Riderman ati “ Irushanwa ryagenze neza, naho kubwanjye nsanga ari Jay Polly ukwiye iyi Guma Guma nkurikije uko nagerageza kubikurikirana wasangaga mu ma roadshow yose yarahigaga abandi.”

Uyu muraperi nawe avuga ko nta kabuza agomba kwitabiri iki gitaramo dore ko ari nawe muhanzi rukumbi utaritabiriye iyi Guma Guma ya 4 uzasusurutsa abaza bitabiriye iyi final akaboneraho gusaba abakunzi b’umuziki n’Ibisumizi by’umwihariko kuza kwishimira uburyohe bw’umuziki nyarwanda.

Riderman ati “ Njyewe ngomba kuba ndiyo kuko nzanaririmba, abakunzi b’umuziki bazaze bashyigikire abahanzi babo, ariko by’umwihariko ndahamagarira Ibisumizi kuza tukahatwika nk’ibisanzwe!”

Tubibutse ko igitaramo kizagaragaza umuhanzi uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV gitegerejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/08/2014 kuri stade Amahoro i Remera, aho abahanzi bose uko ari 10 bari muri iri rushanwa ni ukuvuga Jay Polly, Dream boys, Bruce Melody, Jules Sentore, Senderi International Hit, Christopher, Young Grace, Ama-G The Black, Active na Teta bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo banahatanira imyanya yose kuva kuri batatu ba mbere kugeza kubahatanira kuva ku mwanya wa kane kugeza kuwa 10.

nahsjx

Aba bahanzi nibo bategerejwemo uzegukana Primus Guma Guma Super Star IV

Ese koko nyuma y’uko Jay Polly yitabiriye amarushanwa abiri ya mbere akagenda agarukira kuri final ku nshuro ya gatatu ntagire amahirwe yo kugarukamo, ubu nawe waba umwe mu bemeza ko yaje aje bityo akaba ariwe uzamika iki gikombe mu maso yabo bahanganye? Ese Dream boys nyuma yo kwitabira iri rushanwa inshuro enye zose ryahataniwe nawe uremeranya n’abo ndetse n’abafana babo ‘Indatwa’ ko aribo bagomba gutahana iki gihembo? Waba wemeranya se nabavuga ko Bruce Melody ari umuhanzi wo kwitondera cyane nyuma y’uko ku nshuro ye ya mbere yahise atungurana ubuhanga bwe bukamuhesha kuza muri batatu?

Ese wowe urabona ari inde uzegukana iri rushanwa?Abandi bo se bazakurikirana gute?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas9 years ago
    TOM ugambaniye bagenzi bawe bo muri KINA uri umwana mubi ndakwanze courrage rata tubari inyuma thx kuri knwless abari inyuma naho jay puuhuhhhh!!!!!!!!
  • bebe9 years ago
    Bruce munwitondere numva mashuhiye abandi kdi ntawumurusha james nkunda ko uvuga nkabagabo abandi bavuga dream na jaypolly nkaho bruce Atarimo
  • muhire9 years ago
    jeycgdeam boys. nibombonabansiye.
  • NTIRANDEKURA Amiel9 years ago
    Ni jay polly tu
  • Chemka9 years ago
    Ni jay polly kabisa!
  • 9 years ago
    Jey jey
  • MANIRAGUHA OLIVIER9 years ago
    BYARAMBAJE JAY POLLY GUTWARA GUMA GUMA NUMVAGA BAYIHA UMUHANZI BRUCE MELODY





Inyarwanda BACKGROUND