RFL
Kigali

Abanyarwandakazi baba bakinishwa filime z'urukozasoni (porno) rwihishwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/08/2014 13:10
25


Filime z’urukozasoni ni ubwoko bwa filime zirwanywa na benshi bitewe n’uburyo zamamaza ubusambanyi ndetse zikaba zinashobora gusakaza icyorezo cya SIDA, gusa abazikina haba muri Amerika n’ahandi bemeza ko ntahava amafaranga menshi nko muri zo filimi cyane ko n’ubwo zitemewe zikundwa ndetse zikagurwa na benshi.



Umuco w’iburengerazuba umaze gukwira ku isi yose, bikaba binashoboka ko mu Rwanda naho hakorerwa izi filime mu bwihisho.

Mu nkuru y’ubushakashatsi bwakozwe n’umunyamakuru wa The New Times, hagaragaramo ubuhamya bw’umukobwa wiswe Anita (rikaba atari izina rye), we yemeza ko izo filime zikorwa ariko by’umwihariko ko abana b’abakobwa bavanwa mu Rwanda bakajyanwa gukoreshwa mu gihugu cya Uganda.

Mu kiganiro uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko utaravuzwe amazina agahimbwa Anita yagiranye n’uyu munyamakuru, yatangiye amuha ubuhamya bw’uburyo yageze muri aka kazi.

Anita yagize ati: “nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 2011, natangiye gufasha mukuru wanjye gucuruza mu kabari gaherereye mu Kajagari ko ku kibuga cy’indege I Kanombe. Aha niho natangiye kugaragara mu maso y’abagabo bifuzaga kunkoresha imibonano mpuzabitsina, benshi baza bantereta batsinze.

N’ubwo natekerezaga ko bitashoboka wenda ari ubusinzi, naje gutungurwa n’uko umugabo yaje akambwira ko nituryamana ijoro 1 gusa ampa ibihumbi 50 byose. Sinari narigeze mfata amafaranga nk’ayo mu ntoki zanjye, kandi natekereje ko niba naryamana n’umuhungu dukundana ku buntu, kuki ntakorera ayo mafaranga? Kuko n’ubundi ntiyari kuzabimenya.

Nyuma yo kuryamana n’uwo mugabo, twabaye incuti ndetse ntangira no kumwizera. Nyuma y’agahe gato, yambwiye ko hari uburyo bworoshye bwo gukorera amafaranga. Ntabwo yigeze ansobanurira birambuye, ariko kuko nayashakaga cyane, nafashe umwanzuro wo kumukurikira nyuma yo kubinyinjizamo cyane. Yanjyanye ku mumama ukuze,  wabonaga ko ari mu myaka 40, iwe Kicukiro.

Uwo mugore afite amaduka mu mujyi. Maze guhura nawe, yaranyitegereje cyane nk’uri mu iperereza. Yambajije imyaka mfite, nanjye mubwira ko mfite 19, ambwira ko nkuze kurusha imyaka yanjye.

Yansabye ko namubwira amateka yanjye kuva mu bwana, ndetse n’uburyo nahuye n’uwo mugabo wanzanye aho. Nyuma yo kumubwira byose binyerekeyeho, yambwiye ko ndi imari, kuko ntamuryango mfite ahari wari kuzankurikirana.

Ababyeyi banjye bapfuye nkiri muto. Yambwiye ko niba nifuza kuba umwe mu ikipe ye, ngomba kugumana nawe. Byari binkomereye  kubisobanurira mukuru wanjye, ariko nari nkeneye amafaranga. Nabeshye mukuru wanjye ko nabonye akazi kampemba menshi ko gukora mu iduka mu mujyi, yambajije utubazo ducye ubona ko ntakibazo bimuteye, n’ubwo yambwiraga ko byamushimisha dukomeje gukorana mu kabari.”

UKO YAJE KWINJIRA MU KAZI:

Anita akomeza agira ati: “naje kubona ko abakobwa benshi binjizwa mu buryo bumwe n’ubwo nanjye naje kwinjizwamo. Baba bifuza abakobwa bari hagati y’imyaka 19 na 22, beza kandi bafite ibibazo by’ubuzima mbese bifuza amafaranga. Uwo mubyeyi niwe ubiyinjiriza. Babanje kudusuzuma agakoko gatera SIDA, ndetse batubwira amabwiriza y’ibyo tugomba gukora, kwambara neza, ndetse tugahora ducyeye.

Muri icyo gihe, twahawe amafaranga yo kugura imyenda, uwo mubyeyi agahora adusohokana, ahari kugira ngo tudatangira kubihirwa n’ubwo buzima.

Nyuma yo kutwubakamo icyizere, ndetse no kutwubakamo umutima wo gusabana, cyari cyo gihe cyo kujya mu kazi. Twatangiye gushaka impapuro z’inzira (Laissez passer), buri wese yahabwaga amafaranga 30000 yo kuyishaka. Nyuma yo kubona izo mpapuro, aho twabeshyaga ko tugiye gusura imiryango, twagiye mu gihugu cya Uganda mu kwezi kwa Nzeli (mu 2011), tuba I Kampala ibyumweru 2, maze ngaruka inaha gusura mukuru wanjye, ariko ntacyo nari kumubwira ku kuba naragiye Uganda kuko yari guhita ambuza kongera kuva mu Rwanda ku mpamvu iyo ariyo yose. Twongeye gusubira Uganda n’uwo mumama.

Tugeze muri Gare ya Kampala, twahasanze umushoferi ari kumwe n’undi mugore. Batujyana muri Hoteli iri ku muhanda wa Bombo I Kampala. Twari abakobwa 5. Nyuma yo kuruhuka, twagabanyijwemo amakipe 2. Saa sita z’ijoro, umukobwa 1 nanjye twajyanye n’uwo mumama mu gace ka Muyenga, naho abandi 3 bajyanwa n’uwo mugore wundi uzwi nka Nnalongo mu gace ka Bugolobi. Inzu batujyanyemo I Muyenga yari nziza pe.

Twagezeyo tuhasanga abasore 3 bari kunywa inzoga, maze uwo mumama arabatubwira. Twahawe inzoga ngo tunywe, uwo mumama adushyiramo akanyabugabo ko ntakibazo, ndetse ko ari byiza kumenyana n’abo basore, ndetse tukanishimana.

Uwo mumama yadusize aho avuga ko ari bugaruke mu gitondo. Ubwo igiorwa cyatangiye saa yine z’ijoro, ndetse kandi twagombaga kuryamana na buri musore. Mbere na mbere twabanje kugira ubwoba, kuko twibazaga uburyo buri mukobwa yaryamana n’abasore 3, ariko uwo mumama yari yaratubwiye ibyo tugomba gukora. Mbivuze muri macye twakinaga porono. Ubwo dutangiye igikorwa, ni nako Camera zatangiye gufata amashusho.

Anita yakomeje atangariza uyu munyamakuru ko amafaranga babishyura abarirwa hagati y’amadolari 250 na 300 (akaba abarirwa hagati y’ibihumbi 172 na 200 by’amanyarwanda) buri kwezi, ariko bigaterwa n’abagabo mwaryamanye, ariko uyu mumama we yavuze ko ntamafaranga ya komisiyo bamuha.

Anita akomeza avuga ko ari ishyirahamwe rikomeye ndetse ririmo abantu benshi bakorera mu bwihisho ndetse no muri kaminuza nyinshi haba mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda bakaba barimo, ku buryo kubacika ukava muri aka kazi bitoroshye kuko mu bihugu byinshi barimo kandi barakorana cyane.

ESE NI GUTE UYU MUNYAMAKURU YAHUYE NA ANITA?

Nk’uko uyu munyamakuru abivuga, yatangiye iperereza ko bivugwa ko mu Rwanda haba hakinirwa filime z’urukozasoni rwihishwa, aha hakaba ariho yatangiye gukora ubushakashatsi mu duce tunyuranye two mu mujyi wa Kigali ahereye I Nyamirambo, aho yagiye yibanda mu tubari ndetse no mu byumba byerekanirwamo filime.

Ibi akaba yarabikoze nyuma y’uko yagiye mu kabari gaherereye I Nyamirambo kuri 40, maze ahasanga abakobwa bari kubyina bambaye ubusa, atangira kubona ko bidasanzwe. Yaje gukomeza gukora iperereza kuri ibi bintu, maze ajya mu cyumba cyerekanirwamo filime mu Kajagari ka Kanombe, aho yaje gusanga mu masaha y’ijoro guhera saa tanu hatangira kwerekanwa filime z’urukozasoni ndetse abazireba biganjemo abagabo bakuze bakaba baba bari kumwe n’abana b’abakobwa babarirwa mu myaka 17.

Ibi byatumye uyu munyamakuru akomeza iperereza. Yaje kugwa kuri filime y’urukozasoni yakiniwe muri Uganda, ariko icyaje kumutungura ni uko yabonyemo abakobwa b’abanyarwanda, ndetse bikanemezwa n’uko bavugaga ikinyarwanda. Yasabye umuntu wari uyimweretse kuyimuha ariko aranga, ariko amweremerera kumuhuza n’umukobwa azi ukora aka kazi ariko amusaba ko kugira ngo bahure ariko yagenda ntacyuma gifata amajwi, nta karamu, gusa ari amatwi ye yo kumva gusa yitwaje. Uku niko yaje guhura n’uyu mukobwa yise Anita.

ESE IKI NI ICYAHA? DORE ICYO AMATEGEKO ABIVUGAHO:

Ingingo ya 255 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ugaragaye mu bikorwa byo gukusanya, kwinjiza, ndetse no gukoresha abantu mu bikorwa bijyanye n’ubusambanyi, ahanishwa igifungo hagati y’amezi 6 n’umwaka 1, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 3.

Ingingo kandi iyikurikira (iya 256) ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu, ahanishwa igifungo hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 10.

Ese birorshye kuba aba bantu bafatwa? Cyane ko abakobwa batwarwa muri ibi bikorwa baba batashimuswe ahubwo baba bijyanye bashukishwa amafaranga?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos9 years ago
    ndumiwe kabisa,isi igiye gushira koko,umururumba w,amafr uzata abantu kugahinga.
  • kabila9 years ago
    Usibye na porono abikigihe barazikinisha
  • 9 years ago
    mubareke babyaze itaranto ryabo umusaruro
  • kaka9 years ago
    eeee sha ibyiyi si bigeze kure pee . imana niyo yadukiza kabisa
  • drogba9 years ago
    Ubu kandi cheri wawe azasohora imvitation? natwe tubutahe? ni danger.
  • kabosi9 years ago
    sha byihorere ntabwo muziko akazi kabuze cyereka nkuwakandangira.
  • kabosi9 years ago
    sha byihorere ntabwo muziko akazi kabuze cyereka nkuwakandangira.
  • 9 years ago
    mim jinaangu ni arex nawoba naba iuwo mwana muke.
  • Ndumiwe9 years ago
    Jesus tabara ubwoko bwawe ndumiwe kweli I hope harikizakorwa kugira bakumire such things it is horrible peeee
  • 9 years ago
    ibyo sumuco wabanyarwanda
  • ayomhirwe9 years ago
    umva sh uwampayamahirwe ubuzim burikuryana sh
  • Hodali9 years ago
    Manaweeee ndabayepe arikorero uwiyishentaririrwa .ibaze $250 akakwandagaza.
  • lucien9 years ago
    Bukavu1992
  • 7 years ago
    SIBOMAMA
  • murinda mpazimpaka6 years ago
    2580
  • NIYOYITA CLAUDE5 years ago
    FILM KING BOGS
  • Cash5 years ago
    Njye uwabimpa. mukandangire ahubwo.
  • bizimana jado4 years ago
    nibicike rwose bige bikora abanyamahanga twebwe nkabasore tubigenderamo ugashaka umukobwawauzingonisugi ahubwo ugasanga yibereye umugore cyera
  • Hakizimana Emanwel4 years ago
    Kureba Porono.
  • ERISA4 years ago
    PORNO





Inyarwanda BACKGROUND