RFL
Kigali

Nta mikino, Icyangaruye muri Guma Guma si ukuba uwa 2 cyangwa uwa 3-Ese Jay Polly yishingikirije iki?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/07/2014 18:18
48


Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV rikomeje kugenda rigana ahakomeye, aho kugeza ubu Dream boys,Bruce Melody na Jay Polly aribo barimo bahatanira umwanya wa mbere.Umuraperi Jay Polly we akomeje gushimangira ko ibintu byamaze gusobanuka ndetse ko aho bigeze ari nko kureba umukino warangiye cyera.



Ubwo hatangazwaga abahanzi batatu bakomeje guhatanira umwanya wa mbere muri iri rushanwa, Jay Polly wahamagawe ari uwa Kabiri nyuma ya Dream boys, yahise atangaza atitaye kuri bagenzi be bari bamaze gutambuka hamwe n’undi wagomba guturuka mu basigaye akaza ari uwa gatatu, ko adakeneye na gato umwanya wa kabiri cyangwa uwa Gatatu.

anbshdg

Jay Polly ubwo yahamagarwaga muri batatu ba mbere bagomba guhatanira PGGSS4

Kuwa Gatandatu tariki ya 12/07/2014, amaze guhamagarwa mu bahanzi bakomeje , imbere y’abahanzi bagenzi be n’imbaga y’abakunzi b’umuziki i Rubavu, Jay Polly yagize ati “ Ntakindi nabitura uretse kubabwira ngo Imana ibampere umugisha(Yabwiraga abafana be) kandi icyangaruye muri iri rushanwa ni ukugitwara ntabwo ari ukuba uwa kabiri cyangwa uwa gatatu,..”

Reba uburyo byari byifashe ubwo Jay Polly yahamagarwaga i Rubavu


Nyuma y’aya magambo inyarwanda.com yaganiriye na Jay Polly tumubaza niba asanga atararengereye mu kuvuga aya magambo mu gihe agihanganye n’abagenzi be gusa uyu muraperi yahamije ko aya magambo afite imvano kandi azayasubiramo ubwo azaba amaze gushyikirizwa ikamba rye.

nbhgt

Ati “ Nagarutse muri Guma Guma uyu mwaka nje, ngirango abantu babona performances zanjye nta mikino, ninjye uyoboye kuri iyi saha.Ku bafana bo ndabashimira kabisa ntibantengushye babikomeze gutyo kandi final bazaze babukereye nanjye nzaza nje kubisoza.”

uyas

Kimwe mubyo uyu muraperi avuga ko yishingikirije ni imbaga nini y'abafana be

Mu kiganiro na Jay Polly yadutangarije ko kimwe mu byamuteye ingufu zikomeye muri uyu mwaka ari uburyo abakunzi be bari bamugaragarije ko bifuza kongera kumubona muri iri rushanwa cyane kandi ko bagomba kumushyigikira kugeza ageze ku nsinzi.

Twirengagije ibitangazwa na Jay Polly, ikizwi ni uko kuri ubu itsinda rya Dream boys, Bruce Melody kongeraho uyu muraperi aribo bagomba kuzavamo uzegukana iri rushanwa akabasha gutera ikirenge mu cya Tom Close, King James na Riderman begukanye amarushanwa yabanje. Tubibutse ko tariki ya 30 Kanama 2014 aribwo hazatangazwa uwegukanye iri rushanwa.

Ese nawe uhamanya n'uyu muraperi ko aho iri rushanwa rigeze umukino usa nkaho warangiye cyangwa arigiza nkana?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyinderadesire9 years ago
    narumvishengo dream boys ngo yajyiye mubapfimu ark ntacyo bizatanga. jay polly ikigaragara PGGSS 4 niye uyumwaka nuwe ntakabuza
  • ntabwoba9 years ago
    umusaza jay yarabirangije
  • 9 years ago
    Jay nibayimwima azaba ari amanyanga pe
  • Hirwa Ange9 years ago
    Igihembo kibaye icyawe baba bakabije kubera pe!!!nubwo nyine wagiyemo kubera abo bafana Ariko ubundi turebye byinshi Kandi naho isi igeze reka nta kigenda pe!!!uje hanze yigihugu ntawaza kukureba!!ariko se reka haze nka Christopher ntawasigara pe!!!!
  • 9 years ago
    Njye ayo magambo ndumva asanzwe..ntaho yakomerekeje bagenzi be
  • 9 years ago
    ivuzivuzi siryo ritsinda....dream boys courage....
  • tutu9 years ago
    Kbs niwe jay Polly arabikwiye kuko yarigaragaje kurusha bagezibe
  • Wiz shakul9 years ago
    jay polly ibyo avuga nukuri kuko ririya rushanwa nirye
  • tukurinyuma9 years ago
    Itsinzi ni rwawe Jay ntugire ubwoba
  • 9 years ago
    jay abafana byo arabafite, ariko ntibivuzeko ariwe muhanga mu kuririmba abo basigaye mo bombi baramurusha bityo rero judges bakoze akazi kabo neza ntibagendere ku gitutu cy,abafans jay ntacyo yatwara gusa nanone urebye uburyo jay ashyigikiwe na benshi bizagorana natagitwara EAP na BRALIRWA rubanda ruzahita rubakuraho icyizere.
  • KARIBUSHI9 years ago
    BURYA RERO NGO NTANKUMI YIGAYA JAY POLLY NIMUMUREKE YIHE IKIZERE
  • KARIBUSHI9 years ago
    BURYA RERO NGO NTANKUMI YIGAYA JAY POLLY NIMUMUREKE YIHE IKIZERE
  • 9 years ago
    Dream boy ni icyanyu
  • 9 years ago
    usibye niyi niyambere yari ya Jay polly
  • bubale applique9 years ago
    uwomusore nabanze tugeze kubaha.
  • 9 years ago
    ariko kuki mwanga Jay koko? ubyemere cg ubyange tuff gangs for ever!
  • 9 years ago
    Igihe kirageze ngo abakunzi ba jay tubone ibyishimo twabuze.nibihangane bakoreshe ukuri kuko yarakoze bigaragarira buriwese.
  • Antoine9 years ago
    Igihe kirageze ngo abakunzi ba jay tubone ibyishimo twabuze.nibihangane bakoreshe ukuri kuko yarakoze bigaragarira buriwese.
  • omar9 years ago
    jay uyumwaka nuwawe uzadusoreze uririmba oh my God melod 2 drean boyz 3 nikobimeze ndi nyagatare city
  • 9 years ago
    Umusaruro wogukora cyane nugutsinda cg kugera kucyo wifuzaga kuzageraho.UMUSAZA JAY POLLY nagitware.





Inyarwanda BACKGROUND