RFL
Kigali

UBUHAMYA - Gukurira i Nyamirambo byatumye ahinduka imbata y'ubusambanyi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/06/2014 15:10
2


Umukunzi w’inyarwanda.com, abinyujije ku rubuga rwa Gukunda.com yatwoherereje ubuhamya adusaba ko twabusangiza abasomyi b’uru rubuga kuko yasanze byabagirira akamaro kanini ku buzima bwabo, gusa adusaba ko amazina ye yagirwa ibanga.



 Ubu buhamya ni ingenzi cyane, kuko bukubiyemo ubuzima yabayemo n’uburyo ahantu hashobora kuguhindura uko utifuzaga guhinduka mu buzima, akaba yemeza ko gukurira I Nyamirambo byamugizeho ingaruka zikomeye aho byatumye ahinduka imbata y’igitsina (ni ukuvuga guhora yifuza gukora imibonano mpuzamabitsina cyane).

DORE UBUHAMYA BW’UMWANA W’UMUKOBWA WABAYE IMBATA Y’IGITSINA KUBERA GUKURIRA I NYAMIRAMBO:

Muraho bakunzi ba gukunda.com? Nyuma yo gusoma inkuru ikubiyemo ubuhamya bw’umukobwa wasabaga bangenzi be kudakuramo ikariso, nanjye nifuje kunyuza inama zanjye mu buhamya.

Navukiye muri mujyi wa Kigali, ababyeyi banjye kuko batabashije kubaka inzu yabo bwite, twakuze dukodesha. Mfite imyaka 12, umuyango wanjye wimukiye mu gace ka Nyamirambo. Mbere twabaga I Remera. Tukihagera nakomerejeyo amashuri yanjye abanza icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatanu.

Ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, natangiye kwirukwaho n’abahungu. Nari maze kuvumbuka, maze kuba inkumi ishinguye. N’ubwo bavuga ngo ntakumi yigaya ubwiza, nari mwiza pe. Nanjye narirebaga nkiha amanota yose.

Naje gukundana n’umuhungu twari duturanye w’umushoferi. Yari umuyisilamu n’ubwo iwacu twari abakirisitu. Yarankubakubye, arantereta karahava. Yampaga impano zinyuranye kandi zihenze. Kubera ko yandutaga ubukuru (yari afite imyaka 25), nashidutse twaryamanye. Kuva ubwo nahise mba nk’umugore we.

Uko umutima uteye, uko yumva ashatse ko turyamana, yakoraga ku rutsinga. Yari yaranguriye telefoni ihenze. Kubera ko nanjye nari nsigaye numva guhuza igitsina ari byo biryo byanjye sinatindaga kumugeraho. Ikizamini gisoza amashuri abanza nabashije kugitsinda.

Ngeze mu mashuri yisumbuye, kubera kubura ibyo namenyereye nabaye nk’umurwayi. Nabeshye ko ndwaye, bampa uruhushya ndataha. Feri yambere nayifungiye kurugo rwa wa musore. Nasanze yaragiye gukorera akazi ke mu gihugu cya Kenya. Nabuze epfo mbura ruguru. Numvaga nifuza umugabo/umuhungu twaryamana ku rwego rwo hejuru.

Mbuze uko ngira nagiye ku muhanda ngo ntege nk’abandi bose (Indaya). Si uko nari nkeneye amafaranga cyangwa ibintu. Nari nkeneye gukora imibonano mpuzabitsina. Iwacu ntacyo twari tubuze, Icyo nashakaga cyose barakimpaga. Amashuri yageze aho ananira kubera guhora banyirukanira ubusambanyi.

Kugeza ubu nabaye imbata y’igitsina. Iyo ntafite umuhungu /umugabo wo kurarana nawe, mba nabuze amahoro. Nduhuka ari uko nshatse uwo niteretera akandongora nkumva ndatuje. Nashatse umugabo ariko biba iby’ubusa. Kumuca inyuma byatumye tutarambana. Nanjye ubu sinzi icyo ndicyo. Nagiye mu nsegero, byaranze. Ntacyo iwacu batakoze ngo nkire iyi ngeso byarananiranye. Utubari  twiza, amahoteri y’igiciro ntawe uyandusha. Ngenzwa no guhaza umubiri wanjye uhora ushaka igitsina gabo cyo kumara ipfa .

Inama agira abakobwa

Gukora imibonano mpuzabitsina nkiri muto niyo mpamvu nabaye icyomanzi. Bakobwa bagenzi banjye, mwirinde gukora imibonano mpuzabitsina mukiri bato. Iyo nza kwifata wenda ubu simba pfuye urwo baseka.

Kwigira inkumi cyangwa kumva ko umuhungu azagukunda kuko mwaryamanye muribeshya. Gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto, uretse kukurarura ntakindi bikumarira. Gukora ibyo abandi bagenzi bawe bakora bizaguta ku gasi umere nkanjye utakigira rutangira. Ntidukwiye kwitwaza abahungu ngo baradushuka. Nasubije amaso inyuma nsanga umuhungu agushuka ari uko nawe wishutse. Kwibwira ko ndi mwiza kandi ndi igitangaza nabyo byangizeho ingaruka.

Inama agira ababyeyi

Niba uri umbyeyi ukaba ufite umukobwa, ugomba kumuba hafi mu umunsi ku wundi.Hanze aha hari ibirura byinshi n’abashukanyi bifuza kumwangiza. Kuba ababyeyi banjye bataranshyizeho igitsure mbere hose, bakumva ko kungaburira no kunyambika bihagije, nibyo byangize uwo ndiwe ubu. Umwana uko umugaburira amurohamo amavuta, umubiri we urashyuha.

Uko ashyuha ni nako ahura n’abamushuka benshi. Niba ntagihe ugira ngo umugire inama kandi umwereke imiterere y’umubiri we n’uko akwiye kwitwara imbere y’abagabo/abasore, uzashiduka umwana wawe yarabaye icyomanzi kandi nawe ubigizemo uruhare.

Babyeyi mwabyaye, Nyamirambo si ahantu ho kurerera umwana w’umukobwa. N’ubwo ntirengagije ko n’ahandi mu bindi bice by’igihugu bitabuza umukobwa kuba ikirara, ariko kuba meze uku agace twimukiyemo ka Nyamirambo kabigizemo uruhare runini cyane.

Ababyeyi baharerera mushatse mwashyiramo imbaraga ku burere bw’abana banyu b’abakobwa. Niba utahaba, ntuzigere utekereza kuhimukira kuko wazicuza nyuma ubonye umukobwa wawe ahindutse indaya umureba.

Uyu mukobwa asoza ubuhamya bwe asaba abakobwa n’ababyeyi kugira icyo bigira ku byamubayeho bagahumuka bakamenya ko hanze aha hagoye kandi ari aho kwitondera.

Kanda HANO usome ubuhamya bw’umukobwa wikuriyemo ikariso akaba abyicuza, ndetse unakomeze usome ubuhamya, inama, amakuru, imitoma n’ibindi bijyanye n’urukundo ku rubuga rwa Gukunda.com

Christophe Renzaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ukeneye icyo bita deliverance
  • kan9 years ago
    umuntu yagufasha ariko..,ibyo bibaho nibisanzwe wakwivuza ugakira nindwara psychologique uzanshake kuri 0722799738





Inyarwanda BACKGROUND