Kuri uyu munsi wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2014, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we barizihiza isabukuru y’imyaka 25 bamaze basezeranye kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye.
Tariki ya 10/06/1989-tariki ya 10/06/2014. Barizihizaisabukuru y'imyaka 25 ishize basezeranye kubana
Hari mu mwaka w’1989 tariki ya 10 Kamena mu gihugu cy’u Bugande , ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Janet Kagame bambikanaga impeta bagasezerana kubana akaramata.
Byari ibyishimo bikomeye ubwo biyemezaga gutangirana urugendo rushya rw'ubuzima
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa Wikipedia, Jeanette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya, kimwe na Nyakubahwa Paul Kagame nawe akaba yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaba yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.
Uyu muryango uhesha ishema u Rwanda n'abanyarwanda
Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame.
Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.
Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande umufasha we nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muryango kugeza ubu ufitanye abana bane(4)harimo imfura yabo y’umuhungu witwa Cyomoro Yvan Kagame, n’umukobwa umwe bafite Ange Kagame ndetse n’abandi bana babiri aribo Ian na Brian Kagame.
Inyarwanda.com, mu izina ry’abakozi, abakunzi n’abasomyi bacu twifurije uyu muryango isabukuru nziza!
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO