RFL
Kigali

Ubwiza bw'umuziki Nyarwanda bushingiye ku bawukora kuruta uko bwaba bushingiye ku bahanzi - Makanyaga Abdoul

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:14/04/2014 19:02
0


Makanyaga Abdoul uzwi cyane muri Muzika asanga ibanga ry’ubwiza no gukundwa kw’umuziki Nyarwanda rishingiye ku bawukora (Producers) kuruta uko ryaba ari iry’abahanzi, gusa akabagira inama yo gutekereza ku bafana ba bo cyane mbere yo gutekereza ku mafaranga ngo kuko na cyera ari ko byahoze.



Nk’uko Makanyaga Abdoul yabitangarije Inyarwanda.com, ubucye bw’inzu zikora Muzika (Studio), ari kimwe mu byatuma umuziki Ukundwa, ngo kuko kugirango Radion Rwanda izemere nibura kugufata amajwi ngo usohore indirimbo yawe, babanzaga kuyikosora, haba hari ho igoramye bakagusaba kuyikorera ubugorora ngingo.

Makanyaga Abdoul yagize ati: “Twari dufite Studio nkeya, ku buryo uwashakaga gusohora indirimbo yajyaga kuri Radio Rwanda, bakagufata amajwi bakoresheje ibyuma bifite inzira ebyiri (Stereo). Icyo gihe twibandaga kuri muzika y’Urukundo, gusingiza utuntu tumwe na tumwe.”

“Utavuga uti ndaririmba uyu munsi ejo nzabone amafaranga, ahubwo ukaririmba kugirango wishimishe unashimishe abandi gusa.”

Makanyaga

Makanyaga Abdoul yemeza ko kuba umuziki ufatwa nka Business kurusha uko wafatwa mu rwego rwo gushimisha abawukora n'abafana, n'ubuke bw'ubushobozi kugeza aho abahanzi bakijya gukoresha indirimbo mu bindi bihugu, ari zo mbogamizi ku iterambere rya Muzika Nyarwanda.

Makanyaga yakomeje agira ati: “Studio zaje kuza nyuma, aho uwitwa Uwimana Jean Pierre yari afite Studio ariko yari iy’Impala, nyuma gato haza n’indi ya Audiotex. Izo zose iyo wajyaga gukoresha indirimbo, mbere yo kugufata amajwi wabanzaga kumvikanisha iyo ndirimbo yawe, basanga idasobanutse bakagusaba kuyikorera ubugororangingo cyangwa kuyisubiramo. Ibyo byose byatumaga indirimbo zisohoka ari indobanure, bigatuma umuziki ukundwa cyane.”

Makanyaga yakomeje avuga ko umuziki w’ubu, bisa n’aho umuhanzi asabwa kwegeranya amagambo uko ashaka atitaye ku njyana, ubundi akayitwaza ari kumwe n’amafaranga agahereza umukorera indirimbo (Producer), akamuhitiramo Ururirimbo (Melodie) hanyuma indirimbo igasohoka.

Ibi Makanyaga abihurizaho na Mimi La Rose wamenyekanye muri Orchestre Impala, wemeza ko guhangana hagati y’abahanzi kutahozeho, ahubwo ko ibihangano ubwa byo ari byo byahanganaga, abafana bakaba ari bo baca urubanza ku bwiza cyangwa uburyohe bw’igihangano.

Mimi

Mimi La Rose wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala

Bamwe mu bahanzi bagezweho bemeza ko umuziki wahindutse bijyanye n’igihe, ndetse ubu ukaba warabaye ubucuruzi (Business) kurusha uko waba ukorerwa gushimisha abawukora n’abawumva gusa.

Cyakora bagasanga bimwe mu byo bifashishaga kugirango umuziki wa bo uryohere abawumva n’ubu bikoreshwa, nko kuba abawukora (Producers) bashobora gusubirishamo indirimbo umuhanzi cyangwa bakamusaba kuyikosora.

King James umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, ndetse wanegukanye Primus Guma Guma II asanga nk’ahando hose mu buzima, buri kintu kigira igihe cya cyo, ngo ku buryo n’indirimbo z’ubu zikunzwe hatitawe ku byavuzwe byose haruguru.

King

Ruhumuriza James a.k.a King James

Gusa ngo King James nta bwo azi niba hari indirimbo zikorwa abafana bakazanga cyangwa zikagawa n’abazumva bitewe n’uko abazikora (Producers) baba batazikosoye.

Aba bahanzi bombi bafatwa nk’inararibonye muri muzika Nyarwanda bitewe n’uburambe bawufitemo, basanga umuziki warateye imbere ugereranyije n’uko byahoze, ariko bagahuriza ku kuba inzira ikiri ndende bitewe n’ubuke bw’ubushobozi, kuko imiririmbire yo isaba kwitonda no kubanza kumenya icyo ushaka.

Philbert H.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND