RFL
Kigali

Hashize imyaka 53 Patrice Lumumba yishwe-AMATEKA YE

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/01/2014 8:42
7


Umwe mu baharaniye ubwigenge bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikitwa Zayire, kugeza na nubu bakaba bamufata nkintwari ari we Patrice Emery Lumumba, Abanyekongo bose bamufata nkuwabashakiye ubwigenge.



Patrice Lumumba yavutse tariki ya 22 Nyakanga 1925 ahitwa Onalua yicwa ku tariki ya 17 Mutarama mu 1961.

Yabaye Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma iza kwitwa Zayire iyoborwa na Mobutu Sese Seko ava ku butegetsi irongera isubira ku izina ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Afatanyije na Joseph Kasavubu bashakiye Abanyekongo ubwigenge bwa Congo Mbiligi.



Lumumba afatwa nk’intwari ya mbere icyo gihugu cyagize.Yishwe ku bufatanye bwa bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Bubiligi bafatanyije na bamwe mu bayobozi b’Intara ya Katanga bashakaga gukorana n’Abakoloni mu rwego rwo kwikiza uwari ababangamiye yicwa n’inzego z’Ababiligi zifatanyije n’inzego z’ubutasi za Leta zunze Ubumwe za Amerika (CIA).
Patrice Emery Lumumba yatangiriye amashuri ye ahitwa Onalua ahitwa mu gace ka Katako-Kombe, yiga amashuri y’aba missionnaire ni ukuvuga abihaye Imana bari baje kwigisha muri Afurika ariko nabo bakaba baravangagamo na politiki. Ikizwi ni uko yari umuhanga mu ishuri, ubundi yiga mu ishuri ry’abanya Suwede kugeza mu mwaka wa 1954.

Yakoze kandi muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo anakora akazi k’ubunyamakuru mu murwa mukuru Leopldville ariyo Kinshasa y’ubu. Muri icyo gihe akaba yarandikaga mu binyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu.
Yavumbuye ko amabuye y’agaciro yibwa
Akora muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro nibwo yavumbuye ko ayo mabuye akoreshwa mu bukungu bw’isi kandi bikaba binakoreshwa mu rwego rwihishe ku buryo nta muturage wa Kongo ugira uruhare muri iryo cukurwa no kumenya uburyo bakoramo.

Yatangiye gushaka uburyo bwo kunga Abanyekongo bagashyira hamwe bakamaganira kure ama sosiyete. Yashinze ishyirahamwe ryitwa« APIC » Association du personnel indigène de la colonie) ishyirahamwe ryo guharanira uburenganzira bw’abanyagihugu.

Mu mwaka wa 1955 yabashije kuvugana n’umwami Baudouin wari mu rugendo muri icyo gihugu baganira ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Muri urwo ruzinduko kandi yabashije kuganira na Auguste Buisseret wari Ministre w’Ububiligi ushinzwe ibyerekeranye n’Abakoloni ku byerekeranye  n’iterambere rusange rya Kongo cyane cyane mu byerekeranye n’uburezi.

Mu mwaka wa 1956 nibwo yatangiye kwivumbura ku butegetsi bw’Ababiligi agaragaza ko ari aha Abanyekongo kuyobora igihugu cyabo. Mu gitabo yanditse gifite umutwe ugira uti" Le Congo,terre d'avenir, est-il menace?"ugereranyije mu Kinyarwanda ni nko kuvuga uti Kongo nk’igihugu gifite imbere nticyaba kibangamirwe? Iki gitabo kikaba cyarasohowe nyuma y’urupfu rwe kuko batatumye gisohoka. 
Mu mwaka wa 1956 yashinjwe kuba yaranyereje amafaranga ahanishwa gufungwa umwaka nyuma ahabwa imbabazi akomeza akazi ka politike ahabwa akazi mu ruganda rukora inzoga. Yaje kutumvikana n’abakoloni afatanyije na bamwe mu banyapolitike ari banyo byaje kumuviramo kugambanirwa aranapfa.

Ababiligi bateranyije inama yo kuganira n’abashaka ubwigenga barekura Lumumba wari ufunzwe ngo abashe kuyigiramo uruhare.

Nyuma Leta y’u Bubiligi yisanze mu kibazo kiyikomereye cyo guhangana n’abantu bishyize hamwe bagomba guharanira uburenganzira bwabo kandi bagomba kubihagarika. Byabaye ngombwa ko hatangwa ubwigenge butangwa mu mwaka w’1960 n’amatora ategurwa muri uwo mwaka. Amatora yasize uwitwa Kasavubu ariwe ugizwe umukuru w’igihugu naho Lumumba aba Ministiri w’intebe.
Lumumba yasabye ko mu nzego zitandukanye cyane cyane igisirikare kigomba kugirwa n’abanyafurika gusa. Mu minsi ikurikiyeho abasirikare basaga ibihumbi icumi na kimwe n’Ababiligi barirukanwe.

Ikibazo kiba kibaye icyo mu rwego mpuzamahanga. Mu rwego rwo kumwikiza bamwe mu bayobozi b’Ababiligi bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika bashatse uburyo bamwica bakoresha Mobutu apanga igikorwa cyo kumwica kandi babigeraho.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    IMANA IZAMUHE IRUHUKO RIDASHIRA NTAMUNTU NKARUMUMBA UZONGERA KUBAHO MURI CONGO
  • Mugire chris8 years ago
    Gusa icyo nakongeraho nuko yarumuntu winyangamugayo kandi ngashishikariza abantu kwitanga nkawe kandi Imana imuhe ibiruhuko byiza
  • Mugire chris8 years ago
    Gusa icyo nakongeraho nuko yarumuntu winyangamugayo kandi ngashishikariza abantu kwitanga nkawe kandi Imana imuhe ibiruhuko byiza
  • Niyinkunda Elie7 years ago
    Wari Intwari nubwo abazungu bakwishe ubutwari bwawe buzatubera indirerwamo
  • silas hitiyise6 years ago
    uhoraho amwakire mu be,kandi ntago yasize ibigwari muri afurika yacu,ahubwo yongeye kwibaruka intwari.
  • KAGABO Innocent4 years ago
    murakoze cyane kuri aya mateka yi ntwari yacu mudusangije igitekerezo cyange bitewe nuko nubu ubukoroni burari cyane nokurusha cyera kuko ubu natwe ntidukunda afurika yacu kugirango duhangane nabakoroni nuko uramuryango wa pan african movement wakongerwa ingufu ukigisha abanya furika bose kuva kumukuru kujyera kumuto bakatwigisha amateka yintwari zacu bakatubeira icyo baharaniraga kugirango natwe turwane tuzi icyo turwanira urugero nkaba kwame nkrumah , thomas sankara , nyerere ndetse nabandi benshi tukiga icyo baharaniraga ubundi tugahangana naziriya nyana zimbwa za nya merika na banya burayi
  • KAGABO Innocent4 years ago
    murakoze cyane kuri aya mateka yi ntwari yacu mudusangije igitekerezo cyange bitewe nuko nubu ubukoroni burari cyane nokurusha cyera kuko ubu natwe ntidukunda afurika yacu kugirango duhangane nabakoroni nuko uramuryango wa pan african movement wakongerwa ingufu ukigisha abanya furika bose kuva kumukuru kujyera kumuto bakatwigisha amateka yintwari zacu bakatubeira icyo baharaniraga kugirango natwe turwane tuzi icyo turwanira urugero nkaba kwame nkrumah , thomas sankara , nyerere ndetse nabandi benshi tukiga icyo baharaniraga ubundi tugahangana naziriya nyana zimbwa za nya merika na banya burayi





Inyarwanda BACKGROUND