RFL
Kigali

MU MAFOTO-Byari ibyishimo gusa mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:21/12/2013 15:17
1




Ni ku nshuro ya kane ibi birori bimaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda byari bibaye aho byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo abakinnyi b’umupira w’amaguru, abanyamuziki, abanyarwenya, abakinnyi b’amafilimi, abakinnyi b’amakinamico bazwi….

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo ibirori nyir’izina byatangiye bibimburiwe n’isengesho nyuma hakurikiraho umuhango wo kunyura ku itapi itukura ku byamamare byari byitabiriye ibi birori.

Uretse ibi byamamare, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta biganjemo abo urubyiruko, ndetse na minisiteri y’umuco na Siporo yari ihagarariwe na Lauren Makuza umuyobozi ushinzwe umuco muri iyi minisiteri ari nawe wari umushyitsi mukuru nabo bakaba bari baje kwifatanya n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.

REBA HANO AMAFOTO YOSE UMENYE UKO BYARI BYIFASHE

Ubusabane busesuye, gutarama no kwifotozanya hagati y’abakunzi b’imyidagaduro n’ibyamamare nibyo byaranze ibi birori nk’uko ari kimwe mubiba bigenderewe mu gutegura ibi birori.

\"MASENGESHO

Joseph Masengesho, Umuyobozi mukuru w\'Inyarwanda ltd ari na we wayishinze hano yari kumwe na Mani Martin.

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Inyarwanda ltd ari nayo ifite inyarwanda.com, Masengesho Joseph  yagarutse ku ntego uru rubuga rwatangiranye yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubuhanzi n’umuco nyarwanda aboneraho gushimira buri wese ugira uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’uru rubuga.

\"JOE\"

Joseph Masengesho ati “  Intego yacu ari nayo twatangiranye ni ukuzamura inganzo nyarwanda ndetse n’umuco nyarwanda bikarushaho kumenyekana mu mahanga, tukaba dukomeza gushimira abakomeza kutuba hafi badushyigikira mu buryo butandukanye byumwihariko tukaba dushimira abaje kwifatanya natwe kuri uyu mugoroba ugamije guhuza aba star n’abafana babo.”

\"MAKUZA

Makuza Lauren, uhagarariye iterambere ry’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda wari umushyitsi mukuru, yashimye byimazeyo abagize igitekerezo cyo gushyiraho iyi gahunda yo guhuza ibyamamare byose mu Rwanda n’abakunzi babo gusa akaba yashishikarije abaterankunga n’ibigo bitandukanye ko bakwiye gushyira ingufu mu gushyigikira umuziki n’imyidagaduro muri rusange mu Rwanda.

\"Alphonse

Alphonse Nkuranga umunyamabanga w\'inama y\'igihugu y\'urubyiruko, ni umwe mu banyacyubahiro bari muri ibi birori

MU MAFOTO DORE UKO IBI BIRORI BYARI BYIFASHE:

\"Knowless\"

Knowless yahageze mu masaha ya kare yifotozanya n\'abavandimwe ba Yanga(agasobanuye) SANKARA na Junior nabo basanzwe basobanura amafilime.

\"\"

Uturutse ibumoso ni umukinnyi wa APR FC Migi hano yaganiraga na bagenzi be  

\"\"

\"PATIENT\"

Patient Bizimana usanzwe ucurunga indirimbo zihimbaza Imana, yacurangiye abari muri ibi birori barishima cyane

\"RUTIKANGA

RUTIKANGA FERDINAND yasekeje benshi

\"DJ

DJ COX ni we wasunikaga imiziki muri ibi birori. Uyu wambaye ingofero ni Ahmed Pacifique umuyobozi wa Family TV

\"inyarwanda.com\"

Hano Beni Nganji(Inkirigito) yaganiraga na Nyiraneza wo mu runana hari barimo batera urwenya

\"NYAMITALI

Nyamitali Patrick yari yishimiwe cyane. Nyuma yo kuva muri Tusker ni byo birori bya mbere yagaragayemo

\"MICHEL\"

Uyu mukobwa azwi cyane muri filime RWASA akaba azwi cyane nka Michel

\"JADO

Umunyamakuru wa Radio na TV 10, Jado Castar n\'umugore we bari babukereye

\"TBBTBB\"

TBB bari baje kwishimana n\'abafana babo

\"BEN

Beni Kayiranga, Yanga(agasobanuye) na Mani Martin bafashe agafoto k\'urwibutso. N\'ubwo Ben Kayiranga ari bwo yari akigera i Kigali avuye i Burayi yahise ajya gusabana n\'abafana be

\"\"

Michelle na Rwasa ni bamwe mu bakinnyi ba filime bakomeye nabo bari bahari

\"\"

Uyu ni umunyamakuruElisee Mpirwa wo ku Igihe.com hano ibyishimo byari byamurenze

\"\"

\"ABANYAMAKURU

Leoncie Kanzayire, Umurerwa Evelyne na Umurerwa , abanyamakuru ba Televiziyo y\'u Rwanda bari baje kwifatanya n\'abakunzi babo

\"QUEEN

Queen yagiranye ibihe byiza n\'aba bana

\"christopher\"

Christopher na we yari ahari

\"KANYOMBYA\"

Kanyombya yasekeje benshi mu bitabiriye ibi birori

\"king

King James ,Rafiki n\'umufana wabo bafata ifoto y\'urwibutso

\"ACTIVE\"

Abagize itsinda Active 

\"Bull

Umuraperi Bull Dogg n\'umufana we 

\"NELLY

Hano, Nelly Wilson, umuyobozi w\'Inyarwanda ltd ushinzwe ibikorwa(COO) hano yashimiraga abaterankunga barimo AIRTEL, Positive Production, East African Promotors, Contact FM, Radiant Insurance company, TV10 na Radio 10, New Times, Igihe ltd, The Ceciliaz,Fantastic Restaurant, KONKA, Family TV, Sulfo Rwanda, PRIMUS, Tella Vista, Call Rwanda, Ian Boutique,Kesnate Ishimwe, Itangazamakuru muri rusange

\"AUSTIN\"

Uncle Austin afata agafoto k\'urwibutso n\'abafana be

\"\"

\"MichelMichel\"

Michel ni umwe mu bakobwa bahawe ibihembo na Simba Supermarket bari bambaye neza muri ibi birori

\"MC

MC Kate Gustave ari na we wari uyoboye ibi birori hano yari kumwe na MC Monday

\"URUNANAURUNANA\"

Aba ni abakinnyi b\'Urunana bari baje gusabana n\'abafana babo muri ibi birori, Gitefano,Nyiraneza,Aline, James, Agnes na Shyaka

\"SENDERI

Senderi na MC Anita Pendo bari babukereye

\"ALPHA

Kanyombya , Alpha Rwirangira n\'umukunzi w\'uyu muhanzi basabanye n\'abafana babo

\"king

\"BAMPORIKI

Hon Bamporiki Edouard n\'umufasha we bari bishimye cyane muri ibi birori. Ku ruhande rw\'ibumoso ni Joseph Masengesho , umuyobozi w\'Inyarwanda ltd

\"\"

Byari ibyishimo mu bafana

\"mani

Mani Martin n\'abafana be bafashe agafoto k\'urwibutso

\"INYARWANDA.COM\"

\"MC

MC Anita Pendo n\'umukunzi we Producer David bari kumwe muri ibi birori

\"\"

\"inyarwanda.com\"

Samusure yaririmbiye Mukarujanga benshi barishima cyane

\"\"

Birasa Eric umuyobozi wa Ian Boutique hanoyasomaga amazina y\'abegukana ibihembo kubera uburyo baje bambaye. Queen Cha ni we watwaye igihembo gikuru cya telefone ya KONKA ya smart Phone

\"shyaka

Shyaka na Muganga Devota bo mu Runana

\"inyarwanda

Ubwisanzure ku byamamare bwari bwose

\"urban

Urban Boyz bifotozanya n\'abafana babo

\"abakinnyi

Abakinnyi nka Emery Bayisenge na Rusheshangoga Michel bari muri ibi birori. Hari kandi na Migi ukina muri APR, Faustin Usengimana,...

\"\"

\"\"

\"david

David Bayingana na Danny Vumbi n\'umugore we bari bafite akanyamuneza

\"MC

MC KATE GUSTAVE NA GINTY(umunyamakurukazi kuri KFM). Uyu mukobwa yishimwe na benshi

\"MAKONIKOSHWA\"

Makonikoshwa hamwe n\'aba bakunzi be  bari babukereye

\"QUEEN

Queen Cha ni we watwaye igihembo gikuru nk\'umukobwa waje wambaye neza kurusha abandi. Hano Gasana, umuyobozi wa Simba supermarket yari amaze kumushyikiriza Konka Smartphone 

\"urunana\"

Muganga Devota, Shyaka na Aline bo mu Runana

\"MC

MC P NA JACK B 

\"KID

Kid Gaju hano yaririmbaga indirimbo ye yise Mama bebe 

\"DR

Dr Claude hano yarimo aganiriza abafana be akigera aho ibi birori byabereye

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    AMAFOTO YAVANDIMWE BAYANGA





Inyarwanda BACKGROUND