RFL
Kigali

MTN Rwanda yashyizeho uburyo bushya bwo korohereza aba-Ajenti bayo kubona inguzanyo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/12/2020 18:48
1


Sosiyete y’Itumanaho imaze kuba ubukombe mu Rwanda, MTN Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutanga inguzanyo nto ku bakozi bayo (Aba-Agents) mu buryo bw’ikoranabuhanga ryihuse kandi ryagutse.



MTN Rwanda yatangaje ko yamaze gushyiraho uburyo bwiza bwo gutanga inguzanyo nto (Microcredit) ku bafatabuguzi babo (Agents) bagurisha amainite (Airtime).


Intego y’iyi serivisi ni ukuborohereza kugera kuri stock ya Airtime mu buryo bw’ikoranabuhanga yishyurwa ku bacuruzi ba MTN, ni ku bufatanye na Seamless Distribution Systems AB (SDS).

Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza ibicuruzwa, Norman Munyampundu, yavuze ko iyi serivise izakoreshwa mu gihe abakiriya bakaba n’abacuruzi bayo bazwi nka (Agents) badafite amafaranga ahagije mu gihe bari kubitsa cyangwa kubikura bityo bagahita bagurizwa amafaranga bakazayishyura bongeye kurangura.

Norman yagize ati: “Iyi serivisi izagira akamaro cyane mu gihe abagurisha mu bucuruzi babuze ibicuruzwa cyangwa bafite amafaranga adahagije kugira ngo habeho igikorwa cyo kubitsa cyangwa kubikura, ubwo nk’umu Ajenti uzahabwa inguzanyo, iyi nguzanyo yatijwe ihita isubizwa nyuma yo kugura imigabane ikurikira.”

Iyi serivise biteganijwe ko izihutisha iri koranabuhanga. MTN kandi yazamuye iri koranabuhanga rya Electronic Recharge Services (ERS) aho aba Ajenti bazajya bihereza amafaranga kuri Telefone biciye kuri Mobile money (MoMo).

Abakozi ba MTN (Ajenti) ntibazongera gutegereza ko abatwara Moto za MTN babazanira Amafaranga, ubu buryo bugezweho, ni ibisubizo ku ba Ajenti n’abakoresha MTN Rwanda nk’uko Munyampundu abivuga.

Muri Gashyantare 2020, MTN yakoze intambwe ikomeye mu nzira ziganisha ku buryo bw’ikoranabuhanga kandi bugezweho. Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi, avuga ko hari intambwe nziza MTN yagezeho mu gukoresha uburyo bwiza kandi bwihuse bw’ikoranabuhanga rigezweho.

Yagize ati: “Twishimiye gutangaza ko 100% ikarita yo guhamagara za MTN zigurishwa ku masoko, ubu zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Hamwe no kwagura abakozi bacu na serivise nziza, ibi bizaduha umwanya wo kugera ku cyifuzo cyiza mu kugera ku buryo bw’ikoranabuhanga tugira u Rwanda rwiza”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Paul NYIRISHEMA3 years ago
    Abanyarwanda ntitukifuze kubabo nkabanyamahanga ni uguta umuco pe!.





Inyarwanda BACKGROUND