RFL
Kigali

Inama 5 zagufasha kudashwana n'umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/12/2020 14:57
0


Mu rukundo ni byiza kubana neza hagati y'abakundana bakirinda no guteshuka hato badatandukana. Usibye amakosa abaho atuma abakundana bashwana hari kandi ibyo wakora kugira ngo wirinde gutandukana n'umukunzi wawe.



Muri iki gihe usanga abari mu rukundo bibaza bati nabigenza gute cyangwa se nakwitwara gute kugira ngo ntashwana n'umukunzi wanjye? Dore inama 5 zabigufashamo:

1. Ese wari uzi ko gutega amatwi mugenzi wawe bigufasha cyane?

Iyo abantu bafite icyo batumvikanaho usanga buri wese ashaka kumvikanisha ibye ku ngufu ndetse ntiyite ku byo mugenzi we amubwira. Niba wifuza umubano mwiza n’umukunzi wawe rero ukwiriye kwiga gutega amatwi ukumva icyo avuga n’impamvu atanga kandi ntukamwumve ugambiriye kumwereka ko igitekerezo cye kiri munsi y’icyawe.

2. Ese wari uzi ko kwishyira mu mwanya we bigufasha kudashwana nawe?

Burya hari ubwo wumva ko ibyawe ari byo bikwiriye ndetse ukumva ibyo mugenzi wawe akubwira bidafite ishingiro ariko ujye wibuka kwishyira mu mwanya we, wibaze uti ’Ese iyo mba ndi we, nawe ari njye nakumva meze nte akoze ibyo nkora?

3. Ese wari uzi ko aho gutongana wakwicecekera?

Ururimi rwoshywa n’urundi. Iyo ikiganiro gitangiye kugana ku makimbirane uba ubyumva. Aho kugira ngo rero uvuge ibintu udafitiye igaruriro wakwicecekera maze mwazatuza ukazamubwira icyo utekereza mudatongana.

4. Ese wari uzi ko kwihutira gusaba imbabazi hari icyo byagufasha?

Ni ikintu gifasha cyane niba ushaka kubana neza n’umukunzi wawe. Nta kintu kibabaza nko kuba umuntu yaguhemukiye yarangiza akakurusha kurakara. Kwihutira gusaba imbabazi igihe wakosheje (kandi ubikuye ku mutima utabikoze byo kwiyerurutsa) ni ingenzi cyane. Yego iyo utabimenyereye birakugora ariko ubyimenyereje ubona ukuntu byoroshye bituma amakimbirane ahosha.

5. Ese wari uzi ko kubabarira hari icyo byagufasha?

Igihe cyose wumva ko wifuza gukomeza umubano wanyu nta mpamvu yo kubika inzika kuko bimunga ibihe biri imbere. Izuba ntirikarenge ukirakaye. Ugomba kwiga kubabarira kuko nawe ubwawe biruhura umutima wawe.

Ikindi kandi ujye uzirikana ko hari abandi bashaka umukunzi wawe, bashobora kuguca urwaho mu gihe wivumbuye bakamwitaho kandi wowe wanze no kumuvugisha ugasanga bagiye bamwigarurira buhoro buhoro ukazashiduka agusezeyeho kubera ukuntu umugora.

Src:www.ellemagazine.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND