RFL
Kigali

Umuraperi yemereye Drake kuryamana n’umugore we kugira ngo bakorane indirimbo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/12/2020 12:49
0


Ni kenshi cyane umuhanzi aba yifuza gukorana indirimbo n’undi umurusha izina muri muzika, nk’uko umuraperi ukomeye muri Amerika, Trouble, avuga ko azemerera umuhanzi mugenzi we, Drake akaryamana n’umugore we mu gihe bakorana indirimbo (Collabo).



Uyu muraperi ari mu bakomeye, Mariel Semonte Orr, ukoresha akazina ka Trouble muri muzika, amaze imyaka myinshi mu muziki, akora injyana ya Hip Hop, nubwo yemeye ko yatanga umugore we akaryamana na Drake ngo bakunde bakorane indirimbo, ntabwo ari ubwa mbere baba bayikoranye kuko mu mwaka wa 2018  hari indirimbo ya Trouble yumvikanamo Drake.

Trouble on Spotify

Umuraperi Trouble

Trouble, ibi yabigarutseho mu gihe hari uwari utangije impaka ku mbuga nkoranyambaga akamwibasira, Lil Duval, yabajije ikibazo giteye amatsiko uyu muhanzi Trouble aho yanyarukiye kuri Twitter akabaza uyu muhanzi ati: “ "Wakwemerera Drake kuryamana n’umugore wawe kugira ngo mukorane indirimbo?"

Umuraperi Trouble akibona ubu butumwa bwa Lil Duval, yamusubije ko ntacyo bitwaye kuba yatanga umugore we akaryamana na Drake ariko bakaba bakongera gukorana indirimbo, Trouble yagize ati : "Kuki bitashoboka? (byashoboka)".

Drake's ''Toosie Slide'' sets new record on TikTok - REVOLT

Drake umwe mu bahanzi bakunzwe ku isi

Drake, ni umyuhanzi ukomoka muri Canada, uba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, akaba umwe mu batunze amafaranga menshi mu bahanzi, aho abarurirwa agera kuri Miliyoni 150$ mu ibarura rya 2019. Drake kandi ari mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi ku isi akagira n’igikundiro mu bakunzi ba muzika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND