RFL
Kigali

Abakinnyi 4 babanzaga mu kibuga, ubusesenguzi kuri Mukura VS mbere yo gutangira shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/12/2020 17:51
0


Mukura Victory Sport yabaye iya kane umwaka ushize w'imikino ifite amanota 41 Gusa uyu mwaka buri wese afite amatiko yo kubona iyi kipe izaba iri mwisura nshya ku kigero cya 65% by'impinduka, ese uyu mwaka izisubiza ikuzo?



Iyi kipe ibarizwa mu majyepfo y'u Rwanda, imaze imyaka 2 yikurikiranya iza mu makipe 4 ya mbere ndetse yo na As Kigali zikaba azo kipe ziheruka igikombe cy'amahoro ariko nyuma yibyo byose nta gikombe cya shampiyona izi uko gisa. Umwaka wa kabiri wa Haringingo, ubwo ni 2018-2019 iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ifite amanota 59, ndetse umwaka w'imikino wakurikiyeho Mukura iba iya 4 n'amanota 41 Iki gihe ikaba yaratozwaga na Tony Hernandez wasezeye muri uyu mwaka.

Mukura Victory sport ni imwe mu kipe agera 10 agiye gutangira shampiyona afite abatoza bashya, kuko iyi kipe izaba ifozwa n'Umufaransa Bahloul Djilali udafite ibintu byinshi azwiho ariko ugomba kubaka urugendo rwe nkuko abandi babikoze.


Iradukunda Bertrand ni we watsundiye Mukura ibitego byinshi umwaka ushije

Mukura yatakaje umutoza mukuru ndetse nabamwe mu bakinnyi bari bakomeye bayifatiye runini, uhereye kuri Ntwari Evode wari waratanze imipira myinshi ivamo ibitego werekeje muri Police FC, Iradukunda Bertrand waguzwe na Gasogi United ari na we wari waratsinze ibitego byinshi, kongeraho Ndizeye Innocent werekeje muri Musanze FC na we wari umukinnyi ukomeye kandi ufite uburambe, isezerera abandi bakinnyi barimo Umwungeri Patrick, Samuel Chukwude, Mutabazi Hakim na Mbanzumutima Mamadou. Tugarukiye kuri aba bakinnyi uhita ubona ko iyi kipe yatakaje igice gisatira izamu kandi ku buryo bukomeye kuko impuzandengo y'ibitego byatsinzwe umwaka ushize 70% yababitsinzwe bagiye.

Ese Mukura yaba yarasimbuje neza amaraso yagiye?

Si igitangaza gutakaza abakinnyi kuri Mukura ahubwo igitangaza n'ukunanirwa kubasimbuza. Iyi kipe yambara umuhondo n'umukara yaguze abakinnyi barimo: Iradukunda Barthélemy Inky, Nshimiyimana Marc-Govin, Nkomezi Alex, Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports), Nyarugabo Moïse, Mugisha Bonheur (Heroes FC) Vincent Adams (Ghana), ndetse na Iragire Saidi (Rayon Sports).


Adams yitezweho gusimbura Ntwari Evode

Mu mikino ya gishuti uyu mutoza yagerageje abakinnyi hafi yabose ngo arebe ko yahita abona abakinnyi 11 azajya akoresha ariko twavugako bitagenze neza kuko yaba umuzamu Nzeyurwanda Djihad waguzwe nka nimero ya mbere atigeze akina umukino n'umwe kubere ikibazo cy'ibiro byinshi, ndetse na Kapiteni wayo Gaël Duhayindavyi ntiyigeze akandagira mu kibuga. Nkomezi Alex ndetse na Iragire Saidi, abantu bakurikiranye imikino 3 Mukura yakinnye bavuga ko aba bakinnyi bari ku rwego rwo hasi guhita banga umutahe wabo uko bikwiye nkuko bakinaga mbere kuko niyo shusho umuntu ahita ababonamo.

Umukinnyi Tuyishime Eric uzwi nka congolais, utarakoreshejwe cyane mu mwaka w'imikino  ushize byitezwe ko ariwe uzajya uca mu mpande 11 kuko umutoza yamubonyemo ubushobozi bwa mufasha muri iyi shampiyona. ubusatirizi buri gukoreshwa kugeza ubu buyobowe na Lucky Emmanuel na we utarigeze agirirwa ikize mu mwaka ushize w'imikino ariko umutoza mushya w'iyi kipe ubona amwizeye kandi yiteguye kuzamukoresha mu mikino igiye kuza mu gihe rutahizamu wa kabiri watsindiye iyi kipe ibitego byinshi Abdul Rahman Muniru akirwaye kandi atigeze agira amahirwe yo kwiyereka umutoza.


Nzeyurwanda Djihad ntarakandagira mu kibuga kuva yagera i Huye

Vincent Adams ndetse na Iradukunda Barthélemy Inky  ni abakinnyi bakina ku mwanya umwe nka nimero 8,10, ndetse bafite ubushibozi bwo guca mu mpande byazafasha umutoza mu guhinduranya abakinnyi. Uyu munya-Ghana Vincent Adams imikinire ye yenda kumera neza neza nk'iya Twari Evode kuko ni ba bakinnyi bashobora gukina ku 10 ariko agasabira mu mpande ndetse mwashaka no gukina umupira wihuta ukaba wamunyuza kuruhande.

Mukura umwaka ushize yagize ikibazo cy'abanyezamu kuko abazamu bose batatu bendaga kunganya imikino bakinnye, ibintu bidakunze kubaho. Uyu mwaka rero twavuga ko iki kibazo gishobora kuzagaruka tugendeye ku makuru ahari kuko uwari umuza wa mbere umwaka ushize Edward uyu mwaka ikipe yatangiye imyitozo afite ikibazo cy'uburwayi, ndetse byatumye bifashisha umuzamu bari bakuye muri Heroes, mu gihe Nzeyurwanda Djihad wari waguzwe nk'umuzamu wa mbere avuye mu Kiyovu Sport, yatakarijwe icyizere n'umutoza mukuru avuga atakinisha umukinnyi ufite ibiro byinshi bituma no mu myitozo atamutekereza.

Ubuyozi ndetse n’amikiro

Ku ruhande rw’imiyoborere iyi kipe yinjiye igiye gutangira shampiyona ifite ubuyozi bushya mu nzego ariko busanzwe muri Mukura. Iyi kipe izaba iyobowe n’umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi ariwe Nizeyimana Olivier wari usanzwe ayoboye iyi kipe akaza kwegura muri uyu mwaka hagati. Iyi nama izaba igizwe n’abantu 14 bafite umukozi uhoraho ufite ibiro i Huye ariwe Gasana Jerome.


Inteko iheruka yasize Nizeyimana Olivier yongeye kuyobora Mukura

Ubwo iyi kipe ifite igikombe cy’amahoro 2018 yagiraga ikibazo cy’amikoro mu ntangiriro za coronavirus, ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko buzajya buhemba abakinnyi ndetse ikibazo cy’umushahara bwiyemeza kugicyemura burundu. Iyi kipe kandi yashatse abaterankunga batandukanya barimo uruganda rwa MasTa ruzajya rwambika iyi kipe ndetse n’uruganda rw’ibijyanye n’imodoka rwa Hyundai rwiyemeje gutanga amafaranga.

Ubuyobozi bw’abafana bwiyemeje gutanga no kugura amazi iyi kipe izakoresha mu mwaka wose haba mu myitozo cya ngwa ku mukino bakaba baratanze ibihumbi 600.000 FRW yibanze andi akazatangwa nyuma. Tugendeye kubisabwa ngo ikipe ibeho ndetse nta bukene byumwihariko ku makipe yo muntara, twavuga ko ikibazo cy’amikoro macye n’imiyoborere mibi byakemutse.


abakinnyi babanje mu kibuga Mukura ihura na Gasogi United

Imikino ya gishuti iyi kipe yakinnye harimo umukino basuyemo Gasogi United ibatsinda igitego kimwe kubusa, batsindwa na AS Muhanga 1-0, ndetse nabo batsinda Gasogi United iwabo 1-0. Mu mikino 3 iheruka gufungura Shampiyona Mukura yatsinze umukino umwe itsindwa undi inganya umukino umwe. Kuri uyu 5 tariki 04 Ukuboza 2020 Mukura irakira ikipe ya Kiyovu Sports nayo yiyubatse cyane twanavuga ko ariwo mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND